Digiqole ad

Abagore basabwe uruhare mu matora ngo agende neza

 Abagore basabwe uruhare mu matora ngo agende neza

Bishimiye ijambo n’umwanya bahawe mu Rwanda n’ibyo bamaze kugeraho babikoresheje

Inama yaguye y’inzego zitandukanye z’abagore mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa mbere yateraniye i Kigali iganira ku iterambere ry’umugore ndetse no ku matora ari imbere aha. Nyirasafari Esperance Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango asaba abagore kugira uruhare mu kugenda neza kw’amatora nk’uko barugira no mu bindi biteza igihugu imbere.

Minisitiri Nyirasafari avuga ko uruhare rw'abagore ari ntagereranwa mu iterambere ry'igihugu
Minisitiri Nyirasafari avuga ko uruhare rw’abagore ari ntagereranwa mu iterambere ry’igihugu

Iyi nama yarimo abagore bagera ku bihumbi bitaru bo mu nzego za Leta kuva ku Mudugudu, abikorera, abacuruzi baciriritse n’abakomeye mu mujyi wa Kigali, batangaje ko bishimira intambwe umugore amaze gutera mu Rwanda n’ijambo afite.

Minisitiri Nyirasafari yababwiye ko umunyarwandakazi agomba gukomeza kuba urumuri no kuba nyambere mu byiza. Abasaba kugira uruhare rwiza mu matora ari imbere.

Ati “Ibiganiro mugirira aha mukomeze mubikomeze no mu midugudu aho mutuye. Musobanurire abandi…niwumva hari ujijinganya wowe wakuye aha ngaha amakuru afatika umusobanurire ku bikorwa biri imbere {amatora}.”

Abagore nibo bagize umubare munini w’abanyarwanda ni nabo benshi bagize umubare w’abatora, uruhare rwabo mu migendekere myiza y’amatora ngo rurakenewe.

Patricia Muhongerwa Umuyobozi w’umujyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko icyo bifuza ari uko amatora atungana akagenda neza.

Ati “Tuzi ko abagore ari abantu b’ingenzi impamvu turi hano ni ukugira ngo tubasabe kubigira ibyabo kugirango bizagende neza.”

Uruhare basabwe ni ukwitabira amatora no kubishishikariza abandi, gukora isuku no gutegura neza ahazatorerwa, gutoresha, guhagararira amatora n’ibindi…

Therese Mukabadege umwe mu bikorera witabiriye iyi nama avuga ko ayivanyemo amwe mu makuru y’ingenzi ku bijyanye n’amatora atari afite kandi nawe azayageza ku bandi.

Aba bagore mu nama yabo bavuze ko bashima kuba Politiki nshya mu Rwanda yarabahaye ijambo n’umwanya ubu bakaba ntaho bahezwa ndetse baragenewe imyanya bakwiye kuba bafite muri buri nzego nk’abantu bari barahejwe mu gihe kinini cyatambutse.

Muri iri murikabikorwa, aba beretse Minisitiri ibintu baboha bifite isoko mu Buyapani
Muri iri murikabikorwa, aba beretse Minisitiri ibintu baboha bifite isoko mu Buyapani
Minisitiri yashimye kandi aba bakore bakora iyi myenda bamurikaga ariko banambaye imwe muyo bakora
Minisitiri yashimye kandi aba bakore bakora iyi myenda bamurikaga ariko banambaye imwe muyo bakora
Stade Amahoro (petit stade) yari yuzuye abagore bo mu nzego zigenga n'iza Leta mu mujyi wa Kigali
Stade Amahoro (petit stade) yari yuzuye abagore bo mu nzego zigenga n’iza Leta mu mujyi wa Kigali
Minisitiri wa MIGEPROF , umunyamabanga w'inama y'igihugu y'abagore n'umudepite mu nteko ishingamategeko uhagararariye abagore
Minisitiri wa MIGEPROF , umunyamabanga w’inama y’igihugu y’abagore n’umudepite mu nteko ishingamategeko uhagararariye abagore
Bageneye impano Minisitiri ufite uburinganire mu nshingano
Bageneye impano Minisitiri ufite uburinganire mu nshingano
Bashoje mu byishimo mu mbyino nyarwanda
Bashoje mu byishimo mu mbyino nyarwanda
Bishimiye ijambo n'umwanya bahawe mu Rwanda n'ibyo bamaze kugeraho babikoresheje
Bishimiye ijambo n’umwanya bahawe mu Rwanda n’ibyo bamaze kugeraho babikoresheje

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Abagore basabwe kugira uruhare mu matora gusa, cyangwa basabwe gutora Paul Kagame? Bitongeweho ubutumwa bwaba butuzuye. Kuko na ba Diane ni abagore.

    • Umvugiye ibintu kbs.Abagore bagombye kugira uruhare rugaragara baha amahirwe mugenzi wabo kugirango berekane konabo bafite ubushake nubushobozi bwo kuba perezida wa repubulika yu Rwanda

      • toka satani,umugore ufite ubushobozi bwokuba president wa repubulika ninde?murahaze reka muze mwikoreho sasa

        • @umuringa, uhise ugaragazako urwanya uburinganire muri byose hagati yumugabo numugore.Nonese u Rwanda ntiruvugako rwateje imbere umugore?

  • Nta wundi abagore twatora utari Uwadusubije agaciro Nyakubahwa KAGAME Paul! Ni Umugabo Nyamugabo, ni Rudasumbwa ni Gikundiro! Nta wamuruta! Kandi twe ABagore ntidutora Igitsina ngo tube twatora umugore mugenzi wacu ahubwo Dutora UBUMWE AMAJYAMBERE DEMOKARASI kandi ubibumbye byose ni KAGAME Paul Umugabo w’INtwari Ubahiga bose!

    • @Mukamuhirwa iyo urangije uvuga uti:UBUMWE AMAJYAMBERE DEMOKARASI unyibutsa intero abanyarwanda bateye bakanabyina kuva kera kandi uzuko byose byarangiye.Ongeraho umubyeyi wavanye u Rwanda mu rwobo, inyenyeri ntiyera.Abo bamuririmbaga nibo batangiye kumutera amabuye muri 1991.

  • Wowe Gashara ntukagereranye ibitagereranywa! uwimitse inzangano n’ivangura byatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi wamugereranya gute n’Intwari yayihagaritse igashyira imbere ubumwe n’ubwiyunge? Agakunda abanyarwanda bose atavanguye! Ntukigize nkana
    Bamuteye amabuye kubera amabi yakoraga! Ariko Intwari yacu Kagame Paul we aharanira gusa igiteza abanyarwanda imbere!

Comments are closed.

en_USEnglish