Digiqole ad

Episode 150: Mama Daddy yakiranye amaboko yombi Joy

 Episode 150: Mama Daddy yakiranye amaboko yombi Joy

 

Joy-“Daddy! Uzi ko aribwo nkiva mu rugo? Ni ukuri mbabarira natinze ariko nanjye ntabwo ari njyewe, nanze kuva mu rugo nta muntu mpasize”

Njyewe-“Oooh! Nari ngize ngo uhinduye gahunda ntabwo ukije?”

Joy-“Yiiiii! Oya sha ntabwo nabikora, ubwo se urumva koko nahindura gahunda? Humura ndaje ni ukuri!”

Njyewe-“Woooow! Urisanga ma Jo!”

Call end.

Mama-“Daddy! Utambwira ko umukazana wanjye atakije?”

Njyewe-“Oya Mama! Humura araje mukanya”

Mama-“Nonese ko utajya kwambara ikote ngo uze umwakire ukaguma wambaye ikabutura?”

Njyewe-“Hhhhh! Mama nta kibazo rwose nta kindi Joy aje kureba ni njyewe mukunda iby’imyenda byo reka reka ntabwo ajya abiha agaciro kuko agaciro kuri we ni umutima wanjye!”

Mama-“Uuuuh! Mwana wa! Uwo mukobwa ko numva ari umumalayika?”

Njyewe-“Hhhhh! Uti umumarayika?”

Mama-“Yiiii! Ahubwo se ubwo nako amatsiko aranyishe!”

Njyewe-“Hhhh! Humura ni mukanya ukamubona!”

Mama-“Noneho ndeke kwambara umukenyero!”

Njyewe-“Hhhhhh! Nonese wari wateguye kwambara umukenyero koko Mama?”

Mama-“Yego da! Ubwo se nanjya kwakira umukazana nambaye ibinyabari?”

Njyewe-“Yoooh! Mama! Humura rwose uwanjye ntabwo ajya yigora ahubwo…”

Mama-“Eeeh! Ndumva umuntu usona! Nta wundi ni umukazana wanjye uje!”

Njyewe-“Ampaye inka! Ko nziko ari ubwa mbere aje aha se yaba yizanye? Ubu se yahabwirwa ni iki ra?”

Mama-“Genda urebe yewe! Ubwo urumva undi ari inde atari we? Angela nawe jya kwambara ka gakanzu nakuzaniye ejo”

Angela yahise agenda yihuta mbona na Mama atangiye kwireba ndetse ahita yihuta ajya mu cyumba kwambara indi myenda.

Nakomeje gutangazwa n’ukuntu bose bari babuze uko bifata kugira ngo bakire Joy ariko aho niho nongeye kubonera ko ubwuzu n’urugwiro bamufitiye bivuze byinshi kandi by’agaciro kuri njyewe.

Ako kanya nahise mpaguruka maze nkingura urugi rwo muri salon ndasohoka ngana ku muryango w’igipangu, ngifungura urugi nakubiswe n’inkuba itagira amazi nsanze koko ari Joy.

Nkimubona nabuze uko nifata muri ako kanya, nakomeje kumwitegereza nk’umubonye bwa mbere, Oooh my God!

Joy yari yambaye ikanzu nziza ndende itukura bigaragara ko koko yari yambariye Nyirabukwe, ubwiza bwe kamere butasabaga umusada w’amabara bwaramurikiye ngira ngo ndi hagati mu isanzure.

Akimbona ibisoni byaramwishe ashyira ikiganza mu maso, njye wari umeze nkuhanze amaso igitangaza gitangaje imbere yanjye, nibutse ko nahezeyo ndigarura maze mba ndamuyoye mwijiza mu rugo muteruye ari nako ansaba imbazi ngo mushyire hasi.

