Digiqole ad

Umwe mu bahagarikiwe ibikorwa na MINISANTE ngo yumva yararenganye

 Umwe mu bahagarikiwe ibikorwa na MINISANTE ngo yumva yararenganye

Ishimwe Nasson avuga ko batabona imapmvu yatumye bafungirwa

Icyemezo cya MINISANTE cyo guhagarika amavuriro n’abavuzi gakondo bitujuje ibyangombwa hari abo bitanyuze mu bafungiwe. Muri bo harimo Amani Reflexology ikorera i Kibagabaga mu mujyi wa Kigali. Aba bavuga ko bujuje ibisabwa, MINISANTE ikavuga ko hari ibyo babura.

Amani Refloxology bayifungiye ibikorwa
Amani Refloxology bayifungiye ibikorwa

Ishimwe Nasson uyobora Amani Reflexology avuga ko basanzwe bafite ibyangombwa nk’abagize ihuriro ryemewe ry’abavuzi gakondo mu Rwanda rya AGA-Rwanda, ariko ngo babirenzeho barabafungira.

Ati “Baje kuwa gatanu baradufungira ariko kugeza ubu ntabwo baduhaye icyangombwa gisimbura icyo twahawe. Twababajwe cyane n’iki cyemezo kuko abaje kudufungira twaberetse iki cyemezo ariko bahamagaye ababohereje bababwira ko itegeko ari ukudufungira.”

Ibyo basabwa kuzuza akenshi ngo ni isuku y’aho bakorