Digiqole ad

Imfubyi zarererwaga mu kigo cya Rusayo/Rusizi zimuriwe SOS Village d’enfants

 Imfubyi zarererwaga mu kigo cya Rusayo/Rusizi zimuriwe SOS Village d’enfants

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yatangaje kuri uyu wa gatanu ko abana 77 b’impfubyi barererwaga mu kigo cy’imfubyi “Umurwa w’Impuhwe”  cya Rusayo mu karere ka Rusizi ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abana (NCC) bimuriwe mu bigo bya SOS biherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.

Minisitiri ubwo yasuraga iki kigo akaganira na bamwe mu bana barererwaga muri iki kigo
Minisitiri ubwo yasuraga iki kigo akaganira na bamwe mu bana barererwaga muri iki kigo

Ku kwimura aba bana Minisiriri Nyirasafari Espérance yagize ati: “Nyuma yo gusura ikigo Umurwa w’Impuhwe ku wa 15 Kamena 2017 tukabona uburyo abana bahaba bafite imibereho itabereye umwana w’umunyarwanda ndetse ibangamira uburenganzira bwabo; nko kutabona amafunguro ahagije, isuku nke, by’umwihariko kudakurikiranwa mu buryo bubafasha gukura mu bitekerezo, kuko twasanzemo n’abakuru bihagije bakabaye barateguriwe gukora no kugira icyo bimarira, twasanze byihutirwa ko tuhabakura tukabashyira aho bashobora kubona ibyangombwa by’ingenzi mu mibereho yabo no kwitabwaho uko bikwiye mu gihe bagishakirwa imiryango ibakira.”

Igikorwa cyo kwimura aba bana gishingiye ku Masezerano Mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono (Convention on the Rights of the Child Art.20) ndetse n’Amategeko y’u Rwanda yerekeye Uburenganzira bw’ Umwana (Itegeko N°54/2011 ryo kuwa 14/12/2011 ryerekeye uburenganzira bw’umwana n’uburyo bwo kumurinda no kumurengera), asaba ko umwana arererwa mu muryango ariko haba hari impamvu ituma bidashoboka agashakirwa undi muryango umwakira; umugira umwana wawo (adoption) cyangwa akajyanwa mu kigo  gifite ubushobozi bwo kumwitaho no kumuha ibyangombwa byose akeneye mu gihe agishakirwa umuryango umwakira.

Umuyobozi wa SOS mu Rwanda, Madamu Nyinawagaga Claudine yatangaje ko imyiteguro yo kwakira aba bana igenda neza, yagize ati ” Twishimiye kwakira aba bana mu muryango wacu kuko n’ubusanzwe imikorere yacu ishingiye ku kurerera abana mu muryango. Tugira ingo ziyobowe n’ababyeyi, zakira abana 8 buri rugo bakitabwaho by’umwihariko. Twamaze kuganira n’ababyeyi bose kandi biteguye kwakira abana baza basanga abandi.”

Abana 44 bajyanywe muri Village d’enfants SOS i Nyamagabe naho 33 bakiriwe i Kigali. Abana bashyizwe mu bigo hakurikijwe aho imiryango yabo cyangwa ishobora kubakira ituye, imyaka yabo n’urwego rw’amashuri bari bagezeho ndetse n’ahabonetse imyanya yo kubakiriramo.

Biteganyijwe ko aba bana bakimara kugera muri SOS bazahita bakorerwa isuzuma ry’ubuzima, bakaganirizwa ndetse bagashyirwa mu mashuri.

Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abana itangaza ko igikorwa cyo kwimurira abana barererwaga mu kigo cya Rusayo bakajyanwa muri SOS kidakuraho gahunda ya Tubarerere Mu Muryango igamije gufasha abana bose barererwa mu bigo by’imfubyi guhuzwa n’imiryango yabo cyangwa kubonerwa imiryango ibarera.   Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi Komisiyo Dr. Uwera Kanyamanza Claudine yagize ati ” Twari dusanzwe dukorana n’ikigo Umurwa w’Impuhwe, twagiraga n’inkunga y’amafaranga twabageneraga buri mwaka. Dufite Amakuru yose yerekeye aba bana, aho byagaragaye ko badakomoka mu Karere ka Rusizi gusa ahubwo bakomoka mu duce dutandukanye tw’u Rwanda  kandi  ibikorwa byo kubahuza n’imiryango yabo ndetse no kubonera abandi imiryango ibakira bizakomeza, ubu icyihutirwa ni uko baba babonye aho kuba hatuma uburengenzira bwabo bwose bwubahirizwa.”

