Digiqole ad

Perezida Kagame yageze muri Zambia yakirwa na mugenzi we Lungu

 Perezida Kagame yageze muri Zambia yakirwa na mugenzi we Lungu

Biteganyijwe ko abayobozi bombi bazagirana ibiganiro byo kunoza imibanire y’ibihugu byombi

Muri iki gitondo Perezida Kagame yageze muri Zambia mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, ku kibuga cy’indege cya Lusaka yakiriwe na mugenzi we Edgar Lungu nk’uko bitangazwa n’ibiro bya Perezida wa Republika y’u Rwanda.

Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b'ibihugu
Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu

Perezida Paul Kagame yagiye muri Zambia ku butumire bwa Perezida Lungu.

Aba bayobozi bombi baraganira ku buryo bwo kwagura umubano hagati y’u Rwanda na Zambia nk’uko byatangajwe mbere na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Harry Kalaba.

Perezida Kagame yabanjirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo uri muri Zambia aho ejo hashize yasuye Ambasade y’u Rwanda i Lusaka.

Perezida Kagame azasura ibice binyuranye by’ibikorwa by’iterambere muri Zambia nk’inganda z’ibyuma n’ibindi.

Muri uru ruzinduko ngo hari amasezerano azashyirwaho umukono n’ibihugu byombi harimo ay’uko u Rwanda ruzoherereza Zambia abarimu b’igifaransa.

Zambia n’u Rwanda bihuriye mu muryango wa COMESA. 

Aramutsa ingabo za Zambia
Aramutsa ingabo za Zambia
Perezida Lungu yakira mugenzi we Paul Kagame
Perezida Lungu yakira mugenzi we Paul Kagame
Baririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi
Baririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi
Biteganyijwe ko abayobozi bombi bazagirana ibiganiro byo kunoza imibanire y'ibihugu byombi
Biteganyijwe ko abayobozi bombi bazagirana ibiganiro byo kunoza imibanire y’ibihugu byombi
Perezida Lungu amwereka abayobozi baje kumwakira
Perezida Lungu amwereka abayobozi baje kumwakira
Perezida Kagame nawe amwereka abayobozi bo mu Rwanda bari kumwe nawe
Perezida Kagame nawe amwereka abayobozi bo mu Rwanda bari kumwe nawe
U Rwanda na Zambia birateganya kwagura imikoranire n'ubucuti
U Rwanda na Zambia birateganya kwagura imikoranire n’ubucuti
Barashe imizinga baha icyubahiro umukuru w'igihugu wabasuye
Barashe imizinga baha icyubahiro umukuru w’igihugu wabasuye
Baje guha ikaze umushyitsi bambaye imipira iriho Perezida wabo ubwo bamushyigikiraga mu matora yatsinze mu 2016
Baje guha ikaze umushyitsi bambaye imipira iriho Perezida wabo ubwo bamushyigikiraga mu matora yatsinze mu 2016
Mu ngomba n'imbyino gakondo zabo bifatanyije na Perezida wabo guha ikaze Perezida Kagame wabasuye
Mu ngomba n’imbyino gakondo zabo bifatanyije na Perezida wabo guha ikaze Perezida Kagame wabasuye

Photos/Flickr/PaulKagame

UM– USEKE.RW

 

8 Comments

  • Abarimu b’i Gifaransa tuzabakurahe bo kohereza? Kereka abasaza nibavanwa muri pension!

  • Nahava amaze gusobanura iby’impunzi z’abanyarwanda zihari bahite bazishushubikanya zihari zitahe, statut y’ubuhunzi yazo harya ntiyarangiye? Ko naherutse babashinja gukora ubupfumu babatunarika bikaba byarongeye bigatuza?

  • NDITEGUYE KUBAFASHA

  • What a poor article!!

  • Abarimu b’igifaransa turahari!
    Hamwe na Degree, dufite na za DALF na za DELF.
    Ahubwo baturangire aho tujyana Dossier

  • Abarimu b’igifaransa koko?

  • U Rwanda se rugirabarimu bigifaransa kandi baragiciye? Ahubwo uyu iyajya kubaza muri Kongo cyangwa kwa Nkurunziza.

  • Akimpunzi karashobotse.

Comments are closed.

en_USEnglish