Minisitiri w’Intebe muri AgriShow2017 ku Mulindi
Gasabo – Kuva kuwa gatatu ushize kugeza kuri uyu wa kabiri ku Mulindi mu cyanya cy’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi, RAB, hari kubera imurikabikorwa mu buhinzi n’ubworozi rya 12 mu Rwanda (Rwanda Agrishow 2017). Kimwe n’abandi banyarwanda babishaka, kuri uyu wa mbere Minisitiri w’intebe nawe yahasuye.
Abantu bose bemerewe kujya kureba ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bimurikirwa hano kugira ngo bagire amakuru ku buhinzi n’ubworozi mu Rwanda; politiki zinyuranye mu buhinzi n’ubworozi, umusaruro, imbogamizi bifite n’intego n’icyerekezo bihari.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, aherekejwe na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Gerardine Mukeshimana, yatambagijwe mu bice byose birimo abamurika muri iri murikabikorwa.
Yagiye asobanurirwa buri kimwe yasuraga, mu buhinzi bw’imyumbati, ibinyampeke, ikoreshwa ry’imashini mu gutunganya umusaruro, ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, ibikorwa byo gutubura imbuto, ubuhinzi bw’urutoki, ubworozi bw’inka n’ibibukomokaho ndetse n’ubw’amatungo magufi yo mu rugo, hamwe n’ubworozi bw’amafi.
Minisitiri w’intebe yasobanurirwaga uburyo ibi bikorwa biri gukorwa ubu, uko byakorwaga mbere, ibyahindutse, imbogamizi zabibayemo, umusaruro bitanga n’intego ihari mu kubiteza imbere, kubisaranganya ku isoko n’ibindi….
Iri murikabikorwa riri kwibanda cyane ku kugaragaza uko ikoranabuhanga ryifashishwa mu buhinzi n’ubworozi hagamijwe guhangana n’ihindagurika ry’ikirere kandi umuhinzi agakomeza kwiteza imbere.
Muri byo harimo nko gushyira imbaraga mu bikorwa byo kuhira imyaka aho na Minisitiri yongeye kubigarukaho avuga ko ari kimwe mu bishyizwe imbere ubu aho abahinzi bafashwa na Leta kubona ibikoresho bibibafashamo ibatangiye 50% by’ikiguzi cyabyo.
Minisitiri w’ubuhinzi kandi yasobanuriye Minisitiri w’intebe uburyo bari kugerageza n’abishingizi mu by’ubuhinzi mu kuzamura iby’ubwishingizi mu buhinzi-bworozi mu gihugu, na Leta ibi gusa ikaba yarabishyizemo amafaranga agera kuri miliyoni 200 mu ngengo y’imari itaha.
Iri murikabikorwa ritegurwa na MINAGRI buri mwaka riba rigamije kugaragaza ibishya n’ibikorwa ntengarugero mu buhinzi n’ubworozi mu Rwanda. Abaryitabira bamurika n’abarisura bagahana amakuru n’ubumenyi mu bikorwa batari bazi cyangwa bari basanzwe bakora.
Uyu mwaka abamurika ibikorwa byabo baragera ku 150. Umwaka ushize bari 115.
Photos © I.Ishimwe/Umuseke
Innocent ISHIMWE
UM– USEKE.RW