Digiqole ad

Banki BNP y’i Paris iraregwa kugurira intwaro abakoraga Jenoside

 Banki BNP y’i Paris iraregwa kugurira intwaro abakoraga Jenoside

Amakuru yegeranyijwe n’ikinyamakuru Le Monde na Radio France aravuga ko Banki mpuzamahanga ya BNP Paribas ikorera i Paris iregwa gutanga amafaranga yo kugura intwaro mu buryo butemewe kuri Leta ya Kigali mukwa gatandatu 1994 mu gihe hariho haba Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi Banki iraregwa ubufatanyacyaha muri Jenoside.

Interahamwe zatojwe n'Abafaransa, Banki y'i Paris nayo ifasha kwishyura intwaro bakoresheje mu kwica
Interahamwe zatojwe n’Abafaransa, Banki y’i Paris nayo ifasha kwishyura intwaro bakoresheje mu kwica

Ni ikirego kitari cyaravuzwe mbere cyatanzwe mu rukiko kuri uyu wa gatatu 28 Kamena n’umuryango witwa Sherpa ufite mu ntego kurengera abagizweho ingaruka n’ibyaha by’ubukungu.

Sherpa ishinja BNP Paribas  “ubufatanyacyaha muri Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara” kubera gutanga amafaranga yaguzwe intwaro mu buryo butemewe na Guverinoma yariho ikora Jenoside mu 1994 kandi nyamara muri iki gihe iyi Guverinoma yari yarafatiwe Embargo n’Umuryango w’Abibumbye zo kutagura intwaro .

Ibirego bya Sherpa bishingiye kandi ku makuru yatanzwe mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari Arusha ndetse no muri Raporo ya komisiyo y’iperereza y’Umuryango w’Abibumbye ku Rwanda.

Tariki 14 na 16/06/1994 abagabo batatu barimo umucuruzi w’intwaro wo muri Africa y’Epfo witwa Petrus Willem, umuyobozi wo muri Zaïre (DRC ubu) hamwe na Col Theoneste Bagosora (ubu wakatiwe imyaka 35 n’urukiko rwa Arusha), baguze intwaro z’agaciro ka miliyoni 1,3 z’Amadorari byanditse ko ari izo guha ingabo za Forces Armées Zaïroises (FAZ).

Izi ntwaro zaguzwe zitwa iza Zaïre zagejejwe i Goma mu ndege ebyiri maze zifata iy’umuhanda zinjira Gisenyi zihabwa Interahamwe bigenzurwa n’ingabo z’u Rwanda icyo gihe.

Embargo ku kugura intwaro kuri Leta y’u Rwanda yari yarashyizweho n’akanama k’umutekano ka UN tariki 17/05/1994.

Izi ntwaro zaguzwe zikazanwa mu Rwanda ngo zari zigizwe na za kalachnikovs, amasasu, za grenades na za mortiers.

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) niyo yasabye Banki BNP Paribas kwishyura miliyoni 1,3USD kuri Konti yo mu Busuwisi amafaranga akagezwa ku bagurushije intwaro nk’uko bitangazwa na Le Monde.

Kwishyura ngo byanabanje kugorana kubera zimwe muri Banki amafranga yagombaga kunyuramo kugira agere kuri beneyo zabonaga ko ari amafaranga agenewe abaguze mu buryo butemewe n’amategeko ariko BNP ibishyiramo imbaraga biraba.

Sherpa irega ivuga ko BNP ifite uruhare rutaziguye mu migendekere ya Jenoside mu Rwanda kuko yafashije abariho bayikora kandi ibizi.

Marie-Laure Guislain wo muri Sherpa ati “Banki igira inshingano yo gukurikirana ikamenya umuntu wa nyuma uhabwa amafaranga mu gihe cy’ibintu bidasanzwe. Kandi embargo na Jenoside yariho mu Rwanda byari ibintu bidasanzwe. Amategeko abiri yo mu 1990 na 1993 yategekaga Amabanki kuba maso. Nibyo BBL (ni bank yanze gucishwaho ayo mafaranga) yakoze ariko BNP ntiyabikora kandi itayobewe ko ayo mafaranga agiye kugurwa intwaro.”

Bertrand Cizeau umuyobozi ushinzwe itumanaho muri BNP Paribas yanze kugira ibitangazaho. Ati “Ntabwo tuzi ibikubiye mubyo turegwa, birankomereye kugira icyo mbivugaho kuko ari ikirego gikomeye.”

UM– USEKE.RW

16 Comments

  • BNP yakoze iyezandonke izahanwe nkuko biteganywa n’itegeko

  • Ibi bintu ko bisa n’ibifitirano ra ! Nta logique irimo.

    • UBWO SE UVUZE IKI?

    • GUSHYANUKA GUSA

    • ibyo uvuga wakabisobanuye neza. wenda uti ko inkotanyi zavuze genoside nyuma kdi arusha zitarigeze zibigaragaza; ko zaje mu kubohora igihugu zo imbunda zakoreshaga zazihabwaga na nde? kubyita ifitirano udasobanura ntabwo twabigenderaho/.

  • Yampaye inka! Idossier ya RWANDA-FRANCE uwambwira amaherezo yayo…
    (Uwabishobora yayisengera)
    Iy’Ubudage na Israel, China-Japan,France-Algeria, etc, zo kugeza ubu zifite agahenge ariko iyi yacu yo ntabwo bizoroha pe!

  • ngaho wow tubwire ibitari bifitirano yangwa utange ayawe makuru

  • Karine, ngaho duhe amakuru nyayo tureke kwemera ibyo wita ibifitirano!Abantu mwigize ba nyirandabizi rwose. Iyi nkuru ifite source wowe uyita ibifitirano ute? Ushingiye kuki? Zana ukuri kwawe hano nako tukurebe.Syigariwe.

  • Ko wumva biri m’urukiko murapfa iki?Ukuri kuzagaragara!

  • Abazi iby’amabanki mumbwire: ko zicuruza amafaranga, ni gute wamanya uyajyanye ayavanye kuri konti icyo agiye kuyakoresha?

  • Ariko twazaretse guca Ruhinga inyuma, tukarega Leta y’Ubufaransa, tukabatsinda ku mugaragaro, bagaceceka burundu kandi bakaduha indishyi z’akababaro? Rapport Mucyo na Rapport Mutsinzi buriya ntizihagije? Numva byaruta guhora turiha za contrats de communication ku banyamakuru n’abanyamategeko baturya n’amake twinjiza. Ngabo ba Patrick de Saint Exupery, Francois Soudan, Maria Malargadis, Colette Braeckman, Marie France Cross, Rakya Omar, ba Mwenda, n’abandi benshi utarondora.. Iyi Strategie ya ba B.J.D buriya irimo umusaruro uhagije? Oya rwose barya menshi yadufasha natwe.

  • ibifitirano kabisa. Le monde numero kangahe? iyo nkuru Radio France yayitangaje kuyihe date? sangahe? umunyamakuru witwande wayitangaje?
    yayayayaya

    • Sha banza wisomera umuseke gusa ahahahaha urebe France 24 yabivuze VOS naho yabivuze na le Monde uvuga ahubwo ntayo usoma kuko birimo rwose

  • Jye mbona muri 1994 harabayeho ikosa rikomeye ryo kwibeshya ku ntwaro ba EX-FAR n’interhamwe bari bafite n’aho bashoboraga gukura izindi. Iyo wrong appreciation ni kimwe mu byatumye intambara yagombaga kumara ibyumweru bitarenze bibiri uhereye kuri estimations za MINUAR na Dallaire imara amezi atatu. Uko kwibeshya ku bushobozi bwa Ex-FAR n’Interahamwe, ni kimwe mu byatumye abatutsi barimburwa mu gihugu amahanga arebera, yabujijwe gutabara cyangwa yanabyanze.

  • Ba Mpatsibihugu bamaze imyaka irenga 50 batugurisha intwaro zo kumarana nk’abanyafrika, mukumva ko iki kirego kimeze nk’igitonyanga mu nyanja hari icyo kibabwiye? N’ikindi gihe hari ubutegetsi muri Afrika buzajya bufata icyemezo cyo kwica bamwe mu baturage bacyo, bake cyangwa benshi, ntimukibeshye ko bwaabura aho bugura imbunda n’amasasu byo kubikora mu gihe cash yo kuriha ihari. Nimurebe ibibera muri Sudani y’Epfo, muri Libya, Centrafrica n’ahandi. Uko duhanganye induru zivuga, abo ba Mpatsibihugu bo baba bari mu mipango y’uburyo basarurira muri iyo nduru. Ntanganzwa n’abantu biyemeza kuba ibikoresho byabo kumugaragaro, ariko ugasanga barahindukira bakajya kurega abo bakoloni bashya bamwe ku bandi, kandi ibyo badukora babiziranyeho.

  • wowe uvuga ibifitirano soma “les carnets de colette braeckman” ni umunyamakuru wumubiligi urabona amakuru yose ukeneye nibimenyetso;maze ubone umucyo.murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish