Passports za Nizigiyimana Karim na Ndayisenga Fouad zarafatiriwe
Hashize igihe kigera ku kwezi impapuro z’inzira z’abakinnyi b’abarundi Nizigiyimana Karim na Ndayisenga Fouad zifatiriwe n’ibiro by’abinjira n’abasohoka mu Rwanda kubera ko nta byangombwa byo gutura no gukorera mu Rwanda bafite.
Tuganira na Fouad Ndayisenga muri iki gitondo, yatubwiye ko nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa kabiri bajya ku biro by’abinjira n’abasohoka gusaba koroherezwa kwishyura amafaranga y’amande angana n’ibihumbi 500 baciwe, ariko bakabona Passports zabo.
Aba bakinnyi b’Intamba ku rugamba z’Uburundi, barashaka gusubira iwabo kuko ikipe yabo y’igihugu izakina na Zimbabwe umukino wo gushaka ticket yo kujya mu gikombe cya Africa cy’ibihugu cya 2013.
Ubusanzwe iki kibazo cya ‘Visa d’etablissement’ gikemurwa n’ikipe (umukoresha) yazanye umukinnyi w’umunyamahanga , aho iyi kipe ari nayo imutangira imisoro nk’umunyamahanga ukorera mu Rwanda.
Ku ikipe ya Rayon Sport, ivuga ko aba bakinnyi amande baciwe ari ayo kuva bagera mu Rwanda. Aba bakinnyi bakaba barakiniye amakipe atandukanye arimo APR na Kiyovu Sport ariko bakaba batarakorerwaga ibyo aya makipe yagombaga kubakorera nk’abanyamahanga.
Ibiro by’abinjira n’abasahoka byo byatangaje ko, koko impapuro z’inzira z’aba bakinnyi zafatiriwe. Amande baciwe akaba ari ay’igihe kinini bakinnye mu Rwanda nta burenganzira babisabiye nta misoro batanga nk’abakozi b’abanyamahanga.
Kugeza ubu ariko ngo abakinnyi ndetse n’abandi bakozi bose bo mu bihugu byo mu muryango wa East African Community, bemerewe gukora mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu bigize uyu muryango. Ariko babanje kubimenyesha inzego zibishinzwe.
Bidashobotse ko bahabwa impapuro zabo z’inzira kuri uyu wa kabiri ngo bajye kwitegurana n’ikipe yabo y’igihugu, Nizigiyimana bita Makenzi na Fouad Ndayisenga, bashobora kwifashisha ambassade y’igihugu cyabo mu Rwanda bakabona uko basohoka. Nyamara ariko ngo byagorana kugaruka mu Rwanda mu gihe baba bataratanga impapuro zabo z’inzira.
UM– USEKE.COM
0 Comment
Rayon Sports ariko imana Iduhora iki koko
Jya umenya gutandukanya iby’Imana n’iby’abantu , nta hantu nahamwe Imana ihuriye n’ikipe iyo ari yo yose. Mujye muha Imana icyubahiro ibyo byo kwishimisha kw’abantu naho ihuriye nabyo!!
Ubwo se uramusubije cyangwa ubaye missunderstanding. IMANA iba hose musore burya no mumakipe niba utari wakabimenye irahaba
lolo ujye uyishima dans ton arbre naho abakunzi ba gikundiro bareke bafite impamvu bayishima sawa naho ibyo bibazo ntibizashira icyitwa rayo mn
Ubwo rero wigize za marokore wagizengo hruwo urusha gusenga, Imana iyo twishimye nayo irishima ujye ubimenya ntabwo ari uburaya si ubusinzi so….
sha ujye witonda kuko rayon niyanyagasani urumva.bazakwanga rayon ariko uzaberekeko ari gikundiro
OOhhhh Rayon, baguhoriki rayon???????
Birababaje cyane kubona u rwanda rudashaka guteza sport imbere
Ariko njye biranyobera, iyo umukozi atatanze imisoro bafata umukoresha cyane ko ariwe uba ugomba gutanga no kugenzura niba umukozi yatanze ibisabwa mbere yo kumuhemba bwa 2, kuki batabaza ababakoresheje mbere bakabaza kuko abakinnyi bagiye muri Rayon.
Ibyo dukorera rayon ubanza ari ukugaburira imungu tutaramuenya kuko ibyo dutekereza byose hari force ishobora kuba neutralisante iba mubuzima bwa rayon. Ni ukwitabaza abakunda urwanda n’abanyarwanda Nka President wa Repubulika kimwe na Premier Ministre, naho ubundi….
@Rukundo
ngo kwitabaza ndeurababaje?ngo ndabakize kandi ari je urabosha?
Birababaje cne.
Mana wee Rayon sport izahora itsinda niyo wakora ibishoboka byose ngo abakinnyi bayishireho kuko Imana dusenga irakomeye! Ndagukunda Rayon kuki batabibakoze bagikinira APR none babonye Rayon irikuganza APR ngo reka dukore ibishoboka isenyuke
on my side aho guhana aba bakinnyi nahana abakozi ba immigration barangaye mugihe aba bakinnyi bakiniraga APR ntibabishyuze iyo misore yabanyamahanga !!!
