“Ubumuntu Arts Festival”yashojwe. N’abavuye muri Iraq bigaragaje
Gisozi – Iserukiramuco ryitwa “Ubumuntu Arts Festival” ritegurwa na ‘Mashirika Performing Arts and Media Company’ ryaraye rishojwe mu ijoro ryo kuri iki cyumweru aho abantu baturutse mu bihugu birimo n’ibya kure nka Iraq bagaragaje ubuhanga bwabo.
Iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya gatatu rimaze iminsi itatu ribera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ryitabiriwe n’abanyabugeni n’abahanzi bavuye muri Afurika y’Epfo, Burundi , u Bubirigi, u Buhinde, Iraq, Nigeria, Uganda, Swede, u Rwanda na Uganda.
Hope Azeda uhagarariye abategura iri serukiramuco avuga ko buri mwaka bagenda barushaho kubona benshi bashaka kuryitabira.
Ubushize aganira n’Umuseke, Hope Azeda yavuze ko iri serukiramuco yaritekereje ashingiye ‘ku nkuru mpamo y’amacakubiri Abanyarwanda twaciyemo akatugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.’
Ubu ngo riba mu rwego rwo kwimakaza amahoro binyuze mu butumwa bw’ikizere butangwa mu makinamico, imbyino n’ibindi bihangano.
Ab’i Burundi bakinnye umukino bise ‘Le Zenith De la Folie’ wishimiwe cyane n’abantu, wagarukaga ku nkuru y’umukobwa w’imyaka 12 wahuye n’ibibazo bitandukanye birimo gutotezwa n’ababyeyi be no kuburana n’abavandimwe nyuma yiyemeza kwivana muri ibyo bibazo kandi abigeraho.
Abo muri Iraq bafatanyije n’abo mu Bubiligi bakinnye umukino bise “Waiting” berekana impamvu abantu bategereza ibintu bitandukanye.
Abo muri Nigeria bakinnye mu mbyino umukino ushingiye ku nkuru mpamo ku ishimutwa ry’abakobwa bo muri Chibok, bawise “The Chibok Girls: Our story.”
Bakurikiwe n’umusore waturutse muri Afurika y’Epfo wakinnye umukino uvanze n’indirimbo yise ‘ Beyond Mandela’ .
Iri serukiramuco ryasojwe n’imbyino ‘ Bartolomeo’ y’itsinda ryaturutse muri Swede n’imbyino y’abasore batutse muri Uganda.
Photo @ Robert.K / Umuseke
Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW