Digiqole ad

Umwana wa Beyoncé na Jay-Z bwambere yagaragajwe

Beyoncé na Jay-Z, mu ijoro ry’uyu wa gatanu batunguye abafana babo ubwo bashyiraga ku mugaragaro bwa mbere amafoto y’umukobwa bibarutse mu kwezi kwa mbere.

Blue Ivy Carter, bwa mbere ku mugaragaro
Blue Ivy Carter, bwa mbere ku mugaragaro

Uyu mwana ntamuntu wo hanze (public) wari wakamuca iryera kuva yavuka  uretse kuri uyu wa gatanu mu ijoro ku mafoto yagaragaye ku rubuga rwa Tumblr.com rwakozwe n’uyu muryango ngo rushyirweho aya mafoto.

Byavugwaga ko amafoto yambere y’uyu mwana ababyeyi be bazayagurisha ama miliyoni menshi y’amadorali mu bitangazamakuru bikomeye kuko yateye amatsiko menshi, nyamara ababyeyi be bakaba bayerekanye batarinze kugurisha.

Kuri aya mafoto, Beyoncé na Jay-Z buri wese yagaragaye ateruye uyu mukobwa wabo bise Blue Ivy Carter w’ukwezi kumwe kurengaho gato.

Aya mafoto bagaragaje kuri Blog bayafunguriye, famille Carter, yashimiye abantu bose ngo kuba barubashye ubuzima bwabo bwite  mu gihe bari bategereje kubona amafoto y’umukobwa wabo mu binyamakuru bikomeye.

Mu cyumweru gishize nibwo bwa mbere Beyoncé yagaragaye muri rubanda nyuma yo kubyara tariki 7 Mutarama.

Beyoncé n'umukobwa we Ivy
Beyoncé n'umukobwa we Ivy
Jay-Z n'umukobwa we
Jay-Z n'umukobwa we
Intoki za Beyoncé n'umukobwa we
Intoki za Beyoncé n'umukobwa we
Nyuma yo kubyara ni uko agaragara
Nyuma yo kubyara ni uko agaragara

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • beyonce na jay-z ni bonkwe ariko ntiyahindutse beyonce nagato

    • Turabashimira isaha ku isaha ndabakurira muzi imbwa numurizo niko meze kuri site yanyu muhindure vuba mutinza amakuru merci

  • Ariko bavuga ko Iri zina ry’uyu mwana ari iryikigirwamana! Nibyo? ni munsobanurire

  • Umwana nawe mbomye avutse ari umuraperi pe!! mundebere ifoto yakabiri arikumwe na beyonce ukuntu intoki zimeze kandi ari serious

  • God bless your family kandi mwonkwe musubireyo ntamahwa.

  • ok.

  • i like family of Beyonce be blessed

  • uyu muhanzikazi rwose ni ihoho pe! aho amariye kwibaruka niho yarushijeho,wakongera ugakwa izindi

Comments are closed.

en_USEnglish