Digiqole ad

Karongi: mu bibazo by’impunzi z’i Kiziba harimo na Perezida Trump

 Karongi: mu bibazo by’impunzi z’i Kiziba harimo na Perezida Trump

Kiziba i Karongi ahizihirijwe uyu munsi

*Kiziba niyo nkambi ifite uburezi kuva ku ncuke kurera muri Kaminuza

Uyu wa 20 Kamena ni umunsi mpuzamahanga w’impunzi, mu Rwanda wizihirijwe mu nkambi ya Kiziba i Karongi aho abari muri iyi nkambi bagaragaje ibibazo bafite by’ubucucike, ibyangombwa ndetse ngo na Politiki ya Perezida Trump ubu yabakumiriye kujya kuba muri USA. Minisitiri Mukantabana yavuze ko hari ibyo bagerageza kubafasha gukemura.

Kiziba i Karongi ahizihirijwe uyu munsi
Kiziba i Karongi ahizihirijwe uyu munsi

Impunzi z’abanyeCongo ziri mu nkambi ya Kiziba zivuga ko zicucitse cyane, abana barara hafi y’ababyeyi ngo bakumva ibyo bajya bakora nijoro maze nabo bakabimenya bakajya babikora, ngo ni intandaro y’abana benshi bavuka hano.

Izi mpunzi kandi zavuze ko zifite ikibazo cyo kudakora ku ifaranga kuko ngo n’uwayakoreye atabona uko abikuza kubera ko nta byangombwa bafite.

Bagaragaje kandi ko kuva Perezida Donald Trump yafata ubutegetsi muri America agashyiraho Politiki ikumira impunzi n’abimukira kujya kubayo nabyo byabashegeshe.

Muri iyi nkambi hari umubare w’impunzi wajyanwaga kuba muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ubu ntabwo bigishoboka kubera iyo Politiki.

Mu izina ry’izi mpunzi, Patrick Bimenyimana ati “{Ariko} turashima u Rwanda rwatwakiriye, rukadufasha kwiga. Ubu batuvanye muri shiting dufite amazi meza kandi twatashye ibyumba 60 by’amashuri meza byose kubera uko Leta iyobowe, bitandukanye n’aho twavuye.”

Gusa avuga ko nubwo bafite inzu usanga ari inzu nto cyane. Ati “nk’uko mubireba hano hari abana benshi  babyara inda zitateguwe ni kwakundi  baba babana n’ababyeyi mu nzu nto bityo nta banga riba rikirimo abana nabo bakishora muri ibyo. Turasaba ubuvugizi rwose.”

Pacifique wavuze mu izina ry'impunzi
Pacifique wavuze mu izina ry’impunzi

Izi mpunzi zishima ko zigiye kujya zihabwa amafranga aho guhabwa ibigori n’ibishyimbo, bityo bakagura ibyo bashaka.

Dr Azam Saber uhagarariye UNHCR mu Rwanda yasabye izi mpunzi kubahiriza amategeko y’u Rwanda kuko ngo ntacyo rutabakorera ngo babeho neza.

Ati “ubu  iyi nkambi ya Kiziba niyo ifite uburezi kuva mu ncuke kugera muri kaminuza ku isi hose,  ni ikintu mugomba gushima u Rwanda. Ku bijyanye  n’ibyangombwa byanyu ubu turi gukorana na MIDMAR kugira ngo mubibone byihuse kandi ni vuba   muhumure. Ikindi  ubu nti muzongera guhabwa ibyo kurya muzajya mufata amafaranga mukore imishinga mugane amabanki muguze namwe mwiteze imbere.”

Minisitiri Seraphine Mukantabana yasabye imiryango mpuzamahanga kurwanya igitera ubuhunzi, ndetse anasaba impunzi kwita ku  mishinga ibyara inyungu  ndetse yashimye abakoze imishinga  ibyara inyungu nk’ubuhinzi bw’ibihumyo n’ibindi avuga ko bitagarukira aha ahubwo ko bakwiye kureba uburyo bakwagura imishinga yabo.

Izi mpunzi ubu aho guhabwa ibigori n’ibishyimbo zizajya zihabwa 7 600Rwf ku muntu umwe ku kwezi, impunzi zo zivuga ko aribyo byiza kuri zo.

Guverineri w'Iburengerazuba (ibumoso) yari mubashyitsi bakuru uyu munsi
Guverineri w’Iburengerazuba (ibumoso) yari mubashyitsi bakuru uyu munsi
Dr Azam Saber yabwiye izi mpunzi ko ntacyo u Rwanda rudakora ngo babeho neza
Dr Azam Saber yabwiye izi mpunzi ko ntacyo u Rwanda rudakora ngo babeho neza
Minisitiri Seraphine Mukantabana ageza ijambo rye ku mpunzi
Minisitiri Seraphine Mukantabana ageza ijambo rye ku mpunzi
Impunzi z'abanyeCongo ziba muri iyi nkambi
Impunzi z’abanyeCongo ziba muri iyi nkambi

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

8 Comments

  • Ngo kujya kuba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika! Mama shenge we! Aha se niho iwabo? Ngo Trump ababereye ikibazo! Yaba ikibazo ari uko ababujije gutaha muri Kongo.

    • Ariko abanyafurika ubukoroni ntibuzadushiramo vuba!NGO Trump yarababangamiye kuba batajya muri America?!ntibahangayikishijwe no gusubira mugihugu cyabo NGO bikemurire ibibazo ahubwo bahangayikishijwe no kwigira muri America?!aba bene data ni byenda gusetsa kabisa.

      • Hababaje ibyawe. Pastor Rick Warren yazamuye Passport ati “NDI MU RUGO”. Aba buri gihe basubira muri Congo gufata Frw y’ubukode bw’amasambu yabo, no kugurisha inka zabo barangiza bakigarukira mu nkambi gufata Frw ya HCR, none nawe uti gutaha iwabo. Igihe badataha se ni ryari, urabona uru ruhu ari urw’impunzi ?

        Iyi Great Lakes Region ibamo udukoryo tugoye gusobanukirwa, atari byo ntiwasobanura ukuntu mu Rwanda ubu hacumbitse impunzi 170,000. Kuva 1960 aka karere kagize impunzi, kugera n’aho UN ikodesha ubutaka muri Uganda bwo kujya bwakira impunzi, izi deals rero z’impunzi ntabwo zishobora kurangira mu gihe hari abo zitunze.

    • Nanjye nti “ntyo!”

  • numvise ko hari nabasigaye bajya mu nkambi ngo babone uko bazajyanwa USA murabura gutaha iwanyu ngo murashaka kujy usa njy narumiwe kereka uwazaguranira abanyafrika bakajya gutura america then abanyamerika nabo bakaza muri afrika hihhhi

  • Kujyanwa muri Amerika byagabanyirijwe umurindi bimaze kugaragara ko abagenda utamenya neza ibyabo n’ubwenegihugu bwabo. Kandi icyemezo cyafashwe ku bwa Obama. Trump ararengana. Iyo ureba ukuntu ziriya mpunzi z’abanyekongo zihora zizenguruka inkambi zinyuranye zisurana, zisubira muri Kongo zikagaruka, kandi ukabona zirimo izifite cash ifatika, birakuyobera. Wagera ku bafite indangamuntu z’u Rwanda, zanashakanye n’abanyarwanda batari ababonetse bose, ukarushaho kumirwa.

  • N’abarundi baje ku bwinshi bizezwa ko bazoherezwa i Burayi n’ahandi, none baheze Mahama. Ibyo gusubira iwabo byo ntibabikozwa.

  • Biteye isoni kubona impunzi zifite imitekerereze nk’iyi. Aho kwiga uko zasubira iwabo muri Congo zirimo guhatana ngo zijye kwibera no kwiturira muri Amerika. None dore zitangiye no kwikoma Perezida Trump nk’aho hari umwenda wazo arimo. Ariko Mana we!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish