Digiqole ad

Ibitaro bya Remera –Rukoma byungutse inyubako nshya,Ambulance 3, Morgue…

 Ibitaro bya Remera –Rukoma byungutse inyubako nshya,Ambulance 3, Morgue…

Kamonyi – Ibitaro bya Remera Rukoma byari bisanganywe imodoka eshanu z’imbangukiragutabara zafashaga abarwayi bo mu Mirenge 12 igize aka Karere zongereweho izindi eshatu, bataha inyubako izajya ivurirwamo amaso ndetse n’uburuhukiro bw’abapfuye.

Inyubako y'uburuhukiro bw'abapfuye yatashywe none
Inyubako y’uburuhukiro bw’abapfuye yatashywe none

Abarwayi b’amaso muri aka gace boherezwaga i Kabgayi cyangwa i Kigali, uyu munsi nabwo batashye inyubako izajya itangirwamo ubuvuzi bw’amaso.

Batashye kandi ishami rya One Stop Center kuri ibi bitaro byakira abantu bagera kuri 20 buri kwezi bahuye n’ihohoterwa.

Dr Théogène Jaribu Umuyobozi w’ibitaro bya Remera-Rukoma avuga ko gutaha ibi bikorwa by’ubuvuzi ari bimwe mu bisubizo Akarere na Misiteri y’ubuzima bahaye abagana ibi bitaro.

Dr Jaribu ati “Twari dufite ikibazo kitoroshye cy’imodoka nke(ambulance) murabona ko mu mirenge 12 yo muri aka Karere hasigaye imodoka enye gusa kandi turizera ko tuzazibona mu gihe cya vuba Imirenge yose ikagira imbangukiragutaba yihariye.”

Ibi bitaro bisigaranye ikibazo cy’inzu zigishakaje amategura yaciwe ya Asbestos hamwe n’inzu nto y’ivuriro ry’ababyeyi n’iry’abana.

Antoine Ndibeshye umujyama w’Ubuzima avuga ko abakorerwa ihohoterwa bagenda basobanukirwa no kutabihishira ariko aha ku bitaro by’i Rukoma hakaba nta servisi yihariya yabyo yari ihari.

Aimable Udahemuka umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yavuze ko mu mihigo y’Akarere bari bahize kubaka inzu y’uburuhukiro bw’abapfuye kuko byari bibangamiye abapfushije kubasha gutinda gushyingura bategereje ababo.

Udahemuka ati “Iki kibazo rero ntikizongera kubaho kuko uburuhukiro buzajya bubika umurambo iminsi myinshi»

Imbangukiragutabara eshatu zaguzwe miliyoni 150 y’u Rwanda, inyubako  ya ISANGE One Stop Center yuzuye itwaye miliyoni 28, mu gihe inzu y’uburuhukiro yuzuye itwaye miliyoni 54.

Bazaniwe kandi n'aho bavurira amaso ndetse n'ibikoresho binyuranye
Bazaniwe kandi n’aho bavurira amaso ndetse n’ibikoresho binyuranye
Imbangukiragutabara eshatu zahawe ibitaro bya Remera Rukoma.
Imbangukiragutabara eshatu zahawe ibitaro bya Remera Rukoma.
Umuyobozi w'Akarere n'umuyobozi w'iibitaro bataha ibi bikorwa
Umuyobozi w’Akarere n’umuyobozi w’iibitaro bataha ibi bikorwa
Dr Théogène Umuyobozi w'ibbitaro bya Remera Rukoma
Dr Théogène Umuyobozi w’ibbitaro bya Remera Rukoma

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Kamonyi

1 Comment

  • Mpayinka ndabona na Bus yabitashye kabisa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish