NIGERIA: Ubukene bukomeje kwiyongera cyane mu baturage
Guverinoma ya Nijeriya iratangaza ko ubukene bukomeje kwiyongera muri iki gihugu, n’ubwo mu myaka ishize ubukungu bwari bwiyongererye. Urwego rushinzwe ibarurishamibare rwagaragaje ko mu 2010 61% by’abanyanigeriya baryaga munsi y’idorari rimwe ku munsi; mugihe muri 2004 umubare w’abaryaga munsi y’idorari rimwe ku munsi wari kuri 51%.
Ibiro bishinzwe ibarurishamibare kandi bitangaza ko mu majyaruguru ya Nigeriya, ariho higanje ubukene bukabije cyane, muri iki gihugu kandi ngo hakomeje kwiyongera ubusumbane mu kwinjiza umutungo.
Yemi Kale, umukuru w’ibiro by’ibarurishamibare ubwo yavuganaga n’abanyamakuru yabatangarije ko ubusumbane mu iterambere ndetse no mu kwinjiza umutungo byakomeje kwiyongera kugeza mu mwaka ushize wa 2011.
Ibi ariko biraba muri Nigeria mugihe aricyo gihugu kivamo peteroli nyinsi muri Africa, bivugwa ariko ko cyamunzwe na ruswa ndetse n’amakimbirane akomeye ashingiye ku myemerere y’abakirisitu n’abasilamu.
Izi ntambara zishingiye ku madini zatumye ubu muri Nigeria hari umutwe ukora ibikorwa by’ubwicanyi umaze gushing imizi wa Boko Haram.
Aho kurwana n’ubukene, gourinoma ya Nigeria ikaba ishishikajwe ubu no gukemura ibibazo by’aya makimbirane.
NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM