Karongi: Nyuma y’imyaka 2 yijejwe gufashwa, we n’abana baracyari mu buzima buteye ubwoba
Tariki 15 ukwezi nk’uku mu 2015 Umuseke wasuye Esperance Uwirinze n’abana be bane(4) harimo umuto w’amezi abiri gusa, babaga mu nzu idasakaye itanakingwa, bariho mu buzima bubi bikomeye. Ubuyobozi bwahise bwihutira kumwimura, ariko nyuma y’igihe gito yagarutse hahandi kuko aho bamwimuriye bamutereranye ngo yikodeshereze. Ubufasha yahawe ni amabati gusa. Ubuzima ni kwakundi, ndetse yashyizwe mu kiciro cya gatatu cy’Ubudehe!
Atuye mu murenge wa Bwishyura Akagari ka Gitarama Umudugudu wa Josi, Umuseke umaze kugaragaza ubuzima yari ariho uwari umuyobozi w’Umurenge n’abo bakorana bahise bamwimura, bajya kumukodeshereza, ndetse babwira Umuseke ko bagiye kumufasha kuva muri ubwo bukene bukomeye.
Uyu mubyeyi ariko avuga ko ibyo bakoze byari nko kugira ngo bavuga ko hari icyo bakoze.
Inzu yashyizwemo yakodeshwaga ibihumbi bine (4 000Frw) ngo bayatanze igihe gito cyane biba ngombwa ko ayivamo akagaruka hahandi kuko aya mafaranga atashoboraga kuyabona.
Atunzwe no guca inshuro, ubwo twamusuraga mu 2015 umwana we mukuru yari afite imyaka umunani, ubu afite imyaka 10. Ubu twasanze we yagiye kwikoerra amatafari kugira ngo abone udufaranga azana mu rugo agafatanya na nyina gutunga barumuna be.
Abana be ntibiga kuko ngo ntibakwiga batariye kandi barya nijoro gusa.
Annonciata Mukamurenzi baturanye avuga ko nabo nta bushobozi bufatika bafite bamufashisha gusa ngo bajya bamufasha kugaburira abana be bato bagasangira n’ababo.
Mukamurenzi ati “Twari twishimye igihe bamutwaraga twumva ko bagiye ku mufasha nyuma tubona agarutse muri cya kizu natwe biratuyobera. Aza kutubwira ko bamutereranye aho bagiye kumukodeshereza.”
Twamugabo Andrea Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura (yasimbuye uwariho 2015) yabwiye Umuseke ko we n’umuyobozi w’Akagari bahita bajya kureba igikenewe bafasha uyu mugore.
Twamugabo ati “mpembwa kubera uwo muturage, ari mu nshingano zanjye. Urumva wamugirira impuwe nk’umunyamakuru hanyuma njyewe nkamureka? Ndajyanayo na Gitifu {w’Akagari} turebe ikosa ryabaye ariko ndabizeza ko uwo muturage afashwa kuva muri ibyo bibazo, turareba niba amabati yahawe ahagije ahabwe andi n’ ubundi bufasha.”
Nubwo amabati yayahawe agasakara ariko inzu arimo ntikingwa kandi n’uburyo isakaye biteye inkeke ku wayiraramo wese kuko igihe cyose amatafari yahuruduka akagwa.
Mu bigaragara kandi ntakeneye icumbi gusa kuko akeneye no gufashwa kwiteza imbere akabona ikibeshaho abana be.
Uyu mugore umugabo babyaranye yaramutaye, amutana abana.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza yabwiye Umuseke ko bagiye gukorana n’Umurenge ikibazo cy’uyu muturage kigakemurwa mu buryo burambye kandi vuba.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/ Karongi
17 Comments
Njye mbonye ko ibyiciro by’ubudehe bitari fair kabisa! Uzi ko Uyu muryango turi kumwe mu cya gatatu! Ni ukuri abayobozi bikomeza kurangarana Aba banyarwanda
Jye mbona atari byiza ko ikibazo kizajya gikemuka ari uko kigeze muri media. Ntabwo bigaragara neza.
Oooh!
Bayobozi, bayobozi mureke gukomeza gutekinika, kubeshya ababakurikiye ariko cyane umukuru w’igihugu. Ubu aho ari, azi ko ibintu bigenda neza. Azi ko gahunda yagirinka ari barabara, azi ko IBYICIRO BY’UBUDEHE BIKORWA NEZA, GAHUNDA YA MUTUELLE, n’ibindi byinshi yahagurukije ngo umunyarwanda amererwe neza. Simvuze amafaranga y’ingoboka ahabwa abageze muzabukuru badafite kivurira n’abandi bose batishoboye. ARIKO maze kubona iby’uyu mubyeyi, ndumiwe. Rwose n’ahandi ni uko bimeze. Ndababwiza ukuri , ibi bintu nibidakosoka birasenya igihuagu mu bijyanye n’ikizere abaturage bagirira abayobozi.
Ni gute umuntu afashwa bya NYIRARURESHWA BENE KARIYA KAGENI HAGASHIRA IMYAKA 2 KWERI. MUDUGUDU, GITIFU KU KAGARI, KU MURENGE, MEYA, GOUVERINERI,bite byanyu?
None se ariya mabati agurwa ntimwabimenyeshejwe, kuki mutakurikiye uko byarangijwe ? Analyse mwize imaze iki? Wenda gouverineri we ari kure ra, ariko se abandi? Ntabwo aribyo. Kandi ahenshi ni uko bimeze. Mukorera inyungu zanyu gusa. Iyo haje umushoramari runaka mwese murahaguruka ariko umukene wanyu ntimuzi uko abayeho.KUKI?
Kwibuka ibintu aruko umunyamakuru yagarutse? Ntagahunda pe. NDABAGAYE.
REKA NISABIRE ABADEPITE, ABAMINISITIRI n’abandi bayobozi bashinzwe gukurikira ibya hariya bahaguruke kandi basabe abayobozi raporo y’abandi bameze kuriya maze hafatwe INGAMBA ZIRAMBYE.
Ntabwo abantu bazajya bagera i KIGALI ngo babone imiturirwa, n’andi mazu yagatangaza, maze nibagera mu cyaro basange abantu ari abatindi nyakujya.
IBAZE UMUNTU NKUYU NGO ICYICIRO CYA 3!!! BINYERETSE KO BYOSE ARI ITEKINIKA. GUSA MUDUGUDU NA GITIFU W’AKAGARI BAKWIYE KWEGURA.
Ariko njye mbona haraho turenganya Abayobozi pe .Nawe ngo nafashwe ndabyumva ariko ndibaza kombere yimyaka 2yarabayeho nabana be ubu mukaba mutubwira ngo afite uruhinja rwa 2mois keretse niba uwo mwana ari uwagitifu .Waba utishoboye ukabona nabo ufite urababurira uko babaho warangiza ukongera ukabyara kweli?Abantu tumaze gupfa mumutwe rwose ,wamugani ngo ufite gisegura anaga ijosi.Ubu ejobundi muzasubirayo abana bamaze kuba 6mutangire ngo ntiyafashijwe?Njye simbishyigikiye kbs
Wumvise nabi umwana yaramufite muri 2015 urebye no kumafoto urabona ko umwana afite nkimyaka 2
Umva wowe *Gahuzamiryango*kuvuga ngo Abayobozi begure c haruwamutumye kubyara abo adashoboye kurera kandi ntabwo ariwe muturage bitaho wenyine kuko hari nabandi ndetse nibindi bikorwa byinshi bagomba gukora.So ,niba baramuhaye amabati abo bagabo be nabo bakagombye kumufasha ariko kumva ko ubuyobozi buzaguhingira ,bukakubagarira,bukagusarurira bukagutekera bukongeraho no kumunombera no kumutamika byo nabyibagirwe kuko ibyo ntibyashoboka .Ahubwo njye ndabona icyambere babanze bamwigishe kuboneza urubyaro.
GAGA, ikibazo si ukubyara , si uruhinja, kuko ejo cyangwa ejobundi nabwo yabyara undi. Ikibazo ni uko ubuyobozi bwafashe ikibazo, ni uko bwagikemuye. Ibintu ni2, CYEMURA ikibazo cg se niba utabishoboye bireke apfe urwo yagapfuye. Naho UMUGABO iyo agiye kuguta, ntaguteguza, ashobora no kugusigira inda y’ukwezi kumwe. None se abatawe n’abagabo bobo tubajugunye mu KIVU?
twamubona kuyihe number
Ark nkuyu ngo ni Gaga yagie afunga umunwa abavuga ibiki,ndumva anteye umujinya pe”ese arinkawe biriho ra”!
Uyu mubyeyi arababaje pe,
rwose ubuyobozi nibumwubakire neza, abundi asigare yirwariza.
