Digiqole ad

Gatsata: Yaje kwiba igitoki agifashe aheraho arara ahagaze

 Gatsata: Yaje kwiba igitoki agifashe aheraho arara ahagaze

Uyu musore w’ikigero cy’imyaka 30 yaraye ahagaze ku gitoki yaje kwiba

Gasabo – Mu mudugudu wa Rubonobono Akagari ka Nyamabuye Umurenge wa Gatsata umusore yaraye agiye kwiba igitoki mu murima w’umuturage witwa Akingeneye agifasheho aheraho kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu. Ni inkuru yatangaje abantu bo muri aka gace n’abandi bayimenye.

Uyu musore w'ikigero cy'imyaka 30 yaraye ahagaze ku gitoki yaje kwiba
Uyu musore w’ikigero cy’imyaka 30 yaraye ahagaze ku gitoki yaje kwiba

Ubuyobozi n’abashinzwe umutekano bahageze ngo bakurikirane ibi bintu bidasanzwe.

Guhera ahagana saa kumi n’ebyiri abaturage bagiye baza kureba uyu muntu waheze ku gitoki wariho anasinzira kubera kurara ahagaze.

Eric Nzabandora umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu kagari ka Nyamabuye yabwiye Umuseke ko basanze koko uyu muntu yaheze ku gitoki bakagerageza gusaba nyiri umurima ko yamudohorera.

Byakozwe mu buryo nabwo ngo budasobanutse neza babona umusore avuyeho.

Nzabandora avuga ko uyu waje kwiba ari mu kigero cy’imyaka 30, ngo koko yaraye kuri iki gitoki kuva nijoro.

Abantu benshi batangajwe n’ibi bitaga “chimie” ikomeye yo guheza umujura ku cyo yaje kwiba.

Uyu waje kwiba muri uyu mudugudu ngo ntasanzwe ari umuntu uba muri aka gace.

Mu gitondi basanze ariho asinzira
Mu gitondo basanze ariho asinzira
Kubera umunaniro wo kurara ahagaze bamuvanyeho ahita aramarara hasi
Kubera umunaniro wo kurara ahagaze bamuvanyeho ahita arambarara hasi

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • iri niryo rondo uyu nyiri umurima yiboneye rwose! Nakomereze aho maze barya ba Security co. bazamushake bakorane abe trainer

    • wampaye nimero zawe nanjye ibisambo ko bimereye nabi

  • abajura barakabije nukuri uwomuti ndawushaka mundangire nyiri icyo gitoki.

    • nanjye ntyo rwose numenya aho uwo muti ufata abajura uzahandangire ndetse nawa wundi uri za Kenya ufata uwaciye undi inyuma

  • uyu nyirumurima ndamwemeye azi kwicungira umutekano ahubwo bamundangire!! ikibi ni uko yari kugirira nabi uyu musore naho kuba yamurekuye akavaho biraha n’abandi isomo rikomeye muri ako gace bakinisha gusarura aho batahinze!!

  • Sha nzaramba imeze nabi

  • Niko yemwe hagize undangira abo bantu bafite uyu muti? ndashaka tel zabo rwose

  • Uyu muti hari ahantu nifuza ko bawushyira bya bifi binini bikajya bifatirwaho

  • mugomba gusangira ….erega abanyarwanda mwabaye ibisambo….niba se yari yishonjeye adafite cash mwagiraga ngo abigenzute?.rega umuco wo gusangira akabisi nagahiye ababanje basize umaze kuzimira.

    • none c gusangira bisobanuye gusarura aho utahinze? hhhh
      ndumiwe koko

  • Sha uyu muntu ndamwemeye. Uwo mujura ashyikirizwe inzego z’ubutabera avuge icyo yashakaga muri uwo murima. Uwawmpa nkishyirira ku nzu maze bamwe bazicukura nkabafatiraho n’amapiki yabo. Bazawuduhe ba banyerondo batubeshya ibyabo bibe birangiye.

  • Urasekeje wowe ngo gusangira. Ushobora kuba mufatanyije nawe. Gusa muturangire umuntu utanga uwo muti turamukeneye rwose. Mudufashe pe.

  • Ibi bintu babyita uruhereko ariko jye sinabyemeraga!

  • uwomuti uwazawuzana muri kamonyi ugakorera ikosora abajura bahari byaba ari sawa NB:UWABA AWUFITE CYANGWA AZI AHO UVA YANPA AMAKURU kuri TELL:WHATSAPP” 0728004084 Cyangwa 0781601989

  • Uwo muti ko ari hatari. Rwose nanjye uwawumpa kuko abajura ntibagituma umuntu hari icyo ageraho. Bamwe dusigaye aribo dukorera kuko ako uhashye barakajyana ugahora muri urwoooooooooooooooooo hehe no gutera imbere.

Comments are closed.

en_USEnglish