Digiqole ad

Imyiyerekano y’abashyigikiye Ingabire Victoire mu Ubuholandi

Urubanza rwa Ingabire Victoire ruzasubukurwa muri uku kwezi i Kigali. Abo mu muryango we n’abandi bamushyigikiye mu Ubuholandi batangiye kuri uyu wa kane kujya mu mihanda bavuga ko arengana.

Bambaye iroza mu kwifatanya na Ingabire ufungiye i Kigali/Photo Saskia Houttuin
Bambaye iroza mu kwifatanya na Ingabire ufungiye i Kigali/Photo Saskia Houttuin

Kuva kuri uyu wa kane na buri wa kane w’ibindi byumweru ngo bazajya bajya mu muhanda aho umuryango we utuye hitwa Zevenhuizen, bambaye ibara ry’iroza. Lin Muyizere umugabo wa Ingabire Victoire avuga ko bahisemo ririya bara mu kwifatanya n’umugore we uryambaye muri gereza mu Rwanda.

Iyi myiyerekano y’abambaye iroza izakorerwa kandi imbere y’inteko ishinga amategeko y’Ubuholandi iri i La Haye, bamagana urubanza rwa Ingabire.

Lin Muyizere yabwiye Radio Netherlands ko basabye uruhusa Police rwo gukora iyi myiyerekano buri wa kane kuva saa tatu z’igitondo kugeza saa cyenda z’amanywa, ariko ko batazi igihe bazahagarikira imyiyerekano yabo.

Aba  bigaragambya bavuga ko basaba Leta y’u Rwanda kugira icyo ikora mu rubanza rwa Ingabire Victoire bo bavuga ko arengana, ngo basaba kandi Ubuholandi bufasha u Rwanda  guhagarika inkunga yabwo ku Rwanda niba ntacyo rukoze kubyo bifuza.

Ingabire Victoire ari mu munyururu kuva mu Ukwakira 2010 ubwo yari yaje mu Rwanda kwiyamamaza kuba umukuru w’igihugu anyuze mu ishyaka ritemewe mu Rwanda rya FDU-Inkingi.

Mu mihanda barabwira Abaholandi ibya Ingabire i Kigali
Mu mihanda barabwira Abaholandi ibya Ingabire i Kigali

Ingabire arashinjwa kubiba amacakubiri mu banyarwanda, haherewe ku magambo yavuze agera i Kigali n’ayo yavugiye ku rwibutso rwa Genocide yakorewe abatutsi, arashinjwa kandi gufasha imitwe irwanya Leta y’u Rwanda no kubangamira umudendezo w’igihugu.

Mu Ugushyingo umwaka ushize, Ministre w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubuholandi yandikiye ibaruwa Ministeri y’Ubutabera mu Ubuholandi ayibwira ko yizeye ko Ingabire azaburanishwa neza mu Rwanda bityo ko ubutabera bw’Ubuholandi bwakohereza ibimenyetso ku byakorwaga na Ingabire Victoire aho yari atuye mu Ubuholandi.

Ibi bimenyetso bikaba aribyo bigihindurwa mu ndimi zikoreshwa mu butabera bwo mu Rwanda nyuma y’uko byoherejwe n’Ubuholandi mu Ukoboza umwaka ushize.

Source: Radio Netherlands

Jean Noel Mugabo
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Bafite igihe cyo guta.

    • ese ko muzigutukana mwizehe gutukana?

  • Ubutabera bogomba kumurutsa iriya ngengabitekerezo yonse mu mabere ya nyina

    • eeeh ntimugatukane,amabere ya nyina se aje mo ate koko? hugues gabanya

    • Sha ujye ugabanya amarere nawe ntabwo tuzi ibyo wonse mu ya mama wawe, ako iminsi igutegeye ntukazi, uriya arazira urw’abagabo ariko wowe uzazira akarimi kawe. Waretse ubutabera bugakora akazi kabwo, ese ubugome wowe wabwonse he da? Imana ikubabarire kuko utazi ibyo urimo, impuhwe hafi mugenzi!

    • guys murekere aho rwose gutukana bibi! uwo si umuco mubirekere ubutabera

      • ibyo urubanza rwa Ingabire mubirekere ubutabera

  • agahu kari kuwundi karahandurika sha mureke ubutabera bukore ibya bwo wangu!!!!!

  • kujya mu mihanda ntabwo bibuza ubutabera gukora icyo bugomba gukora. kandi nkeka ko ubutabera bw’urwanda bumaze kugirirwa icyizere. nibareke rero bukore akazi kabwo.

  • jyewe ntekereza ko nkundimuntu wese ufite uwe urimubibazo yaba arengana cyangwase atarengana akora ukwashoboye ;ngoyerekane koyifatanije nawe mubyago arimwo ;ubworero mwicira urubanza umuryango wa victoire ;muwureke ukore ibyo ugombagukora; FINALE TUYIREKERE UBUTABERA

  • Wait for justice guys

  • Buriya barahaze, cyangwa ni imbura mikoro ntimukabyiteho. aho kubyuka bajya kukazi bazajya birirwa bavuga ubusa ngo baravugira Ingabire?? baramushutse ngo agende yigire kagarara mu Rwanda ngo yewe nabo bazaba babonye iturufu yatuma bavuga ibyo bishakiye barebe ko abazungu bazajya abaha iposho!! Indanini yabo izabata ku gasi. Ubwo rero baragira ngo bazibonere ibyangombwa byo kuba za buraya, dore ko icyemezo cy’ubuhunzi kigiye kuzakurwaho!!

  • ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana nibategereze ubutabera burangize umurimo bwawo

    • ma fille, akazi kaba politician bose bose bose!! nukwigiza nkana!! nicyo bashinzwe!!

      urugero, President Obama yavuze ko amatora yo muri Congo agomba gusubirwamo!! harya yasubiwemo!!

  • ariko Kajabo ubwo koko urumva nta soni ufite kuvuga utyo ngo Ingabire arazira urwabagabo?buriya se ni ubugabo,ubwo nawe naho uduhishe werekanye ibikurimo niba ubona ko Ingabire yazize urwabagabo,naho gutega abantu iminsi ntago uri Imana.kandi akari kumutima gasesekara kumunwa nawe uragaragaye rero.

    • Mimi, Nta mahano uriya mubyeyi yakoze!!yashinze inshaka rya opposition! yubutegetsi bwurwanda so, umu opposa wese avuga point negatif gusa!!! bitavuze ko nta point positif ufite!!nuko bimeze! nawe niba hari ishyaka urimo ugomba kurirwaniria wimazeyo kandi uga convenca(to convince)abaturage akamaro uzabamarira nibagutora. nta kirazira muri politic! umuntu wese azana idea nshyasha, abaturage bazemera, zigakurikizwa!cyangwa ukerekana mu buryo bugaragara impavu ibyo abaturage bifuza bidashoboka!

      Ingabire iyo aza avuga ko avuga rumwe nubutegetsi bwurwanda se yari kuba yiyayamariza iki? kandi deja FPR yatanze candidature?

      Mu Rwanda impanvu amashyaka atera ibibazo nuko aba ashingiye ku moko, aho kugirango barebe ko umuntu wiyamamaza ari capable yibyo ari kwiyamamariza ahubwo bareba ubwoko arimo!!! bakamutorera icyo!byari kuba byiza iyo tuza kuba dufite ubwoko bwinshi butandukanye!!

      Nahi Ingabire we, she did her job perfecty! it was up to abaturage kumutora cyangwa ntibamutore! ntawe yendaga kurwanya!ngo ntiyamutoye

    • inyana ni iya mweru sha wasanga ari Nyina wabo ntawamenya ariko niyitondere ibyo avuga
      jye niyo nama namuha wangu

  • bavandimwe nkunda niba ujekurubuga utukana ibyontabwo tubyemera.mugerageze kwih’agaciro kandi mugahenabandi.

  • ubamba isi ntakurura.

  • Aha!ntacyo narenzaho ibyabaye mu rwanda ntibyabanyuze bashaka kongeraho ingenga bitekerezo, ubwose nyuma yayo haba iki?Ndabwira Ingabire

  • Ni uburenganzira bwabo… gusa se ko ubutabera butararangiza akazi kabwo ngo noneho imyanzuro uvuyemo, itume bashoka imihanda mu gihe byaba bitabashimishije!! Nibitonde aho guta igihe no kwiyicisha imbeho!!

  • Nonese ko numva muvuga ngo Hugues aramututse kuko avuze ngo yonse amabere ya nyina nonese yonse aya se? Naho ubundi gutukana ntabwo ari byiza ariko kiriya ntabwo ari igitutsi.

    • aha ha ha haaaaaaaaaa!!! Time we! banza usome neza ubone kurengera Higues! mugihe abandi bonka amashereka we ngo yonse ingengabitekerezo! nawe se wonse ingengabitekerezo? ko umuvugira? njye nonse amashereka!!!

  • NO COMMENT

  • nibyo gusa iyo bazakubimenya hakiri kare balamagana iterabwob a, nirondakoko, no kwanga abatutsi bya ingabire vixtoire !! kuki batamuhannye mbere, none birirwa mu muhanda family ye yewee iyo mumuhana mbere kuko imigambi mibi yayicurirga muri salon mwicaye , mureke acirwe urumukwiye

  • nibitakume buriya baba bahaze!kimwe n’uwo bitakumira yari yaje kurengerwa ku banyarwanda abashinyagurira none ubutabera burimo kumusubirishamo ayo yahoraga aririmba none ngo nafungurwe nk’aho ari ikimana kiri hejuru y’amategeko?nahagarare ahubwo ibimenyetso byavanywe iwe mu nzu bigiye gutangazwa mwiyunvire,uriya mugabo we yabanje kwikunenga ngo ntibabyohereze kubera yari izi ikibirimo ko kizashinja umugore we amabi yakoze nahagarare yunve

  • Nanjye nari kugira icyo mvuga ariko ubuyobozi bwa journal bwibasiye inyandiko zanjye!Kandi njye ntabwo njya ntukana ahubwo nzira ko mvugisha ukuri kwambaye ubusa!

  • Harya i Burayi ntamusonga ubayo,ubwo se abo banyarwanda barabona batararindagiye bari gukinira murubura!Ingabire abarusha ubutwari we yaritahiye ntabwo azirikanishwa imijugujugu nkabo nibashaka kwanga gutaha!

  • Ibihe biha ibindi ni umugani w’abanyarwanda. Ikibi mu buzima ni ukudatekereza ngo ushishoze ushyire ku rubuga nk’uru ibitekerezo bizima abandi baheraho bubaka isi ndetse n’u Rwanda, scripta manent Dears!

  • They hanging their heads against the wall.

  • INGABIRE NIBAZA KO ATARUSHA GUTEKEREZA ABANYARWANDA TUBA HANZE NDETSE NABABA I RWANDA ASHOBORA KUBA YARAKOZE ERREUR MU BU²ZIMA KANDI NTAWE NYABARONGO YISHE IMUSANZE I KIGALI ? YICA UYIZANIYE NTAMPAMVU YO KUJYA MU BIBAZO BY4 ABANTU BAFITE INYOTA YO GUTEGEKA

    • Mulumba uvuze Nabi cyane, ugereranya nyabarongo nubuyobozi bw’u Rwanda??uwo mugani uciye ufite meaning my dear.nta nyota abanyarwanda bafite yo gutegeka aho uri hose ndakeka utazi aho urwanda rugeze ugereranije nigihe waruviriyemo.Ingabire ntazira ubusa, uretse nibindi byose fata amagambo yavugiye kurwibutso rwa kigali byonyine wumve amacakubiri yarafite.ese iyaza gutorwa abo yavugaga yarikubarekera kwisi yabazima??mureke dutegereze justice ikore ibyo igomba gukora.thanks.

      • ukuri kuraryana nonese kuba yaravuzeko hari abantu bishwe ubwo ni ugutukana? kontawe yashinje ubwo bwicanyi kuki bavuga ibyigondoye………..

      • kuko se yavuze ko nabishe abahutu bagomba guhanwa? ijambo ryo kurwibutso se ririmo iki kibi??