Nteye intabwe nk’enye naramwururukije ndamuhobera cyane ndamugumana uwo munsi nibwo yampaye kiss bwa mbere yabaye nk’ikimenyetso kitari nk’icya Yuda ahubwo ari icyo kunyereka ko ndi umwihariko mu bandi kandi byose byakozwe n’urukundo shenge!

Njyewe-“Woooow! Joy nari ngutegereje cyane, nishimiye kugucigatira mu gituza cyanjye!”

Joy-“Yoooh! Nanjye nje nsiganwa ngusanganira ngo ngusanganize urukundo ruhora rubyiganira muri njye!”

Njyewe-“Ooohlala! Birenze ubwiza bubaho, amagambo umbwiye andemye bushya kandi byo kuramba!”

Joy-“Yoooh! Tuzarambane disi!”

Njyewe-“Jo! Wambaye neza cyane bitangaje! Wihangane amaso yanjye yanze kukurekura!”

Joy-“Sha reka kuntera isoni, uragirango nirebe koko? Maze nambariye Mabukwe!”

Njyewe-“Yoooh! Ese Mama! Tambuka akubone shenge akwishimire dore igihe amaze ambaza umwari unyura natoye mu bandi nkamusaba ingendo akampa ukuboko twatambukana nkaba uyu Daddy ndiwe!”

Joy-“Mana wee! Humura urabikwiye sha!”

Joy amaze kumbwira gutyo nongeye kumva umutima utatse ibyishimo byinshi maze ndamushimira cyane mufata ukuboko dutambukana ya ngendo tugana muri salon tukigerayo dusanga Mama yatwiteguye we n aka Angela,

Mama-“Ayiiiii! Nuko nuko shenge! Urisanga iwacu ni ukuri!”

Joy yahise ahindukira arandeba mbona biramurenze, amasoni aramwica atangira kunyihishaho byose byabama mu maso yanjye nkabona birenze ubwiza bubaho.

Joy yaratambutse maze aca bugufi Mama ahita amuhagurutsa aramuhobera maze aramutambutsa amwicaza mu ntebe nakundaga kwicaramo.

Nakomeje kubitegereza mbona ntako bisa, hashize akanya gato nibuka ko nahezeyo nanjye ndatambuka ngenda nsanga Joy nicara impande ye,

Mama-“Nuko nuko ye! Urakaza neza ma!”

Joy-“Murakoze cyane!”

Njyewe-“Mama! Ngira ngo nawe wahise umwibwira?”

Mama-“Yego mwana wa! Kumwibwira gusa se ahubwo ko nahise mbona munasa!”

Twese-“Hhhhhh!”

Njyewe-“Mama! Nonese iyi nzobe niki gikara koko urabona bihuriye hehe?”

Mama-“Umva ra! Nshatse kuvuga ko muberanye! Nibyo rwose!”

Njyewe-“Ese nicyo washakaga kuvuga? Urakoze cyane Mama!”

Mama-“Ahubwo reka nkomeze mwirebere!”

Joy yongeye kugira amasoni ashaka uko anyihisha inyuma ariko biranga biba iby’ubusa cyereka wenda iyo abona uko anyinjiramo wese mbega akigira mu ntebe y’ubwamikazi namushyiriye mu mutima wanjye n’umubiriwe wose!

Hashize akanya Mama aseka yahise avuga,

Mama-“Nonese tubakirize iki mukaza?”

Jojo yarandebye amasoni akomeza kumwica maze anshinya icyara ndanababara ariko ndihangana mpita mvuga,

Njyewe-“Mama! Wikwigora reka nze mwakire ninjye ngifite akagongo kazima ntabwo nshaka kukunaniza dore igihe wunamiye!”

Mama-“Ariko se wa mugani! Ngaho mwakire ni nawe uzi icyo akunda!”

Njyewe-“Cherie! Ni ka citron se cyangwa ni ka orange noneho?”

Joy yahise anyongorera buhoro ngo: “Amazi” maze mpita mpaguruka ngo njye kuyazana, ngeze mu kabati uko mfata ikirahuri ngahindukira nkamureba nawe ngasanga anyitegereza, maze ndagaruka ndamusukira ndamuhereza, n’akajwi gato keza ahita ambwira,

Joy-“Merci beacoup Mon Daddy!”

Mama yaratwitegerezaga nkabona ari kumwenyura bikagaragara neza mu maso yanjye, nahindukira nkareba ukuntu Joy yabuze uko yifata ku mutima nti karibu iwacu nifuza ko utaha.

Mama yahise ahaguruka ajya gutegura ameza maze nanjye ndahindukira ndeba Joy maze ndamubwira,

Njyewe-“Ma Jo! Ntabwo nzi amagambo nakubwiramo kalibu, ariko mu magambo menshi meza nakubikiye nifuza kuzakubwira iminsi yose y’ubuzima, urisanga kandi nawe wabibonye ko Mama yagusanganije impundu z’urwunge!”

Mama-“Ariko Daddy! Uziko ufite amagambo nka ya So neza neza!”

Nahise mpindukira mbona Mama ari kutwitegereza ndatungurwa kuko nnari nziko yagiye maze mpita mubwira,

Njyewe-“Uuuh! Mama! Ese wari uri kutwumva?”

Mama-“Reka nagiye kugenda numva wikije umutima ngirango ni agahinda naho ni ya magambo meza yashibutse kuri So! Nagende yaribyaye nubwo Gatera nako…”

Mama yahise akomeza ajya mu bindi nanjye ndahindukira, mpuje amaso na Joy aramwenyurira nongera kureba mu kanwa he hasa n’igikara cyanje maze mpita mufata ikiganza ndakitegereza nshunga Mama ko atareba nkubitaho kiss mbona disi biramurenze.

Hashize akanya nkimwitegereza maze Mama ahita aduhamagara ngo tumusange ku meza, mpita mfata ukuboko Joy ndamuhagurutsa turatambuka, tugezeyo mukururira intebe aricara nanjye mbona ubwicara.

Mama amaze gusengera ifunguro nahise mwegereza isahani ngo yarure maze ahita antanga afata iyanjye atangira kumbaza ibyo nkunda, kubw’ ubwuzu yambwiranaga n’indoro yandebaga ntacyo ntavuze ubanza navuze n’ibidahari nashidutse baseka ndebye isahani mbona iruzuye, byabindi bamwe bita ikirunga.

Nkibibona nanjye nahise niseka mbura aho mbihera ndebye isahani ya Joy mbona hariho nk’ibiyiko bibiri maze nkunja t- shirt nari nambaye atangira kumwenyura nuko ntangira kurya nkuri ku kiraka ibintu byari bibaye ubwa mbere kuri njyewe! Ooohlala!

Nakomeje kurya ari nako mpindukira ngahuza amaso na Joy, Mama we byari byamubereye ibitangaza amasoye ntiyaturekuraga ibintu byongeye kunyereka ko burya urukundo rushimisha ababyeyi.

Nongeye kwisanga nenda gukomba isahani nariragaho, Mama niwe watangiye numvise avuze,

Mama-“Mukaza! Tabara! Mwongere dore yabimaze!”

Joy-“Yoooh! Ese reka nze…”

Njyewe-“Eeeh! Oya! Nta kibazo ndahaze! Eeh ubu se kandi narenzaho ibindi biryo koko?”

Mama-“Ahubwo kuva nakubyara nibwo mbonye warya!”

Njyewe-“Inka yanjye! Uziko byo kuva navuka aribwo narya ibiryo biryoshye!”

Mama-“Ayiga shenge mwana wanjye nuko hari ikibiteye! Ubwo se wowe ntubyibwiye! Ubyaruye niwe ubiryoheje!”

Njyewe-“Ariko uziko ari byo! Joy iminsi uzangaburira nzabaho ndya gutya koko?”

Joy-“Umva sha! Birenze ibi! Ahubwo Imana ishimwe kuba menye ko ugira apetit kubera…”

Mama-“Icecekere wowe ntabwo ubizi mukaza! Iyaba wari uzi ukuntu bijya bimunanira kurya arimo arakwitekerereza!”

Joy-“Mana wee! Daddy! Koko?”

Njyewe-“Rata Mama arabeshya ni uko azi ko n’ubusanzwe ntakunda kurya!”

Mama-“Umva ra! Ubwo se nakuyoberwa narakwibyariye? Ahubwo mukaza, gira uze urutahemo naho umwana wanjye yari agiye kwicwa n’ibitekerezo nako urukundo agukunda!”

Joy-“Yoooh! Byiza cyane disi! Ni ishema ryanjye!”

Twakomeje kuvuga byinshi dusoje tuva ku meza dusubira kwicara aho twahoze! Hashize akanya nanjye nzana icyo nywa Mama na Angela nabo bicara aho batwitegereza neza.

Hashize akanya ndahindukira ndeba Joy ndonera neba Mama maze ngorora umuhogo ndavuga,

Njyewe-“Mama! Uyu ureba ni ma Jo! Niwe nategeye amaboko akansanganiza urukundo, nibwo bukene nagiraga, nicyo naganyaga, ni nacyo nahoraga nifuza kuko ni inzira nahoraga nifuza gutambagira,

Uyu Joy avuze byishi kuri njye, ntabwo mukunda ubu ahubwo inzozi zanjye yahoraga azamo, nkamurebesha andi maso nkamurebera muri ka gacu kari gacumbitse ibyishimo ndimo ubu, ni nayo mpamvu ndambuye ikiganza nawe akagisanganiza umutima utuje wuje ubwuzu yaremanwe akaza agusanga ngo arebe ko umwakira kibyeyi,

Mama! Joy ndamukunda kandi ndamugutuye ngo umutuze mu mutima utima ibyishimo bintamamo, iri ni ishimwe nzahora ngutaka ngo uture mu mariba abira ineza wantoje, agasasira ya ntimba watewe no kuba warakunze ururimo ishyari,

Mama! Iki ni cya gicumbi kizira uburari bw’abubu, nkuko data yahoraga abikubwira nanjye ndi nkawe, kandi na Joy ureba ni nkawe, turi hano ngo uduhe umugisha wa kibyeyi urukundo rwacu ruzabe imbuto izaguhoza ka gahinda kose waburaga uwo utura”

Nkivuga ibyo byose Mama amarira yamuzenze mu maso, ikiganza cyanjye Joy yari afashe aragikoza muri ako kanya k’umutuzo noho numviye amagambo akomeye ntatatira ngo ntane nibagirwe ko nahisemo neza, ari byo nahoraga nifuza kuva mu busore bwanjye,

Mama-“Daddy! Urakoze cyane, ntacyo narenzaho kitari ukukubwira ko nishimye cyane, mbega ibyiza nzakumbura! Mukaza! Uzankundire umwana w’ikinege nakuze anyibutsa se, uyu niwe umpoza agahinda nahereye cyera mfite, ni nayo mpamvu ndi aha ndetse ndi uyu ubona kuko mfite Daddy! Ni ukuri ndishimwe kandi cyane!”

Namaze kwitsa umutima reka Joy we byari bwamureze, si nari nzi aho imbamutima ze ziba, yasutse amarira mbona ikimutera gutuza kenshi aho kuvuga akaruca akarumira!

Njyewe-“Mama! Urakoze cyane ni ukuri ndishimye ku bwawe, kandi sinshidikanya ko na joy aya marira asutse aria ay’agahinda, ni urukundo rwasaze umutima igiye yinjiye umuvugiriza impundu”

Joy yarekuje ukuboko kwanjye maze antegera ibiganza ako kanya yubura amaso arandeba, yitsa umutima

Joy-“Daddy! Ndishimye cyane! Rwose birandenze pe! Aya niyo mahirwe mbonye yo kukubwira uwo ndiwe, Joy uyu ureba niwe wanyawe dniwe wagukunze, amateka ye yahereye kuri aka kantu, akantu gato kavuze byinshi mubyo ngiye kukubwira”

Njyewe-“Humura ma Jo! Ndakumva kandi na Mma wambyaye yiteguye kugusanganiza impumpu yatumye mba uyundiwe wakunze”

Joy-“Daddy! Ndi Joy wawe! Njya kuvuka…………………………..

 

NTUZACIKWE na Episode ya 151….

 

54 Comments

  • Noneho muduhaye kagufi cyaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaane n’ikiganiro cyo ku meza ntikirangiye kweli??

  • Yeah,urukundo!!! Ntirwihishira. Daddy na Joy amahirwe masa. Umugisha wa kibyeyi uzabaherekezeee, ujye ubongeramo intege aho mucogoyeee, bityo namwe muzarage urukundo ababakomokaho. Umuseke ndabakunda cyaneeee.

  • murakoze cane. gose murabe uko mwodufasha kuriha iyi nkuru dukunda cane. nkatwe tuba mu bihugu vya SADEC murondere ubujyo mwohuza umuronko wa TNM na MTN ndiyumvisha ari campany zimwe kdi kurungika amahera birashoboka kuri izo campany. gose mugerageze kko nta visa card dufise. mudufashe turobakunda cane gose

  • Thanks Museke

  • Mbega urukundoo!!! Uyu munsi muduhaye gatoo

  • Izakurikirahi ni 151 not 150

  • Mwiriwe? Kwishyura byanze pe murebe uko mudufasha.

  • Mbega inkururu Mana weeee.turasaba gufashwa kwiyandikisha byananiye

  • Mbega inkururu Mana weeee.turasaba gufashwa kwiyandikisha byananiye mukwishyura gusaniho byanze

  • Njye rwose mudufashe kwishyura byatunaniye none ko Umuseke ntakintu murimwo kudusubiza kd nabonye ko ejo muzatuvana kumurongo wo gusoma iyi nkuru kd tutabuze fr biragenda gute? ntakundi twakwishyura.

  • Mwiriwe mwanditsi? mudufashe rwose tubashe kwishyura kuko ndabona iminsi yagiye, harya si ejo kwishyura bizarangira? mugerageze mudufashye rwose

  • nanjye ndibaza impamvu Umuseke batari kudusubiza ibibazo dufite kd rwose turababaye pe ni badufashe dore ejo niwo munsi wa nyuma

    • Mwiriwe, tumaze kubona ko hari benshi biri kugora kwishyura.
      Umuseke uri kwigira hamwe uko twabigenza mu buryo bubanogeye.
      Kandi twakiriye ibitekerezo bya benshi tuzabigenderaho tubamenyesha umwanzuro vuba

      Murakoze

      • Ariko twizere ko mu gihe muri kubyigaho murakomeza kuduha inkuru?mwaba mukoze .ubundi mwamara kubitunganya mukatubwira uko twishyura

      • Hello nanjye byananiye kwishyura mwamfasha.

  • nanjye byananiye kwishyura

  • Mwiriwe,mugihe mugishaka uko twakwishyura nizereko mutadufugira,kuko abafite ikibazo turi benshi,mwakoze kandi

  • Pole sana abo kwishyura byanze twe byarakemutse ariko babyigeho namwe mukomereze mu buryohe!!!
    Mbega urukundo weeee ruraryoshye!!!!gusa umuntu agukunze kuriya akajya akubwira amagambo meza wajya ubyibuha wumva kabisa gusa nyine sinzi ni ba bibaho ubu abenshi mu rukundo batunzwe na marira!!!!Daddy na Joy tubafatiye iry’iburyo!ariko ni gato kandi kaje gatinze

  • Turi kwishyura bikanga bishobotse mwadufasha. kd turifuzako inkuru itahagarara. umuseke murakoze

  • Njye narishyuye none inkuru y’uyu munsi ko itasohotse mugiye kutwima twese? Abamaze kwishyura mwaba mubahohoteye !!!!

  • Bjr
    Kwishyura byananiye
    Murebe uburyo mudufasha.

  • umuseke byawugendekete bite?ko mutaduha inkuru y’umunsi?niba isaha mwihaye ibabangamiye muzaduhe undi mushaka ariko mureke kujya muyiduha igihe mwishakiye rwose.nkubu nje kurubuga inshuro nkicumi kuva mbyutse.

  • Twamaze kwishyura none inkuru murayihagaritse????? Whts this mube serious umuseke!!!!

  • Sibyo nababwiraga? Batuma umuntu atagira ikindi akora arebaguzwa buri kanya !!!!

  • RWOSE UM– USEKE NIMUDUSOBANURIRE IMPAMVU INKURU ITABONETSE.TWARISHYUYE NONE TUGIYE MU GATEBO KAMWE NABATARISHYUYE?UBWO SE KWISHYURA BYABA BYARATUMARIYE IKI?

    • mudufashe twe byananiye

  • inkuru iri he ko mutayiduha?

  • Mwiriwe neza, Kwishyura njyewe byaranze pe mwareba ukuntu mwadufasha.
    Kuko ndabikora byose uko bikurikirana narangiza ngategereza iriya Message yo kuti terefone nkayibuea. Mwashyizeho nimero ya Tel. twayashyiraho. Umunsi mwiza wo kwibohoza.

    • yego bashyireho numero kabisa uzajya amara kuyohereza azajya abaha message naho ubundi kwishyura byaranze

  • Please be serious guys iyo wishyuje umuntu umuha icyo mwumvikanye ku gihe kandi neza

  • Umuseke wadutengushye kandi ntimwanatubwira impamvu. ntago ari byiza kuko twabishyuye namwe mwagombaga kuduha inkuru neza kandi ku gihe. mubyigeho mwikosore.

  • Umva rero umuseke twumvikane twishyuye kugira ngo bibirohere kuduha inkuru ndetse natwe tugire uruhare mu iyandikwa ryayo… ibyo twarabishyimye ariko namwe mutwizeza ko inkuru izajya iza ku gihe no matter what… ibyo mwari mwadusabye twarabikoze ariko mwebwe muri iyi minsi ibiri sinzi aho ikibazo kiri ndi kubona bisa nk’ibigorana dore nk’ubu saa 14h zirageze mutaraduha inkuru. Ibyo rero sibyo, kdi iyo mutangiye kuduha uduce haba hatangiye ibibazo plz twakoze ibyo mwadusabye namwe nimukore ibyo mwatwemereye.

    Ntimunyongere commentaire
    MURAKOZE

  • Ese konshimye abandi byanze kwishyura njye wishyuye nabandi mwaduhaye into twishyuye

  • Inkuru yahagaze ko ntacyo mbona cg kwadukujeho abo byananiye kwishyura

  • inkuru ko bayifunze c byagenze gute kd twarishyuye ra,barebe uko babigenza rwose twategereje twahebye.batubwire icyabaye

  • mwiriwe umuseke, inkuru yari nziza nuko ibaye ngufi pe , ahubwo mwadufasha tukabasha natwe kwishyura , ese ni amafr ari kuri mobile money avaho? cg ni balance isanzwe, thx mugihe Muratarabitunganya mwaba muduhe utu episode murakoze

  • kwishyu byanze neza neza mudufashe

  • Bjr,njye ndimo gukanda kuri “Gura”ntihagire ikiza.Ndabigenza gute ! Kandi ko ntashaka kubura iyu nkuru ?

