Digiqole ad

Abasenga ngo bamenye ko kunyereza imisoro byababuza ijuru

 Abasenga ngo bamenye ko kunyereza imisoro byababuza ijuru

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro uyu munsi cyaganiriye n’abayobozi mu madini kibashishikariza gusaba abayoboke babo kumva ko gusora bibareba kuko ngo kunyereza imisoro nabyo ari icyaha cyanababuza ijuru. Abayoboke b’amadini ariko bavuga ko ngo bitoroshye gukora neza mu gihe bari kumwe ku isoko n’abanyereza imisoro.

Abanyamadini basabwe kwigisha ko no kunyereza imisoro ari icyaha cyabuza ijuru abemera Imana
Abanyamadini basabwe kwigisha ko no kunyereza imisoro ari icyaha cyabuza ijuru abemera Imana

Abacuruzi benshi ngo bakoresha imibare itari yo mu kigabanya imisoro, gukoresha inyandiko mpimbano, kudakoresha no gukoresha nabi imashini ya EBM, magendu , abacuruzi batanditse ndetse ngo n’umuco wo gusora utaracengera mu banyarwanda.

Rwanda Revenue Authority ivuga ko 95% y’abasoreshwa mu gihugu hose bafite amadini babarizwamo, bityo ko ubukangurambaga mu guhindura imyumvire bukwiye guca n’aho basengera.

Pascal Ruganintwari, Komiseri Mukuru wungirije mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro  avuga ko kwiba umusoro nacyo ari icyaha abanyamadini bakwiye kujya bigisha abayoboke babo kwirinda nk’uko babigisha kwirinda ubundi bujura, kwica, gusambana n’ibindi…

Abanyamadini nabo ngo niko babyemera, Pastor Therese Mukamukiza avuga ko koko kunyereza imisoro ari icyaha kimwe no kwiba, kwica no gusambana bahora babwira abayoboke babo ko Imana ibyanga.

Gusa ngo hari imbogamizi abanyamadini babwirwa n’abayoboke babo.

Pastoro Straton wo muri Eglise Vivante ati “abakristo twaganiriye b’abanyakuri kuko bariho…barambwiye ngo iyo ujyanye n’abandi kurangura ibintu hanze we aza yagabanije fagitire,  wowe iyo utagabanije fagiture nkabo ntakintu wunguka. Bati niba utagomba kubeshya ugomba kuba umunyakuri ubwo ugeraho ukabihagarika imisoro itumereye nabi cyane ubwo rero niba baba bavuga ukuri niba baba babeshya ntabwo nabimenya ariko mukwiye kubireba.”

Aba banyamadini basabye ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kureba niba abantu bataba banyereza imisoro kuko iri hejuru cyane.

Robert Mugiraneza wo mu itorero Anglican mu Rwanda we avuga ko hari ikibazo cy’imikoranire mibi n’ubucuti budahari, ngo usanga abasora bafata Rwanda Revenue nk’igisimba.

Rwanda Revenue ariko yo ivuga ko ikibazo atari imisoro iri hejuru ahubwo ikibazo ari abacuruzi baba bashaka inyungu y’umurengera baciye mu kunyereza imisoro bagombaga gutanga birengagije akamaro kayo mu kubaka igihugu.

Mu mwaka ushize mu Rwanda hakusanyijwe imisoro ingana na miliyari hafi igihumbi
Mu mwaka ushize mu Rwanda hakusanyijwe imisoro ingana na miliyari hafi igihumbi

Mu mwaka w’ingengo y’ imari wa 2015/2016 hatanzwe imisoro ingana na miliyari 986,7 Rwf aho 33% yayo ari umusoro wa VAT/TVA utangwa n’umuguzi .

Imisoro kandi yari yihariye 55,8% by’ingengo y’imari y’igihugu kandi igize 15,7% by’umusaruro mbumbe w’igihugu GDP.

Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 izatangira mu kwezi gutaha ingana na miliyari 2 094,9 Rwf ateganyijwe kuva mu misoro angana na miliyari 1.200,3 rwf.

Ku basoma Bibiriya mu gitabo cy’Abaroma 13:7 hagira hati “  Mwishyure bose ibibakwiriye ababasoresha mubasorere.”

