Muhanga: Ibiyobyabwenge bya Miliyoni zirenga 10 byangijwe
Kuri uyu wa Kane Polisi ku Rwego rw’Intara y’Amajyepfo no kuri Sitasiyo ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, bangije ibiyobyabwenge bitandukanye birimo Kanyanga, Urumogi ndetse n’izindi nzoga z’inkorano byose bifite agaciro ka Miliyoni zirenga 10.
Hashize amezi atanu inzego z’Umutekano mu Karere ka Muhanga zitangije igikorwa cy’isaka ku baturage bacuruza bene ibi ibiyobyabwenge.
Abaturage bitabiriye iki gikorwa babwiye Umuseke ko aribo bagiye batungira urutoki Polisi kugira ngo ababicuruza bafatwe kuko byangiza urubyiruko n’imiryango muri rusange.
Amakimbirane menshi akunze kurangwa mu miryango imwe n’imwe ngo aterwa n’abanywa izi nzoga z’inkoranno cyangwa urumogi bagata umutwe bagahohotera abo bashakanya, hamwe bakanicana.
Clotilde Uwera wo mu Mudugudu wa Rutenga, Akagari ka Gahogo, mu Murenge wa Nyamabuye avuga ko hari abajijisha bagashyira mu macupa ya Fanta cyangwa ay’inzoga za Primus kugira ngo batabimenya.
Ati “Iyo usuzumye usanga ingo nyinshi zirimo ibibazo by’ubwumvikane buke ziba zirimo umuntu umwe mu bashakanye ukoresha ibiyobyabwenge»
Egide Nsengiyumva wo mu Mudugudu wa Nyarucyamu we yatanze ubuhamya bw’uko yatangiye kunywa urumogi afite imyaka 12 ku bw’amahirwe umugore yashatse akarumuvanaho.
Nsengiyumva ati “Umugore yambwiye ko agiye kuntana umwana biranshobera nibwo nafashe icyemezo cyo kurureka burundu ubu narazinutswe.”
IP Kayigi Emmanuel Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage kureka ibiyobyabwenge nk’ibi kuko bisenya umuryango nyarwanda kandi bikamunga ubukungu bw’igihugu.
Abaturage bavuze ko hari abantu benshi bacuruza izi nzoga z’inkorano zica abantu cyane nubwo ngo batarafatwa, bemeye gukomeza guha Polisi amakuru ngo ibakurikirane.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga
1 Comment
Abanyamakuru benshi mujya mugaragaza ko mukunda ibiyobyabwenge. Ni gute muvuga ngo ibiyobyabwenge bya miriyoni runaka BYANGIJWE na polisi? Hangizwa ikintu gifiye akamaro. Ahaaa
Comments are closed.