Ariko nanone ndabona uyu mubyeyi afite ubujiji bwinshi, abo ufite babuze icyo barya, hanyuma uti reka mbyare nabandi. abafite babyara 2 or 1, naho udafite ati ndabyara ubundi harerimana
WASANGA YARAMUBYAYE AGIRANO ABONE ICYO ATUNGISHA ABANDI NI MWICECEKERE UMURUHO SI IKINTU
WOW WOW WOW! noneho nsobanukiwe nibyiciro byubudehe,. ni ukuvuga ngo niba HE ari mu cyiciro cya 4 UYU MU MAMAM akaba ari mu cya gatatu ni VICE PRESIDENTE? ese aba depites ibi byose mubivugaho iki>? evaluation yimihigo niyo target gusa kubayobozi? imibare ifuditse. ese ubu twizere ko nibyo statistique baduha ari ukuri niba uyu mu mama ari muri iki kiciro? numvise ngo ni 3 rd category ari abantu binjiza guhera kubihumbi 400 ahari niba ntibeshye kugeza kuri 700. bisubirwemo kdi iyi siyo case yo nyine yikibazo cyubudehe .
erega kubyara si umushinga. umuntu yaba adashoboye wenyine kwitunga akabyara abana bane. leta yagakwiye gushishikariza abagore kubyara abo bashoboye bitabaye ibyo hazabaho ubusumbane bukabije cyane mubyumutungo aho hazaba abakire n abandi bakene cyane.
Uyu mudamu nuwo gufashwa bifatika ntakujenjeka kandi abayobozi barakosheje bamwizeza ibyo batazakora neza,kimwe nabariya bamushyize mu kiciro kitaricyo bose bakwiriye kubibazwa.
Kumufasha mubyuuri biroroshye, ndabona we afite aho ahera (iriya nzu ituzuye)kuko amafrw bakoresheje bajya kumukodeshereza iyo bafata nkay’umwaka umwe gusa 48.000 Frw yari gutunganya iriya nzu hifashishijwe umuganda w’abaturanyi akayibamo ari iye kandi muburyo burambye.
Uyu mudamu akeneye gufashwa kuboneza imbyaro dore aracyari muto bityo ari exposed kw’irari ry’abagabo, kuko ubuzima abayemo subwo kubyara uko yishakiye, niba adashobora gu controla umubiri we, akwiriye kwegerwa agafashwa kumva ko biri mu nyungu ze kwifungisha.
Abagabo bateye uyu mugore inda bakwiye gushakishwa bagategekwa gufata responsibilities zabo (Arabazi bityo bapimwa DNA ikabahamya ibyo bakoranye nawe), ibi byatanga irindi somo.
EREGA MWE NTIMUZI ABAYOBOZI BUTUGARI NABIMIRENGE UBURYO BAKORA APFA KUBONA UWO MWANYA UBUNDI IJOSI AKARIRARIKA NGO NI GITIFU AKIGIRA INDAKOREKA AKIGIRA UMUNYABWENGE NUMWIYEMEZI NONEHO AHO BABAHEREYE IMODOKA NTIWARIBARA NTIYAGERA MUMUHANDA WIBITAKA NGO IMODOKA ITANDURA BA GITIFU BUTUGARI BO BIRIRWA MUBAPFAKAZI NABAGORE BATERA AMADA NTIBABONA UMWANYA WO GUKURIKIRANA IBYABATURAGE BATISHOBOYE . NONESE KA MBABAZE BURI WAGATANDAATU NUMUGANDA KWELI UBU GUSANA INZU NKIRIYA KUMUGANDA BITWAYE AMASAHA ANGAHE LETA IFITE AMASHYAMBA MENSHI HAKURWA IBITI BINGAHE BYO GUFASHA UMUTURAGE BITAGEZE KWICUMI. NKUBU GITIFU WUMURENGE AKORESHEJE INAMA BURI MUTURAGE AGASABWA IGICERI KIMWE 100 KWELI NTAGO UWO MUTINDI YAKUBAKIRWA NDETSE AGAHABWA NUDUFARANGA TWO KWITEZA IMBERE. IBINTU BIPFIRA MUMIYOBORERE YA BA MAYOR NABA GITIFU BIMIRENGE BIBERA MUMANAMA NO MUBAGORE GUSA,NTIBAMENYE INSHINGANO NYAMUKURU CYANGWA BAGATEGA NGO INKUNGA NGO NUBUVUGIZI
SINUMVA BIRWA BARIRIMBA NGO URWANDA RWATEYE IMBERE SE BA NYABUSA!!!!!
Comments are closed.