Karongi: Busingye yanenze Abunzi barya ruswa
Akarere ka Karongi ubu gafite abunzi 707 bamwe muri bo bahoze mu nyangamugayo z’inkiko Gacaca, uyu munsi Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yabasuye, bamubwira ibibazo bafite mu kazi kabo nawe abashimira ubwitange bw’abakora neza ariko ananenga abavugwa mu kurya ruswa.
Kimwe mu bibazo bamugejeje ni ukuba badafite aho bakorera hakwiye, bavuga ko bakorera ku mabaraza y’Akagari cyangwa ibiro by’Umurenge ndetse ngo umutekano w’aho bashyingura inyandiko ntuba wizewe, ngo aho bakorera ntihataniye no munsi y’igiti.
Kuri iki, Minisitiri yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma Abunzi bakorera munsi y’igiti kandi baba baravuganye n’inzego bwite za Leta ngo zibashakire aho bakorera hakwiye.
Ati “sitwe tuzaza kubashakira aho mukorera, mwe muzifotore muri munsi y’igiti munyoherereze nanjye mbibaze Mayor.”
Minisitiri Busingye yashimye Abunzi b’i Karongi ubunyangamugayo kuko bo batavuzwe mu kurya ruswa nka bagenzi babo ba Kicukiro n’ahandi baherutse kuyifatirwamo.
Avuga ko i Karongi mu murenge wa Murundi naho Abunzi bishoboye mu manza zitari mu bubasha bwabo.
Ati “turacyareba niba barabikoze ku bushake cyangwa ari ukutamenya.” Gusa muri Rusange yashimye Karongi ko nta ruswa igaragara mu rwego rw’Abunzi.
Pascasie Mukayeze uhagarariye Abunzi mu karere ka Karongi yavuze ko bashima ko bafashwa bagahabwa Ubwisungane mu kwivuza ku muryango wa buri umwe, bakabaha itumanaho bahamagara ku buntu n’igare kuri buri umwe, nubwo aya yo ngo atarabageraho bose.
Mukayeze yavuze ko kuba Minisitiri abashimye ubunyangamugayo bibongereye imbaraga mu gukora neza.
2016 /17 Abunzi ku rwego rw’ igihugu bakiriye ibibazo 27 976 bakemura 25 502 muribyo 542 nibyo byazamutse mu nkiko.
Iyi mibare ngo yerekana uruhare runini rw’Abunzi mu kubanisha neza Abanyarwanda no kuba umusemburo w’amahoro igihugu gifite.
Kuva 2004 bashyirwaho, intego y’Abunzi ngo abenshi ntibayumvaga, ngo bumvaga ko umuntu wese aba agomba guhita ajya mu rukiko kandi nyamara ngo Abanyarwanda aho batuye baba bazi ukuri bazi uwigiza nkana.
Ati “Ntitwari kubaka inkiko zingana n’abanyarwanda, twaravuze tuti Abanyarwanda ntibayobewe ubwenge kuko igituma bajya mu nkiko baba bakizi kandi bagisize aho batuye.”
Intego y’Abunzi ngo ni ugukemura ibibazo aho byabereye kandi mu bwumvikane nibarangiza bunge abagiranye ikibazo, kirangire badasiragiye mu nkiko.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi
2 Comments
Ruswa mu bunzi ba Karongi ni umugati wabo wa buri munsi (daily bread), kandi barya ubusa bakarenganya umunyarwanda by’amaherere gusa babyica babizi kandi inzirakarengane ntibyoroshye kuyibonera ikizibiti.
Kugeza ubu hari abunzi bamwe ntashobora guha intoki zanjye mbasuhuza, kandi mbasanze nk’imbwa iri kubarya nabamenaho akabanga ngo ziryoherwe. Ese hari survey yakozwe mu baturage iherwaho babashimira kuko umuturage kubonera ruswa ibimenyetso biragoye.
Comments are closed.