Karongi: Yabyaye afite imyaka 13 gusa! Inda bayimutereye i Kigali
Mu rugo ubu bamuhaye inzu abamo n’inkono ye we n’umwana we w’amezi abiri. Ku myaka 13 bamuteye inda ubwo yari yarazanywe i Kigali gukora akazi ko mu rugo, uwayimuteye yihakanye umwana ngo kuko yabyaye ukwezi kumwe mbere y’igihe yumvaga azabyarira, ubu yasubiye iwabo guhangana n’ubuzima… nta zindi nzozi z’ejo, ikibazo ni icyo umwana ararira….
Ubujiji, imyumvire iri hasi cyangwa ubuhemu bituma ababyeyi bamwe batita ku bana bakabyitirira ubukene, bituma kandi abakuru bamwe basambanya abana b’abakobwa bakabatera inda. Abenshi inzozi z’ubuzima bwiza zirangirira aho, abakomeza ishuri ni mbarwa.
Mu mudugudu wa Ndengwa Akagari ka Kibilizi Umurenge wa Rubengera umwana w’umukobwa wujuje imyaka 14 mu minsi ishize ubu ni umugore ufite uruhinja rw’amezi abiri. Abana b’ikigero cye baba batekereza iby’ishuri n’inzozi z’ubuzima bwiza nibaranigiza kwiga, we ubu aba atekereza iby’icyumwana we ararira.
Tumusura twasanze adahari yagiye gucuruza ibijumba ku isoko rya Kibilizi, turamutegereza ngo tuganire….
Raporo y’ubushinjacyaha ya 2015- 2016 yagaragaje ko bakiriye ibirego 1 917 by’abana basambanyijwe. Ibi ni ibirego byavuzwe.
Ikibazo cyo gutera inda abangavu mu mwaka ushize cyagaragaje indi ntera. Mu kwezi kwa 11/2016 gusa abantu 40 batawe muri yombi ahanyuranye mu gihugu bashinjwa iki cyaha.
Umwaka ushize ku munsi mpuzamahanga w’umugore, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango yavuze ko ikibazo cyo gusambanya abana bagifiteho izindi ngamba zirimo kongera imbararaga mu bukangurambaga ku rubyiruko n’abakuru banyuze aho babona benshi ndetse no muri gahunda z’umugoroba w’ababyeyi ndetse no mu kugana ibigo bya Isange One Stop Center ku bahohotewe. Ingamba zigikomeje.
Bamuvanye mu ishuri ngo ajye gukorera amafr i Kigali
Uyu mwana twasuye yatubwiye ko umusaza umwe mu baturanyi b’aha iwabo mu ntangiriro z’umwaka ushize yaje akaganira na nyina, maze ngo bamushyira umukobwa w’uyu muturanyi uba i Kigali, i Kanombe imbere y’ikibuga cy’indege.
Uyu mwana avuga ko yari azi ko agiye nko gutembera cyangwa kubasura akazagaruka mu rugo. Ariko ngo agezeyo yasanze ari ugukora akazi ko mu rugo, ntiyabyanga kuko yabonaga i Kigali ari ahantu heza atigeze abona mbere.
Aha i Kanombe ariko niho yahuriye n’akaga, umuturanyi w’aha yabaga w’umushoferi yasambanyije uyu mwana, ahita anamutera inda. Nyuma y’igihe gito aha yari yaje gukora bahise bamwirukana asubira i Karongi.
Ageze iwabo naho ntiyorohewe, abavandimwe be na nyina baramutwamye kugeza abyaye bamunnyega ko yatwaye inda y’indaro kugeza bamuhaye inzu y’inyuma abamo n’umwana we ndetse akanitekera. Nubwo nyina atabura kumufasha kubaho.
Uyu mwana ikimubabaza cyane ni uko yumva yagambaniwe akavanwa mu ishuri, ubu akaba ari umugore imburagihe.
Nyina ngo yumvaga namubonera akazi aribyo byiza….
Mukasamaza, nyina w’uyu mwana avuga ko bamuvanye mu ishuri ngo kuko n’ubundi ntako yari abayeho, gusa ngo nawe yababajwe n’uburyo umwana we yahohotewe i Kigali.
Aho yajyanywe naho bakicecekera babonye umwana muto gutyo atewe inda bakamwirukana.
Nubwo nabo basa n’abikengeye kuryozwa gukoresha imirimo yo mu rugo umwana ungana utyo.
Nyina w’uyu mwana tumubajije impamvu asa n’uwamuhaye akato akamuha inzu ya wenyine avuga ko byari ukumurinda musaza we.
Ati “ibyo ku muha iye nkono byatewe n’uko hari musaza we w’ikirara n’ubu uri Iwawa wahoraga amucyaha amubaza impamvu yatwaye inda. Ubwo rero kwari ukumumuhungisha. Naho ibyo kuva mu ishuli byo n’ubundi imibereho twarimo numvaga agiye kubona akazi aribyo byiza.”
Uwamuteye inda yarayihakanye ngo kuko yabyariye igihe we atemera
Uyu mwana ubu w’umubyeyi mu kuganira nawe wumva ko byose byamukoreweho atabishaka, aracyaganira bimwe mubyo yibuka ku ishuri aho yari agiye kurangiza amashuri abanza.
Muganira wumva kandi hari byinshi byamuhungabanyije haba mu rugo haba n’i Kanombe aho yasamiye inda.
Nyina avuga ko uteye inda umwana we bajyaga bavugana agitwite akababwira ko nabyara mukwa gatatu azemera ko umwana ari uwe. Ariko uyu mwana yabyaye mukwa kane, uwayimuteye ahita ngo amwihakana ndetse iyo bashatse kumuvigisha ntafata telephone.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW
24 Comments
Iyi nkuru irababaje cyane birenze.
Aba bagabo bangiza abana bage babafunga. Iri ni ihohoterwa ry’umwana.
Ibikomere na trauma uwo mwana afite na nyina ntabyumva. Birarenze.
Police iba isoma inkuru zanyu nizere yuko ihita ikora akazi kayo !!!!
Minister BUSIGYE nibuka neza yuko yigeze kwandika comment hano iba agisoma inkuru zanyu yakwiye guhita arenganura uwo mwana wu munyarwanda byihuse
Nonese inkuru yavuzweho …bagera naho bavuga ko uwo mwana atabona nicyo aho uwo mwana wundi yabyaye…numva mwadushakira neza aho ari mukaduha amakuru ahamye ababishoboye babishaka bakamushakira amata yaba arimo kumufasha mugihe hagishakwa ibindi bisubizo
Ufite igitekerezo cyiza, batange uburyo n’uwamubonera isukari yayimugezaho, hagati aho ariko hari n’abo bireba twamenyesheje baraza kumwitaho.
Ese bigenda bite iyo basanze yaratewe inda numwana mugenzi we, ufite icyo abiziho ansobanurire
Turasaba abakoze iyi nkuru gukora ubuvugizi uriya mugizi wa nabi wangije uyu mwana agafatwa akaryozwa ibyo yakoze kuko birababaje.
bajye bareka kwijijisha niba uwo munyagwa atemera ko yateye inda azajye gupimisha ADN areke kumufatanya n’ubukene ngo yumve ko i Kigali ari kure ya Karongi
ni inkuru cg igitekerezo byabereyehe atuye he!!!!?
Uyu mubyeyi w’uyu mwana niba Atari ubujiji ntiyita ku mwana we. Nibarege uwo nyabura se ategekwe gufasha umwana ndetse anaryozwe ibyo yakoze. Nta soni? agatera umwana ungana utyo inda yarangiza akavuga ubusa? Ubwo se ayobewe ko inda zitanganya ibyumweru? Bamwe bishobora kuba 38 abandi 40 ndetse na 42. Nareke kwijijisha. nanjye uw’imfura namubyaye na 37 biburaho iminsi 2 kandi yabayeho ntiyajya no muri couveuse kandi byari ibise normal nta provocation. yagombaga kubaza muganga aho gushoka avuga ko umwana Atari uwe
bajye bareka kwijijisha niba uwo munyagwa atemera ko yateye inda azajye gupimisha ADN areke kumufatanya n’ubukene ngo yumve ko i Kigali ari kure ya Karongi
Mwigishe abana ko kuzamura ikanzu ukamanura ikariso bakwiye kubyitondera, ko kwishimisha bigira inkurikizi. Naho guhakana inda, ubundi se aba ayemera ngo amumarire iki bose ari abakozi bo mu rugo?! Ngaho nawe nyumvira imyaka 12,atangiye gusambana. Aka ni akumiro, u Rwanda sinzi iyo rugana.
Iyi nkuru irababaje pe!Ariko ndibariza ababa babihugukiwemo!Muganga ashobora kwemeza italiki umugore azabyariraho akibeshyaho ibyumeru bibiri?Muganga akaba yaremeje ko umuntu abyara uyu munsi kuwa 27/06/2017 noneho ahubwo akabyara ku wa 13/06/2017?Ababizi bansobanurira kandi baraba bakoze.
@ Mutuzo Ibyo uvuze birashoboka rwose kuko muganga kugirango akubwire itariki ushobora kubyariraho nuko aba yagendeye ku itariki wamubwiye uherukiraho imihango; hari ababa batibuka neza rero itariki nyayo baherukiragaho imihango bakajijisha muganga bamubwira itariki itariyo nawe yababarira akibeshya.
Urakoze Josee.None se igihe muganga yagennye italiki hakoreshejwe”échographie”yakwibeshya ate?
Mutuzo, ubusanzwe ibyumweru umugore ashobora kubyariramo biri hagati ya 37 na 42. Ibi babibara bahereye itariki ya nyuma umugore aherukiraho mu mihango. Yewe na echographie iguha itariki ihereye kuri iyo mibare. Ariko ibi ntibivuga ko byanze bikunze uzabyarira kuri ya tariki muganga yaguhaye. Hagati ya biriya byumweru 37-42, inda iba yujuje amezi 9. Bitewe n’impamvu zitandukanye, hari umwana ushobora kuvuka mbere y’itariki muganga yatanze cg echo yatanze atari ukuvuga ko bibeshye cg umugore yibeshye ku itariki aherukiraho mu mihango. Oya si cyo bivuze. Ibyo biterwa n’imiterere y’umubiri w’umugore n’umwana atwite. Iyo inda igejeje mu byumweru 42, abaganga bahitamo kubyaza umubyeyi bamubaze. Habaho n’ababyara mbere ya biriya byumweru twavuze, umwana akavukana ibiro bike kuko yari atarageza igihe cyo kuvuka kandi akirema mu nda. Abo ngabo barafashwa kwa muganga kugeza bujuje ibiro biteganywa. Ibi rero byose ntibikwiye gutuma umugabo yihakana umwana we, ahubwo akwiye kwegera abaganga bakamugira inama. Naho ubundi amatariki yo kubyariraho arahinduka cyane.
Echographie ni icyuma biriya muganga akubwira ni ukugereranya ariko ntibivuzeko ari ukuri kuko bavuga ko niba ntibeshye umwana ashobora kuvuka hagati yi byumweru 38 na 42 so rero arebera aho ariko ntibivuzeko aba ari ukuri
Yego birashoboka cyane kuko muganga aba agomba kukubwira ko italiki aguhaye bishoboka ko wabyara mbere ho ibyumweru 2 cyangwa se nyuma yiyo taliki ukarenzahl ibindi byumweru bibiri.iriya date iba iri probable.
Merci
uwo mugabo uhakana umwana,njye ndumva akwiye guhanirwa gusambanya umwana muto,ayo namahano,nadahanwa azangiza nabandi,kuki tworora imisega?nahanwe
Basomyi bagenzi banjye murasa nkaho mureba kuruhande rumwe, byonyine gusambanya umwana ni icyaha gihanwa namategeko y’u Rwanda, rero kuba ahaakana umwana ntibivuzeko ataryamanye na nyina wumwana bigize icyaha agomba guhanirwa ndetse hakaziramo no kuba baregera test de paternite bareba niba ari we se wumwana koko nabyo bikamenyekana
Njyewe bimbaho mbyara ibyumweru bibiri nyuma
Urakoze Mahoro kugerageza gusubiza ikibazo nibazaga.
Uyu mubyeyi mubushobozi afite niyite kumwana we n’umwuzukuru.
uwo mwana niyengere Maj baba nya mategeko leta yengereje abaturage ndumva bamufasha , kandi iyo uri mucyiro cyu budehe 1 nta bushobozi ufite bagushakira umunya mategeko bakagufasha , uwo mwana arenganurwe, leta abantu nkabo nibo iba ikeneye gufasha dore ko ibibazo nkibyo babihagurukiye
Ubushinjacyaha nibukore akazi, uyu mwana yasambanyijwe akiri mineur, uwabikoze nakurikiranwe afatwe, aburanishwe, ndetse hapimwe DNA uwo munyabyaha ahanwe kdi ntabwo yabura bamushakishe araboneka
Comments are closed.