Diamond ati “Ubu Wasafi Records yatangiye mu Rwanda”
Kigali – Mu kiganiro amaze kugirana n’abanyamakuru, Diamond Platnumz umuhanzi w’icyamamare mu karere atangaje ko nk’uko byari byaravuzwe ko ashaka kwagurira ibikorwa bye mu Rwanda, ngo ubu byatangiye kuko abahanzi bo mu Rwanda bashobora gutangira kugurisha ibihangano byabo biciye ku rubuga rwa Wasafi Records, y’uyu muhanzi.
Diamond yavuze ko ubu abahanzi bo mu Rwanda bashobora gutangira gushyira ibihangano byabo kuri wasafi.com mu rwego rwo kubigurisha.
Ati “Ni andi mahirwe abanyarwanda {abahanzi} bagize yo kumenyekanisha ibihangano byabo. Kandi ni uburyo bwiza kuri Wasafi bwo kuza gukorera ibikorwa byayo mu Rwanda.”
Uwitwa Lee usanzwe ari umuyobozi wa CloudsTV niwe uzaba uhagarariye.
Umuhanzi w’umunyarwandakazi Odda Paccy niwe uheruka gukorera muzika ye mu nzu ya Wasafi Records muri Tanzania. Diamond yavuze ko atamwibuka ariko abizi ko hari umuhanzi wo mu Rwanda waje gukorera muri Label ye.
Diamond afite igitaramo i Goma kuwa gatandatu nijoro, ku cyumweru nijoro ataramire i Bugesera kuri Golden Tulip Hotel i Nyamata.
Kujyana iki gitaramo i Nyamata uyu witwa Lee yasobanuye ko biri mu rwego rwo kumenyekanisha n’ibindi bice by’u Rwanda n’ubushobozi bifite yo kuba byakwakira ibikorwa by’imyidagaduro
Yatangaje ko yiteguye cyane gutaramira abanyarwanda n’ubushobozi bwe bwose muri muzika ya Live. Kuri we ngo mu Rwanda ahafata nk’iwabo (kubera aka karere kare mu muryango umwe).
Abandi bahanzi bazaba bari kumwe na Diamond muri iki gitaramo; Charly na Nina, DJ Pius ndetse na Buravan bari bari muri iki kiganiro.
Charly na Nina ngo bishimiye cyane kuzataramira abanyarwanda hamwe na Diamond.
Buravan we yavuze ko kuririmbana na Diamond mu gitaramo kimwe kandi ubwo uyu aheruka mu Rwanda Buravan yari ataranamenyekana ndetse yagiye kumureba nk’abandi bafana, kuri we ubu ngo ni intambwe ikomeye.
Ati “mbijeje ko mu minsi iri imbere umuziki w’u Rwanda uba ugeze ku rundi rwego.”
Byavuzwe kandi ko abahanzi Vanessa Mudee na itsinda Morgan Heritage rikora Reggae naryo rigera mu Rwanda kuri uyu wa gatanu.
Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW
4 Comments
imihirimbiri gusa
umuhirimbiri no wowe, urumva ngo uratuka abastars.
hahahahah imihirimbiri rata ndakwemeye wowe
Uwiduhaye&Key ko kera gutukana ngo byari iby’abashumba uwo muco mwawukuyehe? Niba mutabakunze nimububahe(respect ).
Comments are closed.