  • Mwiriwe ese kuki mutaduhaye inkuru uyu munsi byagenze gute?Nulusoni na Daddy bagiye mumunsi mukuru wo kwibohora noneho ko nzi umwanditsi wacu azi kujyanisha na mood iriho!

  • Nabayiguze bayibuze
    hhhhhhhhh.ka dutegereze baracyahishyiramo ibirungo

  • Mwiriwe umuseke, 16h kweri mutaraduha inkuru, mukaba nta nikintu mwatubwiye, ko twebwe twishyuye bikemera, mwadufashije basi

  • Mwiriwe umuseke? Nongeye kubashimira kuriyinkuru mwatugeneye. Ikubiyemo inyigisho zubuzima nyinshi kandi njye kugiti cyanjye maze gukuramo amasomo men shi. Anyway, ndagirango mbasabe please mufashe abantu batagifite access yo gusoma iyinkuru haba mukwishura no kwiyandikisha. Kubantu bategereje next episode ntihagerere igihe nanjyembarimo mbasabye kwiganganira umuseke kuko harimpanvu yatumye itatugeraho? Ndangiza nsaba umuseke kujya batubwira impanvu mbere yigihe hagiye hagira impinduka cg indi mpanvu ituma episode iza itinze.
    MURAKOZE

  • Kwamaso yaheze mukirere byagenze gute munywanyi Umuseke, ntubutwirize não unabuturaze

  • Hari ikibazo cy’abantu bananiwe kwishyura please.Mudufashe twishyure kuko deadline yari uyu munsi.

  • inkuru x ntayo batanga, ko batatubwira?

  • Ni ukuri pe mudufashe nkubu muradusabye kwishyura turabikoz kuko dushaka kubashyigikira kdi natwe tuyikunze ikind kand ni uko mwagiraga gahunda ark ejo tumaz kwishyura ngo har iby mucyigaho pe ubw x twe twamaz kwishyura cg ko mutanjyiy kutayiduher kugih ubw bizagenda gte pe mwisubireh gsa twe turshak kubashyigikira ndets tukaniga gusa namwe bas mujye mutumenyesh ikibaz cyabay kko ningombwa ko tubimenya murakoz kdi twishimira ko ibint bigenda neza kuri twese

  • Badukubye na zero habe no kutubwira impamvu inkuru itabonetse? Ubu tugiye kuryama kweri ? Ubu se turasinzira?

  • kwishyura byanze burundu pe,muduhe ubundi buryo twabikoramo kuko nta ruhare twabigizemo ngo byagenge
    inkuru yumunsi yo mwayitwimye pe.twizere ko ziri busohokere rimwe ari 2 kd ndende ntimudusondeke kuko aho abagabo basezeraniye niho bahurira

  • ariko kuki buri gihe iyo habaye ikibazo mwisegura nyuma yo gutesha abantu igihe?mwararebye musanga abasomyi ntakandi kazi bagira uretse guhora bafungura inkuru z’umuseke?ibi iyo mubivuga kare abantu bakayitegereza igihe izabonekera ejo?

  • KWISEGURA
    Mwiriwe,
    Uyu munsi twakomeje kugerageza gushyira
    inkuru ku rubuga ariko kubera impinduka muri
    technique zabayeho bigendanye no kwishyura
    (hari ababishoboye n’abo byananiye) byatumye
    bigeze ubu itabashije kujyaho.
    Turisegura cyane kandi tunabasaba imbabazi
    ko bitashobotse. Gusa ejo inkuru muzayibona
    uko bisanzwe.hhhhhMurebe kumutwe wiyi episode

  • Byiza cyane.

  • Please ko izindi nkuru mwazishyizeho bigakunda?? Dore nubu ntayo muraduha muduhe 151 yejo hashize,ndetse 152 yuyu munsi

  • ahubwo jye bamfungiye kandi narishyuye kare rwwose mumfashe mbone inkuru kuko jye nujuje ibisabwa

  • Mwaramutse

Comments are closed.

en_USEnglish