Rwanda: Umuziki ucurangirwa Imana mu yindi sura….
Wakwibaza ko cyari nk’igitaramo cy’umuhanzi uririmba indirimbo zitari iz’Imana ukomeye mu Rwanda, ubwitabire buri hejuru cyane, ibyishimo ntibisanzwe, umuziki ni wose abantu barirekura bagaceza bikomeye bahimbaza Imana. Ni mu gitaramo cya Beauty for Ashes cyaraye kubaye i Kigali, Olivier Kavutse wo muri iri tsinda we avuga ko muri Gospel ariho hari ibintu byiza.
Iki gitaramo cyagaragaje indi sura y’iki gice cya muzika, kwitabirwa cyane, kwishimisha biri hejuru no gushora amafaranga menshi mu kwitegura, ubusanzwe bikunze kuba umwihariko w’indirimbo zitari iz’Imana (secular).
Olivier Kavutse avuga ko Gospel mu Rwanda Gospel mu Rwanda iri guhindura isura ariko ikinakeneye gutera imbere agasaba abaterankunga kwitabira gufasha ngo bigerweho.
Kavutse ati “ Abatera nkunga bajye badushyigikira , natwe tujye dukora ibitaramo byiza nk’iki twakoze uyu munsi .
Kavutse ariko abona ko n’abahanzi ba Gospel nabo bagomba gushyiramo imbaraga bagakora umuziki mwiza nubwo bihenze kandi bigoye ariko ngo ni ishoramari nk’irindi.
Ati “Ni ugushyiramo imbaraga bagasenga Imana ikabaha umugisha ibintu bigakomeza bigatera imbere.”
Mu gitaramo cy’imbaturamugabo iri tsinda ryakoze ryamurikaga Album yaryo, ryafatanyije n’abandi bahanzi b’izi njyana zihimbaza Imana barimo Adrien Misigaro, Colombus uririmba injyana ya Dancehall, the Pink umuhanzikazi uririmba injyana ya Rap, itsinda rya Healing Worship team, GaYell ukora Rap mu guhimbaza Imana n’abandi…
Cyari igitaramo cyashimishije abantu bakitabiriye cyane, aho aba bahanzi bacurangaga muzika mu buryo bugezweho cyane, abakitabiriye nabo bakirekura bakabyina cyane bakagaragaza ibyishimo bahimbaza Imana.
Beauty for Ashes igizwe n’abantu barindwi bavuga ko buri mwaka bazajya bakora igitaramo gikomeye nk’iki.
Photos©D.S Rubangura/Umuseke
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW