MINADEF yanenzwe kudasubiza inzego ku kibazo cy’uwari umusirikare
Caporal Faustin Murenzi wahoze mu ngabo zatsinzwe akaninjizwa mu ngabo zabohoye igihugu,RDF, nyuma agasezererwa mu ngabo, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko ikibazo cy’amafaranga y’ubwiteganyirize atahawe kuko hari imishahara ye Minisiteri y’ingabo itamenyekanishije mu kigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize. Kuri uyu wa mbere, Abadepite banenze MINADEF kudasubiza inzego zayandikiye kuri iki kibazo banayitegeka kugikemura bitarenze ukwa karindwi, bakabamenyesha.
Faustin Murenzi yandikiye Minisiteri y’ingabo mu 2012 agaragaza imyaka n’amezi imishahara ye itamenyekanishijwe mu kigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize bigatuma atabona pansiyo ye. Ibi kandi yabimenyesheje Urwego rw’Umuvunyi narwo rwandikiye MINADEF mu 2014 rusaba ko Murenzi yafashwa guhabwa pansiyo ye. MINADEF ngo ntiyasubije.
Abadepite bagize Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage uyu munsi batumije MINADEF ngo isobanure iki kibazo, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ingabo Col Innocent Gashugi agitangaho ibisobanuro, avuga ko hari ibitarakozwe neza.
Yasobanuye ko imisanzu Murenzi avuga atatangiwe mu bwiteganyirize irimo iyo mukwa mbere kugeza mukwa gatatu 1986, iyo mukwa kane kugeza mukwa gatandatu 1991, iyo mukwa karindwi kugeza mukwa 12 mu 1993 n’ikindi gice cya nyuma amaze kwinjizwa mu ngabo za RDF.
Col Gashugi avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bahuye n’ibibazo bimeze nk’iki cya Murenzi cy’abari abasirikare mu ngabo za cyera binjizwa mu ngabo za RDF batatangirwaga imisanzu mu bihe runaka mu bwiteganyirize, gusa ngo bagiye babikemura bashingiye ku byangombwa babonaga.
Ati « Ikibazo twahuye nacyo ni uko ubyangombwa byinshi byatwitswe muri Jenoside kubura habura ibyangombwa byemeza ko umuntu yakoraga muri Minisiteri.
Ikibazo cya Murenzi nacyo hari aho twibaza impamvu yagiye asimbuka amwe mu mezi tukibaza niba andi yara yatangiwe bikatuyobera. Ariko amategeko ya gisirikare yavugaga ko iyo umuntu yabaga afunze umushahara uhagarara yatsinda urubanza akaba yakongera agasubizwa umushahara we, na Murenzi twibaza niba iriya minsi atatangiwe umusanzu niba yari afunze bikatuyobera kuko nawe nta mpapuro afite zibisobanura »
Col Gashugi avuga ko bahamagaje Caporal (rtd) Murenzi bagasanga ideni bamufitiye batamenyekanishije ari amafaranga 5 284Frw y’imisanzu.
Murenzi we avuga ko ariya mezi yavuzwe n’andi yo mu myaka ya 1994 na 1996 atatangiwemo imisanzu.
Col Gashugi ati « twamubwiye ko dushaka kumwishyurira ngo tuvanemo kimwe mu cyuho twe twemera ko ariyo atubarwaho nka RDF kugira ngo abashe kubona pansiyo ye nk’uko amategeko abisaba, yarabyanze avuga ko icyo ashaka ari ukubona ibyo yasabye byose kandi twebwe nta gihamya dufite.»
Col Innocent Gashugi yabwiye Abadepite ko bakunze guhura n’ikibazo cy’abantu baza kubasaba imishahara nta byangombwa bafite bigaragazako baari mu ngabo z’u Rwanda.
Gusa ati « ikintu twemera cyane kandi dusabira n’imbabazi ni uko tutagiye dusubiza inyandiko zose twandikiwe. Tugiye kumuhamagara tumwere inzira zose asabira imishahara harimo n’iyo muri 94 ndetse n’iyo muri 1996 ubwo yari amaze kwinjizwa mu ngabo za RDF ubwo yari mu mahugurwa kuko yari ataremererwa kuba umusirikare, nitumara kuvugana tuzafata ariya mafaranga twebwe twemera {5 284Frw} tuyatange muri RSSB tubishyire mu nyandiko kuko twasanze ikibazo ari uko tutagiye dukora inyandiko kubyo twavuganye mbere.»
Abadepite babwiye MINADEF ko bitumvikana kubona umuntu amara imyaka itatu ayandikiye bikagera n’aho Umuvunyi abandikira nawe ntibamusubize. Bavuga ko ari ibintu bidakwiye ku rwego rwabo. Ibi ni bimwe mu bituma abaturage bakomeza gusiragira mu buyobozi kandi bidakwiye
Aba badepite basabye MINADEF ko igomba kwandikira ibaruwa RSSB iyisobanurira imishahara bemera ko yagombaga kuzatangira Faustin Murenzi ikubiyemo ibisobanuro byose.
Col Innocent Gashugi yavuze ko uku kwezi kwa gatandatu kuzarangira bamaze gukemura ikibazo bafitanye na Murenzi.
Depite Hon. Ngabo Semahundo Amiel Perezida wa Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage yasabye Umunyamabanga uhoraho muri MINADEF ko bitarenze ukwezi kwa karindwi bazaba bagejeje ibaruwa mu Nteko Ishinga Amategeko yemeza uko bakemuye ikibazo cya Murenzi.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE .RW
6 Comments
Azajye kubaza imishahara ye mu mashyamba ya Kongo.Harya twebwe ubu dushobora kujya kubaza ikintu muri UPDF?
Ibyo uvuga nibyo kuko iriya myaka avuga yakoraga ntabwo yakoreraga Leta kuko nta Rwanda rwabagaho. Abo yakoreraga azi aho babungera mu mashyamba ya Congo azajyeyo ayabake.
Ariko se simperuka bamwe bari barahungiye i Burundi, bakagakorera Leta yaho, barimo bagaya Frw ya pension Leta y’u Burundi yaari ibahaye; none mwe kuki mutajya kubaza UPDF, harabura iki, imyaka 4 umuntu akora ko kaba ri akayabo !?
Kakule rwose ndabona ari wowe udafite amakuru. Leta ntizima kandi uwayikoreye akomeza kuba umukozi wayo n’ubwo ubuyobozi bwahinduka ariko leta y’urwanda ni iy’igihugu si iy’abantu. Iyo aba yarakoreraga umutegetsi runaka wahunze byari kuba ibibazo ariko noneho yakoreraga leta. None se wirengagije ko ubu hari n’imyenda leta y’u Rwanda ishobora kuba ikirimo kwishyura kandi yarafashwe nko muri 1980?! Uramenye ntuzakore ikosa ryo kwitiranya ubuyobozi bw’igihugu n’abantu ku giti cyabo
Nasanze inzego zimwe na zimwe zo mu Rwanda zitagira umuco wo gukora mu nyandiko. Ibi bishobora kuba biterwa n’ agasuzuguro. Ariko uyu muco mubi wo kudakora mu nyandiko, ufite ingaruka zikomeye zishobora gutuma amaherezo u Rwanda ruhinduka igihugu kitagendera ku mategeko.
Kabazo na Kakule muvane itiku aho mujye mu mategeko naho yari umusirikari wigihugu, akazi mutashobora. So nibamuhereze utwe rero bareke umuco wo gutekinika doreko ariwo wokamye igihugu. Nabandi ahubwo bakurikirane bahabwe ibyo amategeko abagomba, igihugu cyacu gikomeze gitere imbere.
Njye BO Biyita KABAZO na KAKULE barambabaje gusa. Dukwiye gukura mumitekerereze no mu myumvire tukirinda amarangamutima agusha mukarengane banjyenzibacu, kumpamvu izarizozose mugihe ntacyaha bashinjwa namategeko.
Comments are closed.