Abagabo batera abana inda bakabatererana bagiye guhagurukirwa – Hon Gatabazi
Gicumbi – Muri iyi week end, asobanurira abaturage bo mu murenge wa Nyamiyaga Itegeko rishya ry’Umuryango Hon Depite JMV Gatabazi yavuze ko abagabo batera inda abana bakabatererana hamwe n’ababyeyi babigiramo uruhare bagiye guhagurukirwa.
Mu bice byinshi by’icyaro hari ikibazo cy’abana bavuka ntibandikwe mu bitabo by’irangamimerere kubera ko babyawe n’abana batewe inda n’abantu bakuru, ntibagire ubushake bwo kubafasha.
Hon Gatabazi avuga ko abana batanditse ku babyeyi bombi kandi batamenywa n’igihugu baba ari ikibazo muri rusange ku gihugu n’igenamigambi ryacyo.
Hon Gatabazi yasabye ubuyobozi bw’ibanze gushyira imbaraga mu gukurikirana abana batewe inda n’abantu bakuru bagata inshingano bagatererana aba bana.
Ati “nta muntu uzongera kubyara umwana utagira se, mushakishe abagabo babateye inda kuko ntibavuye i Kigali ahubwo bari muri Nyamiyaga, turabakurikirana rero kandi imiryango ibahishira nayo iranengwa cyane kuko umwana akeneye uburenganzira bwose.”
Hon Gatabazi yanenze anihanangiriza abakobwa bishora mu busambanyi n’abantu batazabatunga, bamwe basanzwe banafite ingo zabo kuko ngo amaherezo bibaviramo ibibazo.
Yasabye ababyeyi nabo kudahishira abagabo batera inda abana babo bitwaje ubucuti bw’imiryango cyangwa kugira ubwoba gusa nk’uko hari ababyeyi bamwe bagiye babibwira Umuseke ko hari ubwo banga kwiteranya n’inshuti cyangwa bakicecekera gusa ngo ni ‘Akaje’.
Hon Gatabazi yasabye umuyobozi w’Umurenge wa Nyamiyaga kwandika abakobwa bose babyaye bagasabwa kujya kwandikisha abana babo, ndetse ko hagomba gushakishwa abagabo babateye inda bakababandikaho kuko nta mwana utagira se umubyara.
Itegeko ry’Umuryango rishya rivuga ko mu gihe umugabo ahakanye ko ariwe se w’umwana bapimwa ku itegeko hakagaragazwa ukuri.
Elise Mukansanga wo mu kagari ka Jamba muri uyu murenge avuga ko nyuma yo kuganirizwa na Depite yumva adashobora guhishira uwateye umwana inda.
Avuga ko hari abagabo bashukisha ababyeyi udufaranga tumeze nka ruswa ngo batabashyira hanze ko bateye inda abana babo, ibi nabyo ngo azabyamagana.
Umuseke uri gukurikirana inkuru isa n’ibi bivugwa y’aho i Kigali umwana yatewe inda acyuzuza imyaka 13 gusa, uwayimuteye aramwigarama ngo kuko yabyaye habura ukwezi kumwe ku gihe yatekerezaga ko azabyarira. Bityo ngo umwana si uwe.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi
3 Comments
Abagabo batera abana inda bakabatererana bagiye guhagurukirwa – Hon Gatabazi
Ikibazo se ni ugutererana abana batewe Inda Cyangwa ni abagabo batera Abana Inda. Gatabazi yari akwiye kutangaza ingamba z’abagabo batera abana inda. Naho se batabatereranye bwo washingira umwana w’Imyaka 14 n’umugabo ufite undi mugore? kandi amategeko atabyemera, cyangwa guteraabana inda ntago bikitwa Gufata abana ku ngufu. @Gatabazi Amategeko yarahindutse?
None se gushaka no gusambanya abana bari munsi y’imyaka 18, ntibikiri icyaha giharirwa uaamuteye inda amaufashije, nta kibazo? Mbega igihugu cyatumye umuco!
Uyu kuki akigaragara leta imuciki koko? Harya ngo ibigarasha biba muri opposition gusa? Ibyinshi ahubwo byiganje muri leta.
Comments are closed.