Digiqole ad

Kicukiro: Umukozi wo mu rugo ngo ‘yibye ibihumbi 700 asiga anaroze bene urugo’

 Kicukiro: Umukozi wo mu rugo ngo ‘yibye ibihumbi 700 asiga anaroze bene urugo’

Mu karere ka Kicukiro

Umugabo witwa Innocent Mugabo utuye mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Gatenga muri Kicukiro aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu umukozi we wo mu rugo witwa Nyiransengimana yahumanyije umuryango wose mu cyayi maze akabiba ibihumbi 700 Frw akanduruka.

Uyu mukozi wo mu rugo w’imyaka 21 ngo bari bamaranye amezi arindwi abakorera akazi ko mu rugo kwa Innocent.

Abana babiri na nyina (umugore wa Innocent) ni bo ubu ngo bakimerewe nabi kubera uburozi bavuga ko bwashyizwe mu cyayi n’uyu mukozi wo mu rugo kugira ngo banywe.

Uyu mukobwa ukekwaho guhumanya umuryango yakoreraga, ngo yanabibye ibihumbi 700 Frw.

Innocent avuga ko uyu wari umukozi we wasize amuhemukiye akomoka mu mudugudu wa Gatebe, akagali ka Susa, mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke.

Abana bivugwa ko yahumanyije, umukuru ni umuhungu w’imyaka 9 na mushiki we muto w’imyaka 7.

Mugabo Innocent yabwiye Umuseke ko ikibazo bakigejeje kuri station yaPolice ya Gikondo ubu bakaba bari gukurikirana kugira ngo ukekwa afatwe.

Kugeza ubu uyu mukozi yari atarafatwa nk’uko Innocent abivuga, ariko akemeza ko inzego z’umutekano ziri kumushakisha.

Umuseke uri gukurikirana iyi nkuru…

Mu karere ka Kicukiro
Mu karere ka Kicukiro
Mu murenge wa Gatenga
Mu murenge wa Gatenga

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish