Digiqole ad

Polisi ntigomba gusigara mu mihindukire y’isi- Min Busingye

 Polisi ntigomba gusigara mu mihindukire y’isi-  Min Busingye

Ifoto rusange y’abarangije aya masomo n’abayobozi bakuru baje muri uyu munsi wabo

Musanze – Mu muhango wo gusoza ku mugaragaro amasomo ya gipolisi yari amaze umwaka mu ishuri rikuru rya polisi Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yishimiye intambwe imaze guterwa na Polisi y’u Rwanda aho abanyamahanga basigaye baza kuyihahaho ubumenyi butandukanye. Yasabye aba bapolisi bayasoje bo mu rwego rwa ba Ofisiye kumenya imiterere y’ibyaha byo mu isi y’iki gihe ndetse no gukorana bya hafi n’abaturage.

Min Busingye atanga impamayabumenyi ku basoje amasomo
Min Busingye atanga impamayabumenyi ku basoje amasomo

Minisitiri Busingye avuga ko buri munsi isi ihinduka hakavuka ibyaha bishya ngo ni nako Police igomba guhindukana nabyo nayo ikamenya uburyo bushya bwo kubirwanya no kubikumira ari nayo mpamvu y’amahugurwa nk’aya.

Ati “Uko isi iteye muri iyi minsi, isigaye iba ntoya ibi ni ibigomba kubizirikanwa nka Polisi ku bijyanye no gukurikirana abanyabyaha kubahiriza amategeko… byinshi mu ibyaha bisigaye biva mu gihugu  kimwe bikajya mu kindi, ugasanga hari ikibaye mu Rwanda ejo ukumva ngo no muri Sudani babayeyo,… ubu bufatanye bwubaka butuma tumenyana bagakorana ku buryo bwihuse, Aba bantu bahurira muri aya mahugurwa, nyuma bakajya iwabo bituma bamenyana bagafatanya muri byinshi.”

Minisitiri Busingye avuga ko imikoranire myiza ya Police n’abaturage ariyo yatuma babigeraho kubera uburyo isi iteye muri iki gihe.

Ati “Ku mpamvu z’uko isi igenda ihinduka cyane natwe tuba tugomba guhinduka, nkuko igenda yirukanka natwe ntitugomba gusigara tutazashiduka polisi ariyo yasigaye inyuma. Izi nzego nazo zigomba kuba muri izo mpinduka abaturage n’abapolisi bakibonanamo niko kwemerwa“legitimacy”(polisi) kwayo.”

CP Stephen M. Eytang umupolisi muri Kenya, akaba n’umwe mu basoje aya masomo, avuga ko yungukiye byinshi mu masomo yahawe, cyane cyane ko ngo yahuguwe uburyo bwo gushyira mu bikorwa imyanzuro nk’umuyobobozi.

Abanyeshuri 101 ni bo basoje amasomo bari bamazemo umwaka. Yari agizwe n’aba Senior Command 26 bo mu bihugu 10 byo muri Afurika ari byo Ethiopia, Kenya, Namibia, Sierra Leone, Somalia, Sudan, South Sudan, Uganda ndetse n’u Rwanda.

Aba Ofisiye 40 b’Abanyarwanda bakurikiranye amasomo ya Police Tactical Command, n’abandi 26 (Abanyarwanda) basoje amasomo ya Police Junior Command and Staff Course.

Abashoje amasomo babanje kwiyereka
Abashoje amasomo babanje kwiyereka
Abasoje amasomo ya senior command and staff course
Abasoje amasomo ya senior command and staff course
Abasoje amasomo bambaye ibirango bishya
Abasoje amasomo bambaye ibirango bishya
Ifoto rusange y'abarangije aya masomo n'abayobozi bakuru baje muri uyu munsi wabo
Ifoto rusange y’abarangije aya masomo n’abayobozi bakuru baje muri uyu munsi wabo

Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW/Musanze

en_USEnglish