Kuva gahunda ya Tubarere Mu Muryango itangira mu mwaka w’2012 abana bagera kuri 2 887 bamaze gusubizwa mu miryango yabo no kubonerwa ababyeyi babakira mu miryango yaboo bazwi ku izina rya “Malayika Murinzi”. Haracyari abana 1258 batarashyirwa mu miryango basigaye mu bindi bigo.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwakira abana mu kigo “Umurwa w’Impuhwe” cya Rusayo bizahita bihagarikwa nyuma y’uko abari basigayemo bimuwe.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ishimira abanyarwanda bose bumvise neza kandi bagashyira mu bikorwa gahunda yo kurerera abana bose mu miryango, inabizeza ubufatanye mu gukomeza guharanira imibereho myiza n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’Umwana.

***********

17 Comments

  • inkunga icyo kigo cyahabwaga kuki igirwa ibanga

    • Ni byiza ariko hari akantu kamwe kibagiranye; “GUSHIMIRA URIYA MUBIKIRA KO YARI YARABAKIRIYE”
      (UWITEKA Azamuhembe, Azamwibuke)

      • Ashimirwa iki, ko aba bose baba ari abo kurira ku mfubyi n’abakene n’abanyantege nke ! Ubwo urambwira ko Mayor Nyinawagaga afitiye impuhwe ziriya mfubyi atazi aho zikomoka n’uko zabaye imfubyi se ? Uwabakuye i Ruzizi se we akabamuzanira ukeka ko ari impuhwe abafitiye. Ni business.

    • Amakuru ya kiriya kigo ndayazi cyane, leta yasghatse kugisenya kuva kera kuko itabasha kukigenzura no gushyiramo abakozi ishaka bacengeza ingengabitekerezo y’ivangura. Mama Adria Nyirabarima wagishinze babuze icyo bamushinja kindi. Nyamara ushaka guhangana na we ntasizasira!

  • nange mba nibaza inkunga leta yabahaga ikanyobera

  • Aliko ntimukabe aba negativistes ngo mukabye! Uriya mubyeyi yakoze mu bushobozi bwe, nyine yabareze uko yari ashoboye kuko nta wari wabimutsegetse, ikindi SOS ni umuryango urera imfubyi, abawubayemo nibo babitangira ubuhamya. Niba mwe nta mutima mugira hari abawugira. Ntago umuntu agirira impuhwe uwo yabyaye gusa!

  • Amakuru ya kiriya kigo ndayazi cyane, leta yasghatse kugisenya kuva kera kuko itabasha kukigenzura no gushyiramo abakozi ishaka bacengeza ingengabitekerezo y’ivangura. Mama Adria Nyirabarima wagishinze babuze icyo bamushinja kindi. Nyamara ushaka guhangana na we ntasizasira!

  • hhhhh uyu we arandangije neza neza ngo leta icengezamo ingengabitekerezo yivangura? ubu koko urashaka guhuma abantu amaso koko ubibagize ibyo leta yakoze irwanya iryo vangura ryamaze abanyarwanda nkaho abantu badatekereza,wagiye ubanza ugatekereza koko ukamenya ibyo ugiye kuvuga,Imana ikubabarire niryo vangura ryawe ntamwanya rifite mubanyarwanda

    • @Ukuri, ngo Leta yaranduye ivangura hehe? Mu gisirikare? Muri polish? Muri prezidansi? Muri Rwanda Revenue? Muri BNR? Muri RSSB? Muri Rwanda Air? TUNYURIREMO TWUMVE

      • Hose twarariranduye araho urondoue ari naho utazi naho utazamenya ryararanduwe !!!!

        Jyayo urasangamo buri bwoko !!!!

        Sorry kuguha info utifuzaga kumva gusa niko kuri nubwo kwakurya mu matwi lol

      • Ariko abantu munyurwa n’ iki? Ibyo bigo byose uvuze ko twese tubizi n’ abakoramo tubabona ubwo ushobora kurahira imbere y’ Imana ko ibyo uvuga ari ukuri? Kuki mukunda gushaka ibiryanisha abantu? Ubwo kandi wasanga buri gitondo uheka bibiliya n’ amashapure ngo ugiye mu misa. Tuzihisha abantu ariko Imana yo ntaho tuzayicikira.

  • Ibyo madame la Ministre yakoze mu izina rya Leta ni akumiro kandi bibuzemo ubuhanga mukazi, ni IHOHOTERA no GUTESHA AGACIRO.

    1. Kujya murugo rw’umuntu wigenga udafite uburenganzira kandi witwaje ibitangazamakuru n’abafotozi, ni UGUHOHOTERA no KURENGERA.

    2. Kuba yaragiyeyo yitwaje itangazamakuru n’abafotozi, bigaragaza ko ataragiyeyo agiye kubaganiriza no kubasura ko ahubwo yaragiyeyo gukora ibyo yakoze, KUBATESHAGACIRO

    4. Imyitwarire ya Madame la Ministre mu izina rya Leta ni akumiro. Kugeza aho bajya gufotora no kujomba ibiti mubiryo by’Abihaye Imana? ntibibaho, ni agasuzuguro.

    5. Uburyo Madame la Ministre yabajijemo abana mbere yo kuganira n’abashinzwe, ndetse n’amagambo yakoresheje, n’uburyo yabikozemo, ni ibintu by’umuntu w’umuturage cyane kandi ntibikwiriye umuntu uri mumwanya nk’uwo yarimo.

    6. Madame la Ministre yasuzuguye nkana kandi atesha agaciro abo babyeyi barereye igihugu kandi babaye aho leta atari iri imyaka mirongo 35 yose, badahembwa, kandi babikora mubushobozi buke bari bafite.

    7. Kuva muwi 1981, Maman Adria n’abihaye Imana barikumwe nawe, bitaye kubana, bajugunywe, barokotse Genocide yakorewe abatutsi, batagira kirengera, bajyaga gupfa iyo atahaba. Yarengeye ubuzima bw’amagana. Ubu bariho ntanumwe wapfuye, barakorera igihugu kandi barize.

    8. Abana ni abigihugu ariko mbere ni ab’imiryango bavukiramo. Kuba rero imiryango yababyaye ibata si amakosa y’Abihaye Imana, kandi abo bana ni abo batoragura si abo bahamagara, sinunva rero impanvu leta ibafata nk’aho ari abagizi banabi uniquement kubera ko bakennye badashoboye guha abairena ibyo bakeneye byose!

    9. Abo babyeyi bakoreye, Imana, bakoreye igihugu kandi babaye aho leta itari iri. ni bao gushimirwa rero si abo gutesha agaciro no gusuzugura. Comme si ntacyo bakoze mumyaka mirongo 35 barengera ubuzima bw’abana izo leta zarihe?

    10. Ni iki cyabujije Madame la Ministre kuganira n’abo bihaye Imana ngo yumve ibibazo bafite, abagire inama kandi abafashe gutora umuti? ahubwo agahitamo kubatuka mu izina rya leta?

    11. Niba leta ifata umuntu wakoze nk’ibyo uwo mubyeyi yakoze comme si ntacyo yakoze n’abusa, izafata gute ABAMARAYIKA BARINZI bakira abo bana bavana mubigo umunsi n’abo ubukene bwabagezeho?

    12. Nigute leta ivuga ko gahunda ari ugufunga ibigo, yarangiza ikavana abana mukigo ikabajyana mukindi? ubwo se invugo n’ingiro bihura gute?

    13. Madame la ministre ndakubwiza ukuri ko ibyo abo babyeyi bakoze wowe utazakora na kimwe cya kane cyabyo, niwagomeza gukora nk’uko ukora. Ntawe ukemuza ibibazo ibindi. Ikindi ni uko urimo uduha ururgero rubi n’isura itariyo y’ubuyobozi.

    14. None se ikigari mwabajyanye bazajya barya amabuye? ibizabatunga ikigali ntibyajyaga kubatungira aho bari bari mugihe hagishakwa imiryango ibakira?

    15. Ubwo se ubufasha bwa leta ni ubuhe? ni ugutesha agaciro abafatanyabikorwa? no kubasuzuguza peut-être

    16. Mbega amakosa ibyo bigo byakoze ni ayahe kuburyo leta ijyayo avec une telle violence? ni uko bakiye abana bakabarengera peut-être.

    17. Umunsi hagize umubyeyi gito ujugunya umwana imbere y’urugi rw’abo babyeyi, ntibazamwakire, bazabanze bahamagare muri ministere kugirango mubabaze niba bafite ibyo kumugaburira kabiri kumunsi?

    Ntegereje kubona leta isubiza agaciro abo babyeyi kandi hagakoreshwa uburyo bwakoreshejwe mukubambura agaciro

    leta nisabe imbabazi kandi twese tubimenye kuko niba ari kuriya izajya ifata abakene, n’abafatanyabikorwa ni bishya ntabwo tubimenyereye

    Nibakenera kumenya icyo abaturage bamwe bitashimije batekereza bazampamagare. Mpaye uburenganzira busesuye UM– USEKE bwo kubaha adresse yange.

