Digiqole ad

Ubutabera kuri KAYIRANGWA wishwe atwikiwe muri Gishwati. ‘Umugabo we’ ari kubibazwa

 Ubutabera kuri KAYIRANGWA wishwe atwikiwe muri Gishwati. ‘Umugabo we’ ari kubibazwa

Nadine Kayirangwa wishwe agatwikirwa muri Gishwati yari umukozi ku bitaro by’Umwami Faisal

Faustin Bizimungu wabyaranye akanabana nk’umugabo n’umugore (nubwo batashyingiranywe) na Nadine Kayirangwa niwe Ubushinjacyaha burega urupfu rw’uyu Nadine wishwe atwitswe umubiri we ugatorwa mu ishyamba rya Gishwati. Bizimungu we yabwiye Urukiko ko nta ruhare yabigizemo ndetse ko ahubwo nawe yabuze umuntu w’ingenzi.

Nadine Kayirangwa wishwe agatwikirwa muri Gishwati yari umukozi ku bitaro by'Umwami Faisal
Nadine Kayirangwa wishwe agatwikirwa muri Gishwati yari umukozi ku bitaro by’Umwami Faisal

Nadine Kayirangwa wahoze akora mu bitaro by’Umwami Faisal i Kigali, yishwe mu ntangiro z’ukwezi kwa kane uyu mwaka avuye i Rubavu kwifatanya n’abo mu muryango wo kwa Bizimungu Faustin mu rubanza bari bafite.

Umubiri we watwitswe ukanashinyagirirwa wabonetse mu ishyamba rya Gishwati ku ruhande rwa Rubavu hashize icyumweru aburiwe irengero.

Nyuma y’amatangazo arangisha uwo mubiri, yashyinguwe bwa mbere i Rubavu n’inzego z’ubuyobozi n’umutekano nk’umuntu utazwi, nyuma umuryango we uza kumenya ko ari we aratabururwa nabo bongera kumushyingura i Kigali.

Kuri uyu wambere Ubushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo  bwagaragaje impamvu buvuga ko zikomeye zituma bukeka Faustin Bizimungu wabyaranye na Kayirangwa.

Umunsi apfa ni we babonanye nyuma.

Nadine yabuze nyuma yo gutandukana na Faustin Bizimungu wamuherekeje akamugeza kuri Mahoko avuye (Nadine) aha  i Rubavu mu mihango yo gufata irembo rya mushiki w’uregwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko umubiri wa Nadine bawusanze mu ishyamba rya Gishwati hashize icyumweru kandi mu gace kegera aho yari yatandukaniyemo na Bizimungu. Buvuga ko nyakwigendera yaburiwe irengero ku itariki ya 03 Mata (umunsi baherukana).

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko hari ubutumwa bwa E-mail bwabonetse bugaragaza ko Bizimungu yateraga ubwoba Nadine, babyaranye umwana w’imyaka 13.

Uyu mwana babyaranye na we ngo yahamije ko ababyeyi be bari babanye nabi ndetse ko se yashakaga kugirira nabi nyina.

Uyu mwana wabo ngo yavuze kandi ko nyuma y’uko Nadine aburiwe irengero Bizimungu yaje akamubwira ko atazagira uwo abwira ku mibanire ye (Bizimungu) na nyina, ngo ntihazagire uwo abwira ko bari babanye nabi, ndetse amwizeza ko nyina azaboneka vuba.

Bizimungu ahakana uruhare rwe mu rupfu rwa Kayirangwa Nadine, avuga ko  batigeze bagirana ikibazo na rimwe.

Ati” Nta kintu na kimwe twigeze dupfa nta n’icyaha yigeze ankorera

Yakomeje gushimangira ko bari babanye neza ndetse Nadine yisanzuraga mu rugo iwabo wa Bizimungu. Ati “yafashaga umuryango nanjye akamfasha, nanjye kumubura nabuze umuntu ukomeye”

Uregwa ahakana ibyari byatangajwe n’Ubushinjacyaha ko nyakwindera baherukana amuherekeje agahita yanga ko bakomezanya urugendo, akavuga ko kuri uyu munsi bari bavuye iwabo bagiye gusengera kuri Mahoko bahagera umugore akamubwira ko yigiriye i Kigali na we ngo agakomeza ajya muri gahunda y’amasengesho.

Umucamanza yamubajije niba hari icyo apfa n’umwana we wamushinje, avuga ko umwana we amukunda ahubwo ko ibyo yamutangajeho bishobora kuba byaratewe n’ibihe bigoye bamusanzemo.

Umunyamategeko wunganira uregwa avuga ko umukiliya we atari abanye nabi na Nadine kuko yanapfuye yari yagiye mu gikorwa yatumiwemo n’umuryango wa Bizimungu.

Ati “yaraje ahamara umunsi umwe, ibiri, ibyo bigaragaza ko bari babanye neza

Faustin Bizimungu, hagti y'umwunganizi we n'umushinjacyaha bari imbere y'Urukiko kuri uyu wa mbere
Faustin Bizimungu, hagti y’umwunganizi we n’umushinjacyaha bari imbere y’Urukiko kuri uyu wa mbere

 

Uregwa ngo afite ikibazo ‘psychologic’

Uyu munyamategeko avuga ko gukeka umukiliya we bitashingira ku mpamvu y’uko Bizimungu yamaze imyaka 12 atarashyingirwa na Nadine babyaranye kuko uregwa yari afite ikibazo kihariye cyo mu mutwe.

Uyu munyamategeko avuga ko umukiliya we atakekwaho kugirira nabi umuntu kuko babyaranye.

Ati “ari ibyo buri wese wabyaranye n’umuntu akagira ikibazo bajya bahita bakeka uwo babyaranye.”

Uyu munyamategeko avuga kandi ko bitari bikwiye kubaza uriya mwana nk’umutagabuhamya kuko nawe atari ari mu bihe bisanzwe ku buryo ubuhamya bwe bwakwizerwa kandi akaba ari n’umwana.

Bizimungu wari wasabiwe gufungwa by’agateganyo we n’umunyamategeko we basabye ko akurikiranwa ari hanze kuko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha ndetse akajya kwivuza uburwayi bwo mu mutwe ngo afite.

Yanzura. Uregwa yagize ati “Ndasaba kurenganurwa kuko najye naratakaje, nabuze umuntu umfitiye akamaro.”       

Urukiko rumaze kumva impande zombi rwatangaje ko rusazoma umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Faustin Bizimungu kuwa kane tariki 22/06.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW               

 

9 Comments

  • Ndumva izi Atari impamvu zifatika zatuma umuntu ahamywa kwica!! Ntibari babanye neza gusa!?!?
    Kereka Niba hari ibindi bimenyetso!!

  • Kubera ko ubutabera bwa africa budakomeye wasanga yaramwishe kandi bakabura ibimenyetso cyangwa ataramwishe ariko icyaha kikamuhama kubera ubushobozi bucye bwogukora iperereza abacamanza bahita bagereranya gusa bagaca urubanza uko babyumva

    • @patrick uribeshye aho ubutabera its not a perfect way its just a possible way yo kureenganura
      ntabo ujya wumva USA BICWA CG bagafungwa imyaka icumi yashira ngo bamwibeshyeho

      bibaho rwose gusa bashishoze kuko abaye ntaruhare yabigizemo yaba ashegeshwe no kubura uwe no kurengana

      babihe igihe bashake ibimenyetso ntibihutire gufata imwanzuro
      kuko ruriya rupfu ruteye agahinda.

      kdi buri munyarwanda tujye tugerageza kuba ijisho rya mugenzi wawe n iryigihugu akenshi ibigora police biba byaciye mumaso y abantu Imana iturinde umutima w ubunyamaswa iduhe urukundo rwayo yaturemanye twiyambuye.

  • none se kuki FAUSTIN yihutiye kubwira umwana we ngo ntazagire uwo abwira ko yari abanye nabi na nyina yabitewe niki.kuki yabimubwiye ari uko NADINE yabuze.iyo amubwira ko azaboneka gusa amuhumuriza nkumwana utari kubona nyina byari kumutwara iki???????mutubwire message za email bandikiranye tuzikorere analyse.

    • Icyaha nikibi rata! Umutima waramuryaga niyo mpamvu yahise ajya kubwira umwana ko atagomba kuzagira icyo abitangazaho.

  • ibibazo byo mu mutwe bigaragazwa na muganga ubifitiye ububashya et no umuntu ku giti cye ba avocat bakunda kwirengera birengagije itegeko bajye babwira abakiriya babo bavugishe ukuri bamenye aho bahera basaba kugabanirizwa ibihano

  • MUKORE IPEREREZA RYIMBITSE

  • Gushinja ubwicanyi umuntu uhereye ku mabwire n’ikosa rikomeye mu bihe tugezemo.
    Dufite laboratoire ishobora gufasha mubyijyanye no kureba ADN zabashobora kuba baramugaraguye. Kwica umuntu warangiza ukamutwika bisaba kuba warabiteguye cyangwa uwabigufashijemo. Ntibyoroshye nta mugambi wanogejwe. Inyungu se yarafite yo kumwica ni iyihe barabyaranye kandi bataranasezeranye yenda ngo tuvuge ko yashakaga kumuzungura. Ubutabera nibushishoze bwiyambaze ubuhanga bwo gutahura ibimenyetso bifatika, ese ahubwo umurambo we waba warasuzumwe kugirango hamenyekane uburyo yishwemo? (autopsie). Ababuze Nyakwigendera nibihangane ahubwo barebe niba nta wari ufitiye ishyari Faustin kuba yarakunzwe na Nyakwigendera kandi bavuga ko yararwaye mu mutwe. Uwo mwana babyaranye ntazabure ihene n’ibyuma kuko wabona abihombeyemo.

  • Ni atari we kuki yavujije umwana kuvuga?

Comments are closed.

en_USEnglish