Komiseri Mukuru wungirije avuga ko umuco wo gusora mu banyarwanda ariko ukiri hasi ari nayo mpamvu basaba abanyamadini nabo kubikangurira abayoboke
Komiseri Mukuru wungirije avuga ko umuco wo gusora mu banyarwanda ariko ukiri hasi ari nayo mpamvu basaba abanyamadini nabo kubikangurira abayoboke
Drocella Mukashyaka komiseri wungirije wa RRA ushinzwe abasora avuga ko abanyamadini baza kw'isonga mu bavuga rikijyana bityo ngo bitezweho umusaruro mu gukangurira abaturage umuco wo gusora.
Drocella Mukashyaka komiseri wungirije wa RRA ushinzwe abasora avuga ko abanyamadini baza kw’isonga mu bavuga rikijyana bityo ngo bitezweho umusaruro mu gukangurira abaturage umuco wo gusora.

 

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE. RW

14 Comments

  • Maze n’amadini / amatorero amwe n’amwe ubwayo ntasora kandi acuruza cyangwa agasora nabi?
    Ikindi RRA ikwiye kwemera ni uko imisoro iri hejuru ariko ko Abanyarwanda n’abandi bakorera ubucuruzi mu Rwanda bagomba kuyitanga kuko nta handi henshi igihugu gikura amikoro kandi ugereranyije n’ahandi henshi iyo misoro ikoresha neza.

    • RRA nayo hari icyo isabwa; ubu ntacyo yakora ngo ibiciro bijye bishyirwa ahagaragara ku bicuruzwa? Nkuko NAKUMATT, SIMBA,… bimeze. Naho ubundi gusaba EBM mugihe amafranga wishyuye ari “ibanga” biragoye nyamara.

  • “… imisoro ikoreshwa neza.”

    • Nyine!

  • Ababishinzwe nibabanze bace ubucuruzi bwo mu kajagari, haboneke ama super market kuko nkye mbona ariyo navuga ko umuguzi ahabwa inyemeza buguzi, hanyuma niyo misoro ntawbo tuyobewe ko ariyo yubaka igihugu ark niabyibaganye rwose nabo barakabya, maze barebe ko abanyereza imisoro batagabanuka

  • Ngo kunyereza imisoro byababuzijuru? Ibibera murwa Gasabo noneho nagatereranzamba.Ibyobisambo byose bisahura nuduke abaturage bifitiye kuki badatekerezako bashobora kuburijuru? Esubundi mubwirwa niki kunyereje imisoro ya leta atazabonijuru kandi muziko imana yanga ababangikanya politiki n’Imana? ese muzabwira ryari abanyepolitiki basahura ibyarubanda bakabijyana hanze kobatazabonijuru?

  • “95% y,abasoreschwa bafite amadini babarizwamo” ariko “100% by,abasoreschwa bafite igihugu babarizwamo” kandi ubutegetsi bubafiteho 100% access. Njye kubwanjye ndunva hatagobye kubaho ivangwa z, affairs de l,etat na religion. Kuko byaba bitangiye kuba byabindi byo kuvanga “amasaka n, amasakramentu”.

    • @Muhanuka, nkunze igitekerezo cyane.Gikubiyemo byinshi kandi bisobanutse.

    • Tu as raison Monsieur Muhanuka mwene Semuhanuka.

  • Niba kujya mu ijuru cyangwa kutajyayo bigiye kujya bigengwa n’amategeko y’abasoresha, ibintu ntibyoroshye.

  • Birakwiye no kujya mwibutsa yuko no gusesagura frws yavuye mu misoro twatanze bitatunezeza na gato.

  • Imisoro yo mu Rwanda iri hejuru cyane, ninayo mpamvu ubona abacuruzi bamwe bashakisha uburyo bwose bushoboka ngo berebe uko bagabanyaho kuyo bagombaga gusora, kuko basoze yose nk’uko asabwa, bahomba nta kabuza.

    Leta y’u Rwanda yari ikwiye rero kureba ukuntu yagabanya imisoro ikayishyira ku rwego rudakanganye kandi ruri “reasonable”, bitabaye ibyo abacuruzi bazakomeza gushaka uko bakwepakwepa ngo babone uko ubucuruzi bwabo butahomba.

  • Iby’ijuru bigengwa n’amategeko y’Imana, naho imisoro igengwa n’amategeko ya Leta. Mwivangavanga.

  • Ariko noneho mbonye igihekane kitarabaho muri uru Rwanda!! schw!!!correction: Abasoreshwa please Ah murakabije

Comments are closed.

en_USEnglish