    Niteguye gusaba ubutabera nibibangobwa no kwa HE Paul Kagame our president nzagerayo we azanyunva kandi azampumuriza ndamuzi neza.

    Ibi bintu ntibibaho kandi kubirebera ni ugushyigira akarengane no guteshwa agaciro.

    Signé Kiiza-Kigali-Rwanda

  • Imikorere y’umuntu nireke kubareranya.

    • @ Mami. Narababaye rwose kandi nge mbona ibyo madame la ministre yakoze birengeye urugero rwo kwihanganirwa. Kuba ababajwe n’imibereho y’abana, ni byiza kandi n’ibyo gushimirwa. Ariko ibyo yakoze mukigo kitaye kubana imyaka n’imyaka, ni ibintu bitangaje cyane iyo bikozwe n’ubuyobozi.

      Muribaza madame sénatrice warikumwe na madame la ministre yunvikanye arimo kubaza umubikira ngo “” NIKO MA SE, UBU NTIMWANYWEYE ICYAYI”?

      Muribaza ikibazo nk’iki? imbere y’ibitangaza makuru, kibajijwe na Sénatrice?????

      Hanyuma ntano kubashimira ko bakoze ibyo bari bashoboye muri iyo myaka yose, ahubwo byarangiye bahindutse abagizi banabi, n’abantu irresponsables ukaba wagirango abo bana nibo babataye cyangwa nibo basaba ba nyina kubata!

      Iyo bikorwa n’umuyobozi w’akagari, umurenge, akarere najyaga kubyumva kuko bo n’ubundi baratunaniye kandi bazwiho gukora nabi rimwe na rimwe, ariko bikozwe na Ministre ari kumwe na Sénatrice, kuri nge ni AGAHOMAMUNWA

  • Umwana wese avuga nkumwana kandi akora nkumwana,biroroshye cyane kumubwira uti dore tuje kugutwara ukajya gutembera ikigari kandi ho mugitondo umugati n’icyayi na confiture kujya kwishuri ugenda muri bus igufata kumuryango bâti uvugeko utarya umwana azasubiza ibyo bamutegetse,ubwose muri impumyi kuburyo mutazi kureba umwana wariye nutariye reba abo bana urebe nababandi berekanye bo muri ethyopia bo numutwe warusigaye amagufa yuruti rwumugongo urayabara ntangorane none ngo ABO Batna ntibarya.ABO Batna bafite isuku bafite numubiri mwiza.ABO bagome babambuye umubyeyi wabareze muduke yarafite.ntawuyobewe amacenga n’amanyanga yanyu murashaka ABO mujyana iwawa ni kohereza Congo kubashakira rya buye.immana ibababarire kandi mwibukeyo (ntirya ruswa),yibaye nabashaga kubona numéro sa ma soeur ngo muyagire(kuko ibyoninka byabindi bya babagore babiri igihe umwami yavuze ati ntabwo twamenya nyina wumwana none muzane icyuma tumukatemo kabiri nyirumwana aATI oya mwimukata nimumwihere uriya naho wa mugore wundi ati nimumukate nguwo ministre

  • C’est vraiment triste kubona ministre wize akora une telle action honteuse.
    Nabonye aho umuntu mukuru asuzugura undi nyamara ari ariwe uri mu makosa
    Ese Madame la Ministre hari umwana utari uwawe ufite urera ?
    Muzafate umwanya musabe imbabazi kuko mwakoze ibintu bigayitse

  • Madame ministre immana ikubabarire cyane nutihana uzabona ibizakubaho.immana ntirya ruswa cg urimo kwihiga kdi abantu batazisazira musa ukwanyu,ngaho gerageza wenda uzakora neza, kora neza ureke gusuzuguza uriya mubyeyi mma adriya witanze akirya akimara bariya bana ko muri abantu bakuru murabona basa koko n’abantu batarya?
    Imana nsenga izaguha ibihembo bikwiranye nibyo umaze gukora.reka nanjye nguhanure ndimukuru nanjye hari igihe naciye mubihe bikomeye mbura icyo ngaburira abana nkajya kuri restaurant duturanye ngasaba amamininwa yibishyimbo twabona kaunga tugashima immana abana banjye iyo baza guhura numugome akababwirako agiye kubaha indyo yuzuye barikunta ariko immana nishimwe abana banjye ntamuntu wamenye ko rimwe na rimwe twaburaraga iyo umukozi yibagirwaga akamena amamininwa.madame ministre wihane

Comments are closed.

en_USEnglish