Digiqole ad

Aba mbere bararangije muri African Institute for Mathematical Science i Kigali

 Aba mbere bararangije muri African Institute for Mathematical Science i Kigali

Abanyeshuri ba mbere barangije muri iri shuri ry’imibare gusa i Kigali

*Babwiwe ko “Siyansi itagirira abandi akamaro ntacyo iba imaze.”

Remera – Abanyeshuri 44 batangiranye n’ishuri rya Africa Institute for Mathamatical Science (AIMS) mu kiciro cya Kabiri cya kaminuza ( Masters ) uyu munsi bahawe impamyabumenyi ko barangije muri iri shuri rimaze amezi 10 ritangiye mu Rwanda.

Abanyeshuri ba mbere barangije muri iri shuri ry'imibare gusa i Kigali
Abanyeshuri ba mbere barangije muri iri shuri ry’imibare gusa i Kigali

Ibyemezo byose by’iterambere ry’ibihugu ngo  bishingira ku mibare ibihugu byateye imbere ngo birabizi cyane, niyo mpamvu muri Africa naho bari guteza imbere bene aya mashuri amaze kuba atanu gusa muri Africa.

Dr Thomas Kigabo Chief Economist muri Banki nkuru y’igihugu avuga ko ikigo nk’iki kizasubiza ikibazo cy’abanyamibare bacye. Uko bazagenda biyongera ngo niko hari byinshi bizagenda bikemuka.

Prof Barry Green umuyobozi mukuru wa kaminuza AIMS yavuze ko aba barangije bafite akazi kenshi mu gushakira ibisubizo Afurika ariko ngo ntabwo ari bo nyine .

Ati “  Simwe mwenyine muri itsinda ry’abantu benshi. Mwibuke urugendo mwakoze n’uburyo  mwabonye ayamahirwe, muzafashe n’abandi kuko nabo bakeneye abantu bafatanya.”

Mr. Thierry Zomahoun umuyobozi mukuru w’izi kaminuza za AIMS aho ziri muri Africa, yabwiye abanyeshuri barangije ko amahirwe babonye muri AIMS , n’amahirwe abonwa na bake kandi bakamenya ko amahirwe azana n’inshingano.

Ati “Ayo mahirwe azabashoboza gutanga ubushobozi aho mutuye no mu mishinga y’ubushakashatsi. Siyansi itagirira abandi akamaro nta kicyo iba imaze.”

Zomahoun yabasabye kuba umusemburo w’impinduka muri Africa ikaba nziza igatera imbere ikaba ahantu abantu bose bifuza.

Ati “Ibyo mwabonye ni amahirwe yo guhindura Africa nziza.”

Sam Mulindwa Umunyamabanga uhoraho muri MINEDUC yashimye cyane abazanye iri shuri mu Rwanda anasaba abarangije muri iri shuri gukoresha ubumenyi bahavanye batanga ibisubizo ku gihugu cyabo na Africa.

Mulindwa ati “Kurangiza mukabona impamyabushobozi ni kimwe no kuba igikoresho cyagirira igihugu akamaro ni kindi. Amahitamo n’ayanyu.”

Vestine Mukandayisenga w’imyaka 24 urangije muri iyi kaminuza avuga ko icyo agiye gufasha ari ugushishikariza abandi bari inyuma ye kwiga cyane imibare kugira  ngo babe ibisubizo by’ibibazo by’igihugu.

Ati “Umuntu ukoresha imibare bituma afunguka mu mutwe ikindi n’uko imibare ituma ubasha gukemura ibibazo uhura nabyo.”

Mukandayisenga avuga ko abavuga ko imibare ikomera ari ababa batarayigeramo nyabyo naho ubundi imibare ngo ntabwo ikomera nk’uko bivugwa.

Aba banyeshuri  44 barangije 40% ni igitsina gore.

Abarangije muri iyi kaminuza batambuka ngo bahabwe impamyabumenyi zabo
Abarangije muri iyi kaminuza batambuka ngo bahabwe impamyabumenyi zabo
Abarangije 40% ni igitsina gore
Abarangije 40% ni igitsina gore
Abayobozi b'iri shuri hamwe na Mulindwa Sam (iburyo) wo muri MINEDUC
Abayobozi b’iri shuri hamwe na Mulindwa Sam (iburyo) wo muri MINEDUC
Abarangije babwiwe ko amahirwe azana n'inshingano
Abarangije babwiwe ko amahirwe azana n’inshingano
Prof. Barry Green uyobora iri shuri rikorera i Remera ahahoze Alpha Palace Hotel
Prof. Barry Green uyobora iri shuri rikorera i Remera ahahoze Alpha Palace Hotel
Mu muhango wo kubaha impamyabumenyi mu mibare
Mu muhango wo kubaha impamyabumenyi mu mibare
 Thierry Zomahoun ukomoka muri Benin umuyobozi mukuru wa AIMS ari nawe washinze Next Einstein Forum (NEF)
Thierry Zomahoun ukomoka muri Benin umuyobozi mukuru wa AIMS ari nawe washinze Next Einstein Forum (NEF)
Umwe mu barangije yaje kwakira impamyabumenyi anazanye  umwana we
Umwe mu barangije yaje kwakira impamyabumenyi anazanye umwana we

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ariko biranyobera impamvu abana barangiza muri iyi minsi usigaye ubona badakerebutse rwose, urandebera uko aba bareba ra ! Wagirango ni abaruru ! Uba aba bize imibare koko ku rwego rwa masters, ko ndeba barora nka bamwe b’i Wawa ! Ndakurahiye aba nta Bayesian inference, cg Spherica Bessel functions bize kabisa, ni ukucyatsa, ntabwo wakwiga imibare ngo nigera mu maraso ukomeze gusa nk’umuturage.

  • ahaaaa,abize imibare niko bamera Mu maso umu génie wayo wa vrai uba ubona wagira ngo ntacyazi no kwambara wapi. Ariko ubu muhize wakumirwa. Ntuzibeshye na gato

Comments are closed.

en_USEnglish