Yishwe n’imbwa y'inkazi akiza abana be
Ubwongereza – Umugore w’intwari yakijije abana bato imbwa yashaka kubarya, aba ariwe ishanyaguza umuhogo kugeza imwishe. Petite Cassandra Smith, 49, yarwanye n’iyi mbwa y’inkazi igihe yasagariraga abana be babiri b’imyaka ine n’itatu ishaka kubarya.
Mu guhangana nayo niwe yarumaguye mu maso n’umuhogo kugeza ashizemo umwuka, imbere yabo bana be, n’abandi batatu bari hafi barebaga aya mahano akorerwa umubyeyi wabo.
Iyi mwa yamwishe yari muri ebyiri yari atunze iwe. Umurambowe wakorewe isuzuma baza gusanga usibye no kuba imbwa yamurumaguye bikomeye yanagize ikibazo cy’umutima (Heart Attack)
Mu gihe Cassandra yarwanaga n’iyi nyarubwana mu ruganiriro rw’inzu yabo, abana babashije gusohoka bajya gutabaza abaturanyi, bo baje kuhagera yashizemo umwuka.
Umuturanyi witwa William Brown watabaye mbere yabwiye The Sun dukesha iyi nkuru ko abana bamusanze iwe bataka cyane ko imbwa imereye nabi nyina, atabaye asanga umugore yuzuye amaraso imbwa nayo iri imbere y’umurambo we irihopfora inyama z’umubiri wa nyakwigendera.
“Byari amarorerwa kubireba, nagerageje kumuramira mu buryo bushoboka ariko byari byarangiye, Cassie yari umugore w’imico myiza” William Brown.
Police yahamagawe kuwa kabiri saa mbili z’igitondo ahitwa Nuneaton mu bwongereza aho byabereye, yahise ijyana iyi nyarubwana yari imaze kwica nyina w’abana imbere yabo, aba bana bakaba barajyanywe kurererwa mu miryango yabo.
Umutiranyi umwe yavuze ko Cassandra yashoboraga gukora buri kimwe cyose ku bana be, gusa ko yari umugore muto utari kubasha guhangana na bene iki kibwa kinini kandi cy’inkazi ubusanzwe.
Iyi nyarubwana nyuma yo kugirira nabi uyu mubyeyi ufite abana batanu barimo umukobwa w’imyaka 21, ikaba nayo yahise yicwa nkuko byatangajwe na Police yaho.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
0 Comment
Kubwibyo,sinzorora imbwa.
birababaje, ni ikibazo, kwiyegereza no kubana n´inyamaswa s´ibintu byo kwizerwa…
Nonese abazitunga, ntibavuga ko ari ukwishimisha?ngayo nguko, nibyo baba bashaka??Utunze ihene cg inka ntibyarushaho kugenda sawa sawa?
Yoooo!!! May Cassie’s Soul Rest In Peace! She was really a responsible mother. She died trying to protect her kids, what all parents should learn as a lesson. Yeah, she died in loyal battle. She’s a Hero indeed. May God take care of the orphans, Amen.
Ubundi muri Islam imbwa ni Najsi(umwanda kimwe n’inkari, inzoga cg amazirantoki), kuzitunga rero ni icyaha ubwacyo. Soma na Bible urasanga ko urugo rutemera Uwiteka rworora imbwa.
Reba nkizi ngaruka kweli.
Imana imwakire kuko yakoze igikorwa cy,ubutwari arengera abana be.
Imbwa ni imbwa koko
apfuye gitwari
Imana imuhe iruhuko ridashira, gusa ababyeyi nk’uyu isi irabakeneye, naho imbwa nibayiharire izina ryayo.
Birababaje kandi biteye agahinda abantu boroye imbwa nabagira inama yokwiringira Imana kuruta kwiringira imbwa Imana imwakire mubayo.
imana imwakire mubayo,kandi urworubyarorwe rwihangane.ubundi.icyizica umuntu ntahokijya.none subwo ntiyabanaganayo kitari yaramuriyese/ariko ubwonyine niwamunsi ntarengwa ntiyawurenze naho ibyokuba yarayoroye ntabwo byar’ amakosa kuko benshibazoroye sikozibica bagire kwihangana.
imbwa ni feke
Umugabo ribambere wo muruhango iyo yiciririye yo yamukuyemo ijisho.ngayo rero ayimbwa
Ubundi inka nihene bitanga amata n’inyama imbwa itanga iki?irakonsoma gusa kandi abakene bahari benshi cyane mubyukuri umuntu wese uziringira imbwa ngo izamurinda cyangwa ifite icyo imumariye uwo muntu ntajuru azabona Imana irere abana buwo nyakwigendera
imaana imwakire gusa nabakizifite barebereho
bibere isomo abantu borora imbwa. ese ubundi ibyo zirya ko n’inkoko cg imbata zabirya, bashatse uburyo bubaka ikiraro cy’inkoko n’imbata byibuze zikajya zitera amagi. imbwa ni iyo kunnya mu rugo bakabyuka baheha, no gusakuriza abaturanyi. nta mutekano irinda kuko hose urahari. pole sana!
Comments are closed.