Digiqole ad

Kabgayi: Yubile y’imyaka 100 yabimburiwe n’imikino y’abihayimana

 Kabgayi: Yubile y’imyaka 100 yabimburiwe n’imikino y’abihayimana

Musenyeri KAMBANDA (hagati) yishimanye n’aba Padiri bo muri Kibungo gutsinda aba Kabgayi muri Volleyball

Kuri uyu wa mbere  i Kabgayi habaye imikino ya Basketball na Volleyball yahuje Diyosezi ya Kabgayi Vs Kibungo na Kabgayi Vs Kigali mu rwego rwo kwitegura yubile y’imyaka 100 abasaseridoti ba mbere babayeho mu Rwanda. Iyo mikino irangiye Kibungo itsinze Kabgayi amaseti 3-0 muri Volleyball na Kabgayi itsinze Kigali 49-39 muri Basketball.

Musenyeri KAMBANDA (hagati) yishimanye n'aba Padiri bo muri Kibungo gutsinda aba Kabgayi muri Volleyball
Musenyeri KAMBANDA (hagati) yishimanye n’aba Padiri bo muri Kibungo gutsinda aba Kabgayi muri Volleyball

Mgr Kambanda Antoine umushumba wa Diyosezi ya Kibungo yabwiye Umuseke  ko  hari ibikorwa bitandukanye birimo ingendo n’imikino y’amaboko ndetse n’umupira w’amaguru babanje gukora  mbere y’uko bizihiza yubile y’imyaka 100 Padiri GAFUKU Balthazar na  mugenzi we REBERAHO  Donat  abasaseridoti ba mbere mu Rwanda bagizwe Abasaseridoti ba mbere mu Rwanda.

Mgr Kambanda avuga ko aba bahayimana bitanze batizigamye bakora umurimo w’Imana mu bihe bitari byoroshye kandi ko kuzirikana imirimo myiza basize bakoze nubwo ngo batakiriho bisubizamo imbaraga n’abakiri bato batigeze bagira amahirwe yo kubabona.

Ati «Aba bombi baranzwe no gusabana natwe ibyo dukora byose bigamije kubibuka binyuze mu mikino kuko ariyo  ikunze guhuza abantu»

Padiri Léonard Munyangaju Umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu idini rya Gatolika akaba ari nawe ushinzwe iyi mikino, avuga ko imikino izatuma abapadiri bato n’abakuze babasha kumenyana ndetse ikaba n’umwanya mwiza wo kongera gusabana kuko ngo hari abapadiri bamwe baherukanaga bacyiga bongeye kubonana uyu munsi w’amarushanwa.

Ati «Twifuza ko imikino yaguka noneho ntiyitwe ko ari iy’abihayimana ahubwo igafata intera ndende iduhuza n’abakinnyi bandi bo ku rwego rw’igihugu»

Padiri GAFUKU  Balthazar na mugenzi we REBERAHO Donat bahawe ubusaseridoti ku ya 10 Ukwakira 1917  muri Diyosezi ya Kabgayi, bikaba biteganyijwe ko muri iyi Diyosezi ya Kabgayi tariki 22 Nyakanga hazimikwa Abasaseridoti barenga 60  baturuka muri za Diyosezi zitandukanye zo mu Rwanda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere  haraba umupira w’amaguru uza guhuza Diyosezi ya Nyundo n’iya Cyangugu.

Aba bihayimana beretse abafana ko barimo n'abazi gutera Volleyball cyane
Aba bihayimana beretse abafana ko barimo n’abazi gutera Volleyball cyane
Muri Basketball abihayimana b'i Kabgayi batsinze ab'i Kigali
Muri Basketball abihayimana b’i Kabgayi batsinze ab’i Kigali
Musenyeri Smaragde Mbonyintege wa Diyoseze ya Kabgayi niwe watangije imikino
Musenyeri Smaragde Mbonyintege wa Diyoseze ya Kabgayi niwe watangije imikino

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Kabgayi

en_USEnglish