Digiqole ad

‘ICT Innovation Center’ iruzura 2018 ku Kicukiro itwaye $5,6M

 ‘ICT Innovation Center’ iruzura 2018 ku Kicukiro itwaye $5,6M

Claire Akamanzi umuyobozi wa RDB na Ambasaderi wa Korea y’Epfo muri iki gitondo batangije kumugaragaro imirimo yo kubaka ikigo cya “ICT Innovation Center” ku Kicukiro. U Rwanda ngo ruzungukira byinshi kuri uyu mushinga ugamije kubyaza umusaruro ibitekerezo bishya mu bikorwa binyuranye hifashishijwe ikoranabuhanga. Iki kigo kizuzura mu Ukuboza umwaka utaha gitwaye miliyoni 5,6 z’amadorari.

Claire Akamanzi na Ambasaderi wa Korea batangiza ubu bwubatsi kumugaragaro
Claire Akamanzi na Ambasaderi wa Korea batangiza ubu bwubatsi kumugaragaro

Imirimo yo kubaka iki kigo yaratangiye ndetse irarimbanyije,  uyu munsi nibwo yatangijwe kumugaragaro.

Mu mugambi w’u Rwanda wo kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga hatekerejwe ikigo cyo gufasha guteza imbere ibitekerezo bishya by’ibikorwa bishingiye ku ikoranabuhanga, ICT Innovation Center.

Claire Akamanzi umuyobozi mukuru wa RDB ati “kugira ngo tugere aho dutangira kubyaza amafaranga ibitekerezo byacu turasabwa kuba twashyiraho ibigo by’ikoranabuhanga nk’iki n’amashuri yigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ibindi byose byadufasha kugera ku ntego yacu.”  

Ibi ariko ngo ntibihagije, hagomba kubaho abantu babikoresha bakabibyaza ibitekerezo bishobora kugurishwa bakabonamo amafaranga.

Aha hantu ngo hazaba hafite ibikoresho bihagije bizafasha umuntu kubyaza ibitekerezo byo ubucuruzi butanga amafaranga yifashishije ikoranabuhanga.

Ati “aho rero niho tuzavuga ko ubucuruzi bw’u Rwanda bushingiye ku ikoranabuhanga tumaze kugira abanyarwanda benshi baribyaza umusaruro»

Claire Akamanzi yashimye ubufatanye bwa Korea y’Epfo, igihugu gifite ubunararibonye mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga mu nzego zinyuranye ari naryo ubukungu bwacyo bwubakiyeho.

Ati “Korea twayigiraho byinshi mu guhanga imirimo mishya ishingiye ku ikoranabuhanga,  twabasabye rero ko badusangiza ku bumenyi bafite ndetse badutere inkunga mu gushyiraho iki kigo cyo guteza imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya mu gihugu cyacu.”

Kim Eung-joong Ambasaderi wa Korea mu Rwanda yavuze ko ikoranabuhanga ari umuyoboro w’iterambere rikaba n’inzira yo guhindura ubuzima bw’abaturage

Ati “Tuzakomeza gufatanya n’abanyarwanda kubyaza umusaruro ikoranabuhanga twifahishije ibigo n’iki turi kubaka hano kizuzura mu kwezi kwa 12 umwaka utaha.”

Iyi nyubako iri kubakwa na China Civil Engineering Construction Corporation (CCECC) imirimo y’igenzura igakorwa na TECOS Rwanda.

Imirimo yo kubaka iyi nzu izarangira umwaka utaha
Abayobozi batangiza kumugaragaro imirimo yo kubaka iki kigo
RDB yashimiye ubufatanye bwa Korea mu guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda
RDB yashimiye ubufatanye bwa Korea mu guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda
Claire Akamanzi avuga ko mu Rwanda ubucuruzi buzatera imbere kurushaho mu gihe bishingiye ku ikoranabuhanga
Claire Akamanzi avuga ko mu Rwanda ubucuruzi buzatera imbere kurushaho mu gihe bishingiye ku ikoranabuhanga
Inzego zitandukanye zirebwa n'iyi ICT Innovation Center imbere y'iyi nzu iri kubakwa ku Kicukiro
Inzego zitandukanye zirebwa n’iyi ICT Innovation Center imbere y’iyi nzu iri kubakwa ku Kicukiro
Izuzura mu Ukuboza 2018
Izuzura mu Ukuboza 2018
Yubatse ku Kicukiro kuri IPRC-Kigali
Yubatse ku Kicukiro kuri IPRC-Kigali
Izafasha buri wese ufite ibitekerezo bishya byo kubyaza umusaruro ibikorwa runaka yifashishije ikoranabuhanga
Izafasha buri wese ufite ibitekerezo bishya byo kubyaza umusaruro ibikorwa runaka yifashishije ikoranabuhanga

Photos © J.Uwanyirigira/Umuseke

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish