Digiqole ad

Cheick Tiote yashyinguwe uyu munsi i Abidjan

 Cheick Tiote yashyinguwe uyu munsi i Abidjan

Kuri iki cyumweru abantu amagana baje gusezera no gushyingura umukinnyi w’umupira w’amaguru Cheick Tiote uherutse gupfira mu Bushinwa mu buryo butunguranye ari mu kibuga.

Umurambo we wagejejwe i Abidjan kuwa kane ushize
Umurambo we wagejejwe i Abidjan kuwa kane  

Tiote yari afite imyaka 30 gusa, yituye hasi ari mu myitozo ntiyongera kugaruka mu isi y’abazima.

Uyu musore yitabye Imana mu gihe umugore we yaburaga amasaha macye ngo abyare. Umwana yavutse kwa se bari mu gahinda.

Cheick Tiote waciye mu makipe menshi akamenyekana cyane mu ikipe ya Newcastle ndetse no mu ikipe y’igihugu ya Cote d’ivoire yasezewe mu cyubahiro n’ingabo, abo bakinanye na bamwe mu bantu bakomeye muri iki gihugu.

Salomon Kalou usigaye akina mu ikipe ya Hertha BSC mu Budage yavuze ko abakinnyi babaye cyane kubw’urupfu rwa Tiote.

Kalou ati “Twakinanye imyaka itandatu mu ikipe y’igihugu kandi nakinnye mpanganye nawe ndi muri Chelsea ari muri Newcastle, yari inshuti ikomeye sinari kubura mu kumuherekeza uko byagenda kose.

Ubu ndumva atari byo. Ndumva ndi nko kurota. Ariko twese turi hano ngo tumwereke ko azaduhora ku mitima.”

Wilfried Bony yavuze ko Tiote ari we wamubereye umumenyereza mu ikipe y’igihugu, akaba yari inshuti ye ikomeye.

Bonny ati “Ubwo ninjiragamo mu 2010, ari mu bakinnyi ba mbere bambwiye uko ngomba kwifata, uko nakwitoza n’uko nakwitwara ku bandi. Bizahora bimunyibutsa.”

Minisitiri w’Intebe wa Cote d’Ivoire  Amadou Gon Coulibaly kimwe na Minisitiri w’imikino na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru waho ni bamwe mu bakomeye baje gushyingura Tiote.

Tiote yari afite abagore babiri n’abana batatu.

Yashyinguwe kuri iki cyumweru
Yashyinguwe kuri iki cyumweru

UM– USEKE.RW

en_USEnglish