Iyo Mana dusenga irakomeye, n’Imana itabura guseruka, n’Imana yumva amasengesho ibihe byose………… ngaho nzaba numva Tigo na Fina Bank ibyo muzabirega kuko bigiye kudutera ingabo mubitugu !!
Oyeeee abarayon……………
mwarasaza
Njye mbona ko amakipe yoseee, angana, kdi iyo umuntu yishizemo Gikundiro biba bibi, ushakako umupira wo mu Rwanda utera imbere reka Gikundiro ibeho neza, niba Ushaka ko abantu bashira kuri stade hakajya haza nabo nabonye kuri macth ya Police+APR senya Gikundiro. NB: Mureke twubake twirinde gusenya kuko u Rwana aho rwerekeza n’imbere. Reka kubuza umunezero abanyarwanda ushaka kuzana impamvu zidafatika,
Haribyo nibaza:
Bakinira APR Ntibarebaga?
Byikukijwe nande?
Kuzihe mpavu?
Ngo bigende gute?
Hanyuma?
Ingaruka nizihe?
Bizakomeza gutya?
Umupira w’amagurauragana he?
INAMA: Reka tube :”Flexible”
Imana kdi ikomeze gufasha Urwanda:Amen.
ahaaaaa.. jye narumiwe
Iyo usomye ubutumwa abantu batanze kuri uru rubuga,bihinda bikwereka ko imyumvire y’abanyarwanda ikiri hasi pe. Aho kwitiranya ibibazo by’aba bakinnyi na APR, mwatubwiye uti mu ikipe runaka harimo abakinnyi badafite ibyangomba kandi bo ntibatarafatiriye ibyangombwa byaho. Naho umunyamakuru wanditse iyi nkuru yagombaga kubaza abazifashe impamvu hafatiriwe passports z’abakinnyi kandi itegeko rivuga ko umukoresha ariwe umwishyurira (niba ari sure ariko)! Mbese muri make umunyamakuru cg n’umuseke muri rusange biragaragara ko hari byinshi mukeneye kwiga namwe.Nta bucukumbuzi bwimbitse mwakoze ku kuri iyi nkuru. Umuntu ayisomye yakwibaza byinshi mwakagombye kuba mwashubije( eg: Itegeko No, why those two players only, ubuyobozi bwa Rayon sport bubivugaho iki? So and so?
Bakiri muri APR ntawabavuze ariko bageze muri rayon sport bavugije agahababo, mwagiye mushyira mu gaciro, ubwo mubonako gukora mutyo ari justice cg muba murikuigirango mwunve akari ku mitima yacu, ntacyo buriya turikubaha amanota, ahubwo nimwe mushora inzangano n’amatiku mu bantu, turabarambiwe muzaba mureba, abo mvuga bariyizi, abaswa gusa ngo barize puu!!!! ntakizatuma tudakunda Rayon
Yemwe banyarwanda namwe nshuti z’u Rwanda,nimutabare kuko ibyo tubona mu mupira w’i Rwanda biteye agahinda pe.Ngaho nimubikore Police Fc turebe ko mubishobora kandi munganya agatuza.Muzi kubonera ba Civilians gusa kuko babarushije imbaraga(mu mupira).Ndemeza neza ko uyu mugambi APR FC iwuri inyuma.Cyakora murababaje kabisa kuko ntibyari bibakwiye pe(APR).
OOOOOHHHHH
RAYON
YOU ARE NUMBER ONE IN RWANDA
@$##%**#$..MENYA KO UMWANA WANZWE ARI WE UKURA, OH, GIKUNDIRO, KOMEZA UJYE UBATESHA IMITWE, hihihihiiiiiiii!!!!
Ariko kuki abantu bose biyumvisha ko rayon yanzwe? ubwo se muhera kuki mubivuga? umurundi utujuje ibyangombwa nawe abyemera ubona ari hejuru y’ amategeko kubera inyungu z’ ikipe or abantu runaka? None se kuko bakinira rayon basohoke nta byangombwa pe? Ikibazo n’ uburangare bwabo nabo buriya barabizi, ukeka se ko ari injiji kuburyo batazi ibibasabwa? Ndabakunda bariya bakinnyi ariko nabo bamenye agaciro ko gukurikiza amategeko. muzagende mubikore iwabo muzambwira! all the best!
Nange nsanga gahunda z’ igihugu zigomba kubahirizwa ntabyo kuvuga ngo buriya,,,,,, abantu bose bihutira gushyira comments ku rubuga nta bushishozi cyangwa amakuru afatika bafite ibyo biri hasi cyane! kwihutira kuvuga si byiza akenshi haba harimo amatiku pe ndetse no gushyomoka! kandi na Rwanda Migration yakagombye gutanga amakuru kuri aba bakinnyi maze abavuga ibyo babonye bakavuga bike. mureke tujye twihutira kumva dutinde kuvuga cyane cyane nk’ ibi uba udafitiye gihamya. aba banyamakuru nabo bashake ikigo Gikuru gishinzwe abinjira Migration igihe amakuru twumve koko niba Gikundiro yacu irengana.
Comments are closed.