  • ariko bategereze igisubizo cy,ubutabera naho kwitwaza imfashanyo ntacyo bivuze,umuntu afasha abariho.nonese bimuhamye uretse kuba yarumvaga twakongera tukamarana umuryango we ko utari mugihugu hari ikindi????twakwemera tugatungwa na duke twacu two mumahoro.

  • kuki mwigora cyane ako kazi si akanyu gusa Imana niyo izi imirimo ya buri wese

  • ubundi ayo magambo yavugaga yabanje gutekereza? ubu ntimubona aho Mugesera yatugejeje kubera ibigambo?enough is enough,iryi vuzivuzi!!

  • no comment,harya ngo….iyaba wari uzi ko ukuri ari ukw’ imana yonyine waceceka maze ukireba wowe ubwawe.njye ndabona imbere y’ imana hazagaragara byinshi biruta ibyo mubonesha amaso yanyu.courage !!!!

  • njyewe narumiwe gusa!baca umugani mu kinyarwanda ngo “inkubisi y’amabyi irayitarukiriza”.Koko Ingabire ibintu yirirwaga avugira ku maradio mpuzamahanga ni inde utarabyumvaga.We na Mushayidi ni bumve.Bazize ikirimi cyabo umugani wa Gahanga.

  • Nibwo mwibuka ko Ingabire ari mu Rwanda se?
    Yomumubuza kuza mu Rwanda se.TURIYA APO.

  • these pple are crazy nibwo bibutse se?ariko isi were is it going with such people that cat help a country and see wat it has been threw any way u shout and do all that is possible their is no success for u ok we are all alert nawe uzojyera kutuvojyera we are not blind

  • uguceceka si ubucucu ni ugucyengerwa ni ibyuzi

  • Ndabona mwese ko muba mwabuze ibyo mukora murebe ibibareba nimiryango yanyu ibindi mubyime amatwi ubutabera bukore akazi kabwo,

  • ariko ubundi ko yaje kwiba nokuroga abanyarwanda yumva ibitekerezo bye byamarira iki Urwanda nabarutuye?Ese umukunda iyo amusubiza igihe yirirwaga avuga ubusa kuri Radio zamahanga?Ingoma yatukaga irinze imbaga yabatuye igihugu nahowe numuryango we baribarahaze yirirwa avuga ubusa Uriya numugore utagira ubwenge nabamushyigikiye bafite indanini izabata kugasi mu Rwanda namahoro keretse ingengabitekerezo yabantu banga Igihugu kubera ubuhemu bakoreye abandi Ingabire namagambo ye byerekana Ibikorwa yakorera abo yanga bose we baramufunze ariko we yatsemba burundu numugore kandi numugome uko mwumva niko mbona yakora nibyo avuga

  • Ndabona akwiye guhanwa kuko ibyo yavuze ntamuntu atazi ko byari kubiba amacakubili mubaturage bafite imyumvire mibi ubwo rero niyihangane bamutahuye atabishize mubikorwa asabe imbabazi kuko amagambo yavuze ageze murwanda arahagije kumugeza aho ari ubu nasabe imbabazi kandi ingengabitekerezo mbi ayireke kuko ntacyo izamumarira ntabutegetsi yabona atekereza kuriya ntamuturage udashaka amahoro wamutora ngo ayabure atuye hanze azajye gutegeka aho atuye

  • nimubiharirire ubutabera kuko mu RWANDA dufite ubutabera busobanutse ,gutukana sibyiza ,tugire amahoro n’ubworoherane

  • jye sinjye uzarota urubanza rwe rurangiye,nifitiye amatsiko wamugani umunyabwenge yavuga aziga kuko rushobora kurangira twese tukumirwa

  • uziko munyumije koko

  • Harya Ingabire niwe Mugesera cyangwa Ingabire ni umugore wa Mugesera? Ni ukuri sinzi neza icyo abo bantu bapfana? Cyangwa niba ari umuntu umwe nabyo ntabyo nzi nimumbwire?

    Murakoze

    • kuba utazi gutandukanya Mugesera na Ingabire urumva umuntu yaherahe abigusobanurira. Gusa Kagame aracyafite akazi gakomeye nubwo bamwikoma. Ndacyekako ushobora kuba uri umwe murabo babuza igihugu gutera imbere.

Comments are closed.

en_USEnglish