Digiqole ad

Malawi: Murekezi arasaba Urukiko rw’Itegeko Nshinga kwiga ibyo kumwohereza

 Malawi: Murekezi arasaba Urukiko rw’Itegeko Nshinga kwiga ibyo kumwohereza

Murekezi yari yarihinduye amazina yitwa Vincent Banda, mu Rwanda ashinjwa uruhare muri Jenoside

Vincent Murekezi uregwa gukora Jenoside mu Rwanda (i Butare) ubu arifuza ko Urukiko rurengera Itegeko Nshinga muri Malawi ari rwo rwakwanzura ku kumwohereza cyangwa kutamwohereza mu Rwanda hatagendewe ku masezerano u Rwanda na Malawi biheruka gusinya.

Murekezi yari yarihinduye amazina yitwa Vincent Banda, mu Rwanda ashinjwa uruhare muri Jenoside
Murekezi yari yarihinduye amazina yitwa Vincent Banda, mu Rwanda ashinjwa uruhare muri Jenoside

Vincent Murekezi afite ubwenegihugu bwa Malawi ku mazina ya Vincent Banda, Malawi irashaka kumwohereza ishingiye ku masezerano yo kohererezanya abakekwaho ibyaha yasinywe tariki 21 Gashyantare uyu mwaka. Amasezerano atari asanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Ikinyamakuru NyasaTimes kivuga ko Umwunganizi  wa Murekezi witwa Gift Katundu mu rukiko rukuru i Lolongwe yavzue ko amategeko yose harimo n’amasezerano ya Malawi n’u Rwanda abanza kunyuzwa mu Nteko Ishinga Amategeko mbere yo gukurikizwa.

Ibi ngo biteganywa n’Itegeko Nshinga ryabo bityo ngo barumva Urukiko rurengera Itegeko nshinga ari rwo rugomba kubikemura.

Muri iki cyumweru urukiko rwa Lilongwe rurafata umwanzuro niba Murekezi yoherezwa mu Rwanda cyangwa Urukiko ruregnera Itegeko Nshinga ari rwo ruzabyanzuraho.

Murekezi afungiye muri Malawi akurikiranyweho icyaha cya ruswa nyuma y’imyaka icyenda yaraburanishijwe adahari.

Mu Rwanda ho, ubutabera bwashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi mu 2009. Gusa yari atarafatwa kuko yari yarihinduye umunyaMalawi ndetse bivugwa ko yatanze ruswa mu nzego z’umutekano ngo ntafatwe.

Vincent Murekezi yari umunyamafaranga ukomeye cyane muri Malawi, ufite inshuti nyinshi muri Guverinoma, Polisi, n’izindi nzego za Leta ngo kubera ruswa, yaje gutabwa muri yombi hagati mu mwaka ushize kubera ibibazo afitanye na Guverinoma ya Malawi.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish