Ingagi imwe n’inzovu byiciwe muri Parc y’Ibirunga
Kera ibi ntibyavugwaga, byari ibisanzwe ko umuntu yica inyamaswa mu nyungu ze. Ubu ni ikizira, kubera inyungu zifite mu buzima bw’ibihug n’ababituye. Mu cyumweru gishize inzovu n’ingagi byasanzwe byishwe mu bice bya Parc ngari y’Ibirunga ihuriweho n’u Rwanda, DRCongo na Uganda.
Iyi ngagi umurambo wayo wasanzwe mu mutego yari yatezwe naba rushimusi mu gice cy’Ibirunga hagati y’u Rwanda na DRCongo, naho Inzovu yo yiciwe mu gice cya DRCongo n’abashakaga amahembe yayo.
Umushinga w’ubufatanye bwo kubungabunga Pariki y’ibirunga uhuriweho n’ibihugu bya Uganda, Rwanda na Congo niwo watangaje iby’iyicwa ry’izi nyamaswa kuri uyu wa gatanu.
Nubwo buri gihugu muri ibi bitatu kizi imbibi za Park yayo muri uru ruhererekane rw’ibirunga, inyamaswa zibamo zo ntizizi izo mbibi, ariyo mpamvu ibi bihugu byose bihuriye muri Greater Virunga Transboundary Collaboration (GVTC) yamagana ba rushimisi bica izi nyamaswa.
“Buri munsi, ba rushimusi bahiga inyamaswa kure mu birunga aho abantu batagera, inyamaswa zashiraho ntagikozwe, niyo mpamvu GVTC igerageza gufata ingamba zo kurwanya ba rushimusi” ni ibyatangajwe na Maxime Nzita Nganga umunyamabanga ushinzwe imikoranire muri GVTC ifite ikicaro i Kigali.
Virunga National Park ya DRCongo, Bwindi Mgahinga na Kibale Conservation Area za Uganda na Volcanoes National Park y’u Rwanda, byose bihuriye ku nyamaswa zitagira icumbi rihoraho muri ibi bihugu, kwica izi nyamaswa abakibikora baba bagambiriye kurya inyama no gucuruza impu n’amahembe y’inzovu.
Mu ishyamba riri mu gace DRCongo isangiye n’u Rwanda aho iriya ngagi yiciwe, hakaba harateguwe imitego itegwa izi nyamaswa igera kuri 300 mu minsi ishize.
Ingagi zo mu birunga ni zimwe mu nyamaswa zikurura ba mukerarugendo benshi mu Rwanda, bitewe n’uko ingagi zo mu birunga n’imisozi miremire zisigaye muri biriya birunga gusa.
Abaza kureba izi nyamaswa basiga akayabo dore ko imibare yerekana ko mu mwaka wa 2010 u Rwanda rwinjije miliyoni 43US$ avuye mu basura izi nyamaswa.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
0 Comment
hakorwe uburinzi budasanzwe barebe ko bafata abo bagizi banabi
Banyarwanda, njye birambabaje inyamasa sinziza devise zingana gutya bakazica batyo? Ibi ntaho bitaniye no gutema ishami uryicayeho! Umutekano ukazwe cyane ryose! Murakoze.
hongerwe umutekano kuko bishoboka ko ba rushimusi batumaraho ingagi bityo amadevize akagabanyuka.kandi abafatwa bazahanwe byintagarugero.
Elie buriya urategeka nde?
Arimo arategeka abarya amafaranga ya ba mukerarugendo (abakozi ba RDB) nonese baba bari gukoramo barya amafaranga y’ubusa ngo ni aba guides n’aba guards, n’ibindi ntazi.. ariko buriya amafaranga bahembwa urayazi?? nibazirinde rero uko byagenda kose ntihagire icyo bazatubwira!!
Hanyuma se mukotanyi ntakimenya kurya ambush!Cyangwa urwanda rujya gutera uburezi Sudani rukiyibagirwa!
Ubwose uburinzi buri gukorwa neza? Abarinzi nibisubireho kabisa
Sibyizape!!Bisubireho Babafashebahanwa.
Comments are closed.