KUMENYESHA
Mwaramutseho,
Turabamenyesha ko Episode ya 157 itabonekeye igihe kubera imirimo yo gukora data base y’abari kwishyura kuri Mobile Money n’abishyuye kuri Online Payment.
Episode ya 157 irabageraho mu masaha ya mu gitondo.
Turashimira abakomeje kwishyura ku buryo bwa Mobile Money twabahaye, tunasaba abatarabikora basoma iyi nkuru kubikora kare kugira ngo batazacikanwa gukora database nibirangira ku matariki tuzabamenyesha.
Murakoze
41 Comments
Murakoze kutumenyesha kare. Hari ikibazo nababajije mwanga kunsubiza. Nabazaga nti ese n’ukohereza amafranga ntayo kubikuza ushyizeho?
Ooook fyn turabategereje
@umuseke.rw, Adelphine ikibazo abaza nanjye ndagifite! Ese umuntu yohereza yongeyeho n’ayo kumukata kugira ngo mufate ayuzuye?
Nanjye nababajije niba amafaranga nishyuye on line yarabagezeho ariko ntimwansubije. Nitwa Uwonkunda Ines Kelly . Mumfashije mwansubiza kugirango niba atarabagezeho nishyure na mobile money. Murakoze
Uwishyuye Online hari confirmation bamuha niba warayibonye ubwo byaciyemo
Umuseke rwose mwige kukibazo cyabatari murwanda natwe muduhe uburyo twakwishyuramo.kuko kubona uwakwishyurira si kuri twese.murakoze
@umuseke nanjye icyo kibazo ndagifite.ntibyoroshye gupfa kubona ukwishyurira kandi kwishyurira hano na process muvuga ntibikunda.Byaba byiza rero natwe mutubwiye ubundi buryo cg basi se mukazatangirira kuyindi nkuru.Ntibyoroshye kuzira ko wabuze moyen yo kwishyuriramo ugacikiiriza inkuru hagati.
Murakoze
Ariko birakunda kwishyura ukoresheje visa cg master card. Ushobora no gukoresha world remit ukayohereza kuri mobile money aho waba uri hose ku isi.
mudufashe kumenya niza umuntu ukoresha connection yukwezi kuko aba yayiguze cg iyicyumweru yemerewe gusoma izi nkuru cg nukuishyura bundi bushya
Nturebako mubikoze neza.mukore rwose ako kazi neza hanyuma muturyohereze dore ko inkuru igeze mu munyenga utagira uko usa. ibi ni byiza rwose kutumenyeshereza kugihe. bravo chief Editor.
Ubundi se ubu muzamenya uwishyuye nutarishyuye ko kuri mm hari Ubwo uyaha umuagent akakoherereza igihe utayikoresha?
Nibwirako uramutse uhaye umu agent ngo ayakoherereze yashyira amazina yawe hamwe babaza *impamvu* bityo bikoroha.
Murakoze
Nanjye icyo kibazo ndagifite, mutubwire uko twabigenza
UM– USEKE rwose mugiye kutubera nka babandi ngo badashimwa kabiri… ubu se amasaha ya mu gitondo mwatubwoye ukaba ureba bigeze saa 13h!!?
Mwaramutse, nanjye ndibaza nti muzabwirwa n’ iki ko ari jye wohereje amafaranga mu gihe nakoresheje Mobile Money y’ undi muntu?
Harya amasaha yamugitondo siyarenzera?
Ni Byiza Cyane Kuba Mwatumenyesheje Kare!
Ariko Se Ko Mwavuze Ko Inkuru Iri Butugereho Ma Masaaha Ya Mu Gitondo Ubu Ni Saangahe?
Ubu Habaye Saangahe?
Kutubeshya Si Byiza Kbs!
Mwiriwe neza Umuseke, Nonese ayo mafaranga twishyuzwa nimugihe kingana iki? Ni buri kwezi? igihembwe?
cyangwa ntayandi tuzishyura. ntabwo nsobanukiwe.
Murakoze
Barabisobanuye ni burikwezi
Murakoze
Ariko rero iyo episode ya 157 nimuyohereza ndakeka iri buzane niyindi iyiherekeje kuko gukora database zo kwishyura nakazi kanyu ibyo ntago bireba abassomyi kandi natwe twishyuye mwaba muri kuturira mumibare.
NB: byaba Byiza cyane twubahirije
Pay on time I will never delay your service.
yewe jye amaso yaheze kurubuga uziko ndikurebaguza buri kanya iyi nibwa makumyabiri ngo ndikureba nahebye!
muzomenya gute ko arije nishuye, nibanyishurira ndasavye mumpe umuco, ndi i Burundi
ndabona amasaha y’igitondo yarenze
nikuri batinze ariko nimwihangane kuko niko ikorana buhanga rumera
Hahahahahahahha.UM– USEKE ntujya ushimwa kabiri kabisa ndabibonye. mwakemuye ikibazo cyo kutatumenyesha none birangiye nigihe mwaduhaye kibananiye kubahiriza.muri aba mbere kbs mukanikurikira.
Ahhhh njyewe wose numiwe ubu se buriya nzomgera kwishyura nxt month buruya ra
I don’t think so.
ahubwo koko chris,ubu customer care turi guhabwa izatuma twongera kwishyura?urebye uko bari kwitwara nta morale byadutera kbs
amaso yaheze mukirere,kandi mbere mutarajya mubyo kwishyuza byagendaga neza,none umwanya munini musigaye muwumarira mukureba abishyuye bigatuma nibyo mwatugeneye bitatugeraho,ubuse niba twishyuye ukwezi kumwe,tukaba tubuze service nziza 3mucyumweru,murumva ukwezi gutaha mutazajya muduha1muminsi3.erega buriya niyo twaguze internet y’ukwezi,icyumweru CG se iyumunsi kugirango tubashe gusoma iyi Épisode mbona nabyo biba ari byiza,kuruta kongeraho andi mafaranga kandi nibyo mwatwijeje ntibikunde.numva mwafata umwanya mukabiteketezaho..
Mwiriwe bakunzi b’uru rubuga, twongeye kubiseguraho rwose akababaro mufite turakumva, umwanditsi ari gukora ibishoboka byose ngo agere ku nyota y’ibyifuzo byanyu turabasezeranya ko tuzakora ibyo mwifuza ko nimwe dukorera.
Twongeye kubiseguraho tubasezeranya ko Episode itaha muyibona ku gihe mwari mumenyereye.
Murakoze kwihangana.
Oya pe ngo episode itaha ubwo x buriya iyuyu munsi iburijwemo ubwo uziko kuva twakwishyura hamaze kuburizwamo episode iyi yaba ibaye iya kabiri rwose cnz pe
Iy’uyu munsi mukaba murayituriye? Kwishyura se Ubu byatumariye iki?
Mwiriranywe amahoro!? @ Umuseke ko igitondo cyanyu cyabusanye n’icyo tuzi ni ubuhoro!!
None se episode y’uyu munsi yaburijwemo?Ibyiza mujye mutubwiza ukuri.
Yewe baradukinishije kweli badufashe amatwi gusa sibyiza baraduhemukiye sana umuseke mwisubireho ntimugakinishe sentima zabantu nanjye ndabarakariye
Umuseke weeeee!!!! Narumiwe pe!!! Ubukoko tuzongera twishyure ukundi kwezi koko???!!!
aha data base irabundaje
Yebabawe,muratubabaje pe!!!gusa nanjye ndibaza aho courage zizava zo kwishyura ukundi kwezi!!!kuko ibintu muri kudukorera ntabwo ari byo pe
Nishyuye ariko 157 episode sindayibona
Ni byiza ko UM– USEKE mwiseguye, ariko mutanze amakuru atuzuye,… Épisode itaha se ko mutubwiye ko tuzayibonera ku gihe,…. Iy’uyu munsi tutabonye turakomeza kuyitegereza,…. Mwayiburije mo,…. Mwiseguraga ko itabonetse,…. Mushatse kuvuga iki ? C’est une réponse imprécise !
Comments are closed.