Vedaste Kimenyi ari gushinjwa n’abo bareganwa. We ati “ni Amatakirangoyi”
*Umwe mu bareganwa nawe wari wamushinje mu ibazwa uyu munsi yabihakanye
Rusororo – Kimenyi Vedaste uyobora umuryango wa Rayon Sports akaba n’umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashanyarazi (REG) akurikiranyweho icyaha cyo kurigisa cyangwa konona umutungo w’iki kigo, kuri uyu wa 19 Kamena yagejejwe imbere y’urukiko, umwe mu bo baregwa hamwe avuga ko ibikoresho byanyerejwe kubera amabwiriza yatangwaga na Kimenyi nawe yiregura ati “ayo ni amatakirangoyi”.
Kimenyi yatawe muri yombi mu ntangiriro z’uku kwezi ishize akurikiranywe ibi byaha. Yamenyekanye kurushaho mu kwezi kwa kane umwaka ushize ubwo yatorerwaga kuba umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports.
Ubushinjacyaha buvuga ko kompanyi yitwa BELECOM (yahawe isoko na EGEBAD yo yagiranye amasezerano na REG) yakoresheje ibikoresho bya REG mu kubaka imiyoboro y’amashanyarazi mu karere ka Kamonyi kandi iyi kompanyi yari yasezeranye na REG kwigurira ibikoresho.
Ubushinjacyaha buvuga ko Vedaste Kimenyi ari we washyiraga imikono ku mabaruwa yemereraga iyi kompanyi ibikoresho.
Buvuga ko mu ibazwa uwitwa Niyotwizera Emmanuel wacungaga imirimo ya REG muri Kamonyi na Arsene Benihirwe wagenzuraga mu magepfo (bombi bareganwa na Kimenyi) bahaga ibikoresho iyi kompanyi bahawe amabwiriza na Kimenyi Vedaste ubakuriye.
Niyotwizera Emmanuel we yakomeje gushimangira ko yahabwaga amabwiriza n’umukuriye, yavuze ko atagombaga kurenga ku mabwiriza ya Kimenyi kuko ari we umukuriye ndetse akamuha n’ubutumwa bwo kugenzura imirimo ya REG muri Kamonyi.
Ubushinjacyaha kandi bushingira ku mvugo z’abatangabuhamya barimo uwitwa Rudasingwa Assoumani wari ingeniyeri wa BELECOM wavuze ko Kimenyi na Benihirwe Arsene basuye inshuro nyinshi iyi miyoboro yubatswe n’iyi kompanyi bagasanga yarakoresheje ibikoresho bya REG ntahagire icyo abikoraho kandi yari azi neza ko bitari biri mu masezerano.
Kimenyi Vedaste uburana ahakana icyaha, yavuze ko aba bamushinja ahubwo ari bo barenze ku byagombaga gukorwa.
Umucamanza yamubajije niba hari icyo apfa n’aba bamushinja. Yasubije agira ati “ntacyo dupfa no mu buzima busanzwe ntacyo dupfa…. Ni amatakirangoyi”
Kimenyi avuga ko ibikoresho yashyiriyeho umukono byabaga bigiye gukoreshwa kuri site za REG zari ziriho zubakwa mu murenge wa Kayenzi ariko uyu witwa Niyotwizera akabiyobya akabyihera iyi kompanyi ya BELECOM.
Yiregura, yavuze ko ibaruwa yashyiragaho imikono zabaga zaturutse kuri Benihirwe ushinzwe igice cy’amagepfo wabaga yaka ibikoresho bya REG, akavuga ko nyuma yo kuzisinyaho zashyikirizwaga umuhuzabikorwa wa REG nawe akazisinyaho akazishyiraho na kashi zikabona kujyanwa mu bubiko nabwo bukarekura ibikoresho.
Arsene Benihirwe Ubushinjacya bwavugaga ko nawe yashinje Kimenyi avuga ko bajyanye gusura ibi bikorwa, yabihakanye avuga Ko ibi bikorwa byose byanyuraga mu nzira zemewe ndetse ko atari we wenyine wari ufite ububasha ku bikoresho bya REG kuko uyu muhuzabikorwa amukuriye.
Uyu mukozi yahakanye kandi ko nta na rimwe yigeze ajyana na Kimenyi gusura ibi bikorwa bivugwa.
Arsene avuga ko amabaruwa asaba ibi bikoresho yabaga asaba ibikoresho byo gukoresha kuri site za REG ziri Kayenzi/Kamonyi.
Gusa yatanze ibaruwa yanditswe na enjeniyeri Vincent wasabye ibikoresho mu izina rye (P/O) byasabaga ibikoresho byo guha BELECOM ariko ko atamenye iby’iyi nyandiko kandi ko yanditswe ari mu Rwanda.
Kimenyi usabirwa gufungwa by’agateganyo iminsi 30, yagize ati “urukiko ruzasuzume niba umukono wanjye wonyine ushobora gutuma ibikoresho basohoka muri stock, ntabwo bishoboka”
Uwitwa Kapiteni Bonaventure uyobora BELECOM avuga ko yahawe isoko na EGEBAD mu kwa 07/2016 nyuma agahita ajya hanze y’igihugu akaza kugaruka bamubwira ko ibi bikorwa byajemo ibibazo ariko ko atabihaga agaciro kuko ibikoresho bya REG byakoreshejwe n’ubundi ku mishinga yayo.
Ati “Nubwo ari ibya EGEBAD ariko nyirabyo Ni REG, ntabwo umuntu yakora kunyereza ikintu narangiza akiguhe ngo ugikenzure.”
Abaregwa bo basabiwe gufungwa by’agateganyo ariko bose uko ari bane basaba kurekurwa.
Urukiko rwanzuye ko ruzasoma umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ryabo ry’agateganyo kuwa kane tariki 22 Kamena.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
1 Comment
Mwirire sha!! Abatarya ibya leta nibande!?
Comments are closed.