Abanyamakuru baributswa ko bagomba gukoresha imbugankoranyambaga zabo kinyamwuga
Byagarutsweho mu mahugurwa y’abagore bakora itangazamakuru yaberaga i Kigali kuva tariki 12 kugeza tariki 16 Kamena 2017. Aho bahugurwaga ku gukora inkuru z’amatora kandi bagakora kinyamwuga.
Emmanuel Mugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) yibukije abanyamakuru bari bitabitiye aya mahugurwa amahame arenga icumi ngenderwaho mu gutara no gutangaza amakuru mu bihe by’amatora ,ndetse abasaba no gukomeza kuyasobanurira bagenzi babo.
Muri ayo mahame harimo ihame rivuga ko imbuga nkoranyambaga z’umunyamakuru zagakwiye gukoreshwa nk’igikoresho cy’umunyamakuru akagikoresha kinyamwuga.
Mugisha asobanura ko iri hame rwashyiriweho abanyamakuru kuko ikintu cyose umunyamakuru yanditse ku rubuga rwe, aba mukurikiye bagifata nk’ukuri ariyo mpamvu aba agomba kuzikoresha adashyizemo amarangamutima ndetse akagaragaza amahame agenga umwuga w’itangazamakuru.
Mugisha ati “Iyi mirongo yashyizweho kugirango umunyamakutu amenye uko yitwara mu gihe cy’amatora.”
Umunyamakuru ku mbuga nkoranyambaga ngo usanga akurikirwa n’abantu benshi kandi abenshi bakomeza kumureba mu mwuga w’itangazamakuru.
Iri hame risaba ko ibitekerezo umunyamakuru atanga aho ariho hose agomba kuzirikana ubunyamwuga niyo byaba ari ibitekerezo bye bwite kuko abamureba bamurebera muri wa mwuga n’ibitekerezo atanze babirebera muri wa mwuga.
Gusa uyu muyobozi avuga ko igihe bibaye ngobwa ko umunyamakuru yandika ikintu kidasa n’icyo igitangazamakuru abantu bakuzimo cyandika, akwiye kugaragaza neza ko ibyo avuze bidafitanye isano n’icyo gitangazamakuru ahubwo ko abivuga nkawe ku giti cye.
Aya amahugurwa yasojwe kuwa gatanu tariki 16 Kamena 2017, yateguwe na MIC ku bufatanye na USAID.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW