Inteko imaze kwemeza Ingengo y’Imari ya 2017/18 ya Miliyari 2 094
*Mu mbanzirizamushinga, MINAGRI yari yagenewe make…Aza kongerwaho 25%
Inteko rusange y’umutwe w’Abadepite muri iki gitondo yagejejweho na Minisitiri Umushinga w’Ingengo y’imari y’umwaka w’imari wa 2017/2018 ingana na miliyari 2 094 910 480 545 y’u Rwanda. Abadepite bemeje uyu mushinga ku bwiganze busesuye.
Muri iki gitondo abadepite 59 nibo batoye iyi ngengo y’Imari, bayemeje ari 58 habonekamo impfabusa imwe.
Hon. Mukarugwiza Annonciata Visi Perezida wa Komisiyo y’ingengo y’imari yagejeje kuri bagenzi be iby’uyu mushinga mbere y’uko Minisitiri Gatete nawe awuvugaho bicye.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete avuga ko uko umushinga wazanywe mu Nteko ariko wemejwe, nta cyahindutsemo kuko imbanzirizamushinga y’iyi ngengo y’imari yateguwe ku bufatanye bw’inteko ishinga amategeko yawemeje kuri uyu wa Gatanu.
Avuga ko amavugurura yabayeho nyuma yakozwe na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi yanavuyemo umushinga washyikirijwe inteko ubushize ari wo wemejwe uyu munsi.
Mu kwa gatandatu uyu mwaka amurikira Inteko uyu mushinga w’Imari, Minisitiri Gatete yavuze ko 83% by’amafaranga agize iyi ngengo y’imari azaturuka mu bushobozi bw’igihugu, arimo 66% azava mu gihugu imbere, andi akava mu nguzanyo z’amahanga zizishyurwa.
Iyi ngengo y’imari yiyongereyeho miliyari 140.7 Frw kuko mu mwaka ushize wa 2016-2017 yari miliyari 1 954.2 Frw.
Mu ngengo y’imari isanzwe (Current expenditure) hazashorwamo miliyari 1 122.9 Frw, naho imishinga y’iterambere igashyirwamo miliyari 774 Frw.
Mu kiganiro kigufi ahaye abanyamakuru muri iki gitondo Amb Gatete avuga ko igisigaye ari uko iyi ngengo y’imari isohoka mu igazeti ubundi igatangira gushyirwa mu bikorwa kuva tariki ya 07 Nyakanga.
Ati “Igisigaye ubu ni uburyo twakwihutira gutegura uko tuyishyira mu bikorwa mu nyungu z’Abanyarwanda.”
Avuga ko ubu akandi kazi kagiye gukurikiraho ari ukumanuka mu turere hagakorwa ibiganiro n’inteko z’abaturage kugira ngo bemeze imishinga yabo.
Amb. Claver Gatete asaba abaturage gusobanukirwa ikoreshwa ry’iyi ngengo y’imari kugira ngo bazagire uruhare mu kuyikurikirana kugira ngo igihe nikigera bazabone uko babaza abayobozi babo uko yakoreshejwe hagendewe ku bitekerezo byabo.
Ati “Mbere y’uko tugera ku ngengo y’imari, ibitekerezo mu igenamigambi byatanzwe n’abaturage.”
Avuga ko hateguwe udutabo twanditse mu kinyarwanda no mu cyongereza tuzafasha abaturage kumenya ibiri mu ngengo y’imari n’ukuntu izabagirira akamaro, bakabasha no kuyikurikirana.
Ubuhinzi bwari bwagenewe macye…Yongereweho 25%
Visi Perezida wa Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishinga Amategeko, Mukarugwiza Annonciata avuga ko mu mbanzirizamushinga z’iyi ngengo y’imari hari inzego zari zagenewe amafaranga macye nka Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi.
Ibitekerezo byagiye bitangwa n’intumwa za rubanda byagaragazaga ko izi nzego by’umwihariko ubuhinzi bwakongererwa amafaranga.
Hon. Mukarugwiza ati “Nka Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yongereweho 25% (by’ayo yari yahawe), n’izindi nzego n’ibigo bya Leta bikoresha ingengo y’imari byongerewe amafaranga nko mu mishahara kuko byari ngombwa.”
Hon. Mukarugwiza avuga ko hari n’inzego zitabonewe amafaranga muri iyi ngengo y’imari byasabiwe kuzayahabwa mu ngengo y’imari ivuguruye isohoka mu Ukuboza, hakaba n’ibindi bikorwa bizabonerwa ingengo y’imari mu gihe giciriritse nk’uko biteganywa n’itegeko.
Muri iyi ngengo y’Imari ya 2017-2018, biteganyijwe ko amafaranga azinjira aturuka imbere mu gihugu ari miliyaridi 1.375,4 Frw angana na 66%, naho ava hanze akazaba miliyaridi 719,5 angana 34%.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
1 Comment
mube mwabyize neza gusa imyanzuro isohotse mu i gazeti ya leta ijye ishyirwa mu bikorwa.kuko biragayitse kubona mandate yumukuru wigihugu irangira hari ibyemejwe ni igazeti ya leta byaheze mu nyandiko.muri make nabasabaga yuko policy za govt zahuzwa na budget yemejwe.thx
Comments are closed.