Digiqole ad

ARUSHA: Rugambarara yarekuwe nyuma yo kwitwara neza mu munyururu

Juvenal Rugambarara wahoze ari burugumestre w’icyahoze ari komini Bicumbi yarekuwe ku itegeko ry’umukuru w’urukiko rwa Arusha  Khalida Rachid Khan bimenyeshwa Leta ya Benin yari imifunze na Leya y’u Rwanda aho yakoreye ibyaha nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Hirondelles.

Juvenal Rugambarara/Photo Internet
J Rugambarara/Photo Internet

Rugambarara wari ufungiye muri gereza ya Cotonou muri Benin, yakatiwe imyaka 11 y’igifungo mu Ugushyingo 2007, yari yaratawe muri yombi muri Uganda muri Kanama 2003, bivuga ko yari amaze imyaka 8 afunze. Nyuma yo kwitwara neza muri 2/3 by’imyaka yakatiwe (11), urukiko rwa Arusha rwasabye Benin kumurekura.

Juvenal Rugambarara yemeye uruhare rwe muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 nk’umuyobozi. Abaye umunyarwanda wa kabiri urekuwe n’uru rukiko nyuma yo guhanwa, Michel Bagaragaza wahoze ari umuyobozi w’uruganda rw’icyayi niwe wambere warekuwe mu Ukwakira 2011.

Nubwo Juvenal Rugambarara yarekuwe ngo yidegembye ntarabona amajyo. Roland Amoussouga umuvugizi w’uru rukiko yabwiye BBC ko uyu mugabo ko ashobora gusubira mu Rwanda, gusaba kuguma muri Benin, cyangwa gufashwa n’urukiko rwa Arusha mu gihe agitegereje igihugu kimwakira.

Mu bashinjwa uruhare muri genocide yakorewe abatutsi 154 bagombaga kuburanishwa n’urukiko rwa Arusha, abarangije igihano cyabo n’abagizwe abere bakarekurwa n’uru rukiko ni; Vincent Rutaganira, Joseph Nzabirinda alias Biroto, André Ntagerura, Emmanuel Bagambiki, Gratien Kabiligi, André Rwamakuba, Jérôme Bicamumpaka, Casimir Bizumungu, Protais Zigiranyirazo (Ubu aba i Abidjan muri Cote d’Ivoire) na Jean Mpambara (aba mu birwa bya Mayotte mu Nyanja y’Ubuhinde)

Benshi muri aba bandi bakaba bagicumbikiwe mu mazu y’Urukiko rwa Arusha mu gihe bagishaka ibihugu bibakira, banga gusubira aho bashinjwaga kuba barakoreye ibyaha, mu Rwanda.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa

    • Popo ni wowe!? haaaaaaaaaaaaaaaaaaa cyakoa ibyo usetse birasekeje koko!
      Nanjye byandenze!

  • Ngaho da, ndabona atari Murugumestri gusa ndabona yari n’umuvumvu!

    • ubwo se umuvunvu ushatse kuvuga iki?

    • MUreke akomeze asebanye, ubwo ingengabitekerezo mbi nk’iyo ntarumva ikibi cyayo. Ariko, ndabyizeye azabyumva. Ubwo we impamvu atari umuvumvu ni uko yiremye! Hari aho ujya guhaha bakaguha iby’ubusa, utishyuye ngo ni uko utari umuvumvu, nshuti?

      • Ariko kuvuga umuvumvu ubundi buriya yabikurije kuki? Nanye iryo vangura afite ndaryamaganye cyaneee

    • ngaho da! nawe wasetsa rwose ubuse ibi wabitekereje ute?

  • Ni babarekure, nubundi hari ababo bishe, Ibyo rwose ni ikoza soni ndetse no guphobya

  • Twizereko agiye kubaka u rwanda!?

  • None se wa mugabo we arubaka u Rwanda arwubakisha iki? ibitekerezo se afite, umwiko nimbaho y’amazi se afite bazigumire iyo niho bahisemo naho bareke kuza kudushwanyaguza imitima.

  • Juan mwasetse iki? ubwo sibyo nanjye mbona?

  • mwebwe muraseka jyewe ahubwo ndumva mpahamutse neza neza uyu mugabo ndamuzi ahubwo sinari nzi akibaho Mana wee!!!Komini Bicumbi yayoboraga niho nari ntuye mu gihe cya Genocide ariko mbabwije ukuri ribara uwariraye uziko bagejeje ku itariki 18/4 abatutsi twese bamazeho usibye twe twari n’ibikomere by’imihoro n’ubuhiri umubiri wose none ngo ararekuwe ni akumiro pee bamugarure aho yakoreye icyaha tumubone ni ukuntu yaduhinduye imfubyi ………

    • Reka abantu bavuge ibyo bishakiye twe twahavukiye tukahazukira nitwe tubize Uwiteka wenyenyine azarinde intore ze wowe iwanyu nihe?njye ni i murehe

  • ariko kuki babarekura?bagiye babahezamo .bahakuye u Rwanda none ngo murabarekuye ngo bitwaye neza.sometime inkiko mpuza mahanga zidutobera amateka.njye birambabaza iyo numvishe ngo babarekuye.kandi aribo baruharwa

  • yes mukuru wanjye!!!n’ubundi iyo utajya muri politique ntuba warafunzwe!!!uraharenganiye wihangane ntacyo niko isi imera

  • popo tunganya imisatsi yabadamu ibindi ubirebeshe amaso tu.kuko ibya politike biraruhije gusa tujye tunisengera uretse ko wowe wasubijwe ariko ujye natwe udusengera .gusa wahisemo neza wikebaguza

  • Njye ndabona coments nyinshi zigaragaza imyumvire igayitse abantu bagifite, kuba umuntu agira umwete wo kwemera icyaha, akagira ubwenge bwo kwitwara neza muri gereza mbona ari ubugabo, so Congz ma man. Naho kuvuga ngo nagume mu mahanga, Mwibuke ko twese ubunyarwanda tubunganya, yaba umunyabyaha cyangwa uwumva ari intungane ntawurusha uwundi ubuzare kuri icyi gihugu. Refresh ya mind you People.

  • Nyuma ya genocide ya bajuif muri 40-45 bamwe mu banazi bagiye barekurwa n’inkiko mu buryo budasanzwe….nonese muzi icyo FBI ifatanyije na ba juif bakoze? bagiye babica buhoro buhoro kandi mu buryo butazwi…Nimubarekure tu, tuzi icyo gukora!!!

  • umusubije neza sha qui que tu sois, whatever y’re, ntabyo uzajyana ku isoko!

  • bose iyaba babonereho bitware neza bemere uruhare bagize muri genocide ,badufashe kumenya ukuri kose kdi uyu naze murwa mubyaye atange umusanzu we kuko amahanga arahanda

  • Yewe Nyagasani! Tunganya Imitima yaboze, ndetse inuka ya bamwe mu banyarwanda, ubagire imfura koko nk’uko bene kanyarwanda twahoze ku bwa Gihanga waguhanze akagutamirizamo imbaga y’inyabutatu isobekeranye mu mapfundo gabo gore kugeza imperuka.
    Amen!

  • muve mu by’ubuvumvu, ibyo kuvuga amazuru maremare n’amanini nibyo byatumye abacu bashira.

  • Muraho neza,

    mbere na mbere ndabashima kandi mbashimira kuko mu bitekerezo mutanga, kabone niyo byaba bikubiye mu nteruro imwe, jyewe nkuramwo AMASOMO menshi…..

    MANY LESSONS TO LEARN. Let me carefully consider some representative comments of yours: Bernadette Mushimiyimana, Howard, Jean Hakiza, Sarah Umusomyi, etc….And lett me make a small summary: To be honest, the road to genuine unity and reconciliation will be long, very long!!!!

    Kandi jyewe nyine ndabyumva neza neza. Kuko mu buzima bwanjye nanga kwirata, kwiralira no kwihenda. Mu by’ukuri amahano yabereye i Rwanda muri 1994 arenze ubwenge bwa mwene Muntu. Koko rero ni IMANA yonyine izashobora gukiza imitima ya benshi, imitima yashengutse, imitima yaboze!!!…..

    ICTR-ARUSHA. Ndagirango gusa ngire akantu gatoya nongera kuri comments zanyu. Abanyarwanda-Abavandimwe benshi ntabwo basobanukiwe neza umurongo ruriya rukiko rugenderaho. “ICTR = EVIDENCE-BASED CRIMINAL TRIBUNAL”. Ntabwo rero ruriya rukiko ari urukiko rwa politiki, rugendera ku bimenyetso simusiga umuntu yagizemwo uruhare muri genocide. Nicyo gituma umuntu nka Jerôme BICAMUMPAKA, wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga, yagizwe umwere, naho umuburugumestre nka Juvénal RUGAMBARARA agahanwa……

    RECONCILIATION. Abanyarwanda-Abavandimwe benshi ntabwo bararekura ishavu, intimba n’agahinda….. Kandi nyine jyewe Ingabire-Ubazineza ndabyumva kabisa. Kabone nubwo umuntu yakwirirwa asenga akarara asenga, igikorwa cyo gutanga, kugira no kwigilira IMBABAZI ntabwo ari ikintu cyoroshye. Kuri benshi rero urugendo ruzaba rurerure…….

    Ibiri amambu, iyo umuntu yemeye ko ishavu ryamurenze, akemera ko afite imbaraga nkeya, akirekura akirekurira KRISTU-UMUKIZA…..birashoboka ko umuntu azanzamuka, maze akongera agakunda kandi agakundwa. KRISTU-UMUKIZA akeneye imitima yacu, uburebure cyangwa ubugufi bw’amazuru yacu nta gaciro karenze abuha!!!!!!!!!

    PERMANENT PRAYER. Nimureke dufatanye, nimureke twese hamwe dufatane urunana, nimureke twese hamwe dusenge dushishikaye. Nimureke dusengere “UBUMWE N’UBWIYUNGE BW’ABANYARWANDA”. Buri munsi, mu gitondo na nimugoroba, aho turi hose….

    Murakoze mugire amahoro. Uwanyu Ingabire-Ubazineza.

  • Arakaza neza JUVENAL

  • Ariko mwibuira ko agahinda kazashira mu bana babanyarwanda biciwe ndetse nabahunze urwa babyaye,mwibwira ko twaridufashwe neza i mahanga se?umubabaro no gusuzugura,ku nyoterwa numuco wacu nibyo byatumye basaza bacu na bashikibacu bajya ku rugamba ubu tukaba duseka turi murwacu nahu bundi nyiri nda nini ntaho yagiye,tugomba kubakira kuko umwenda wanduye umuserwa mu muryango.aba juifs nabo na bagabo.

  • Ibya Rugambarara nibwo mbimenye ndatangaye njye muzi ndumwana muto avura Inzige kwa Muganga atuvura twese ako yabaye Inyamaswa sinigeze mbyumva Narokokeye I Bicumbi icyo navuga Imana yonyine izace urwayo no coments on him I am fragabasted .

Comments are closed.

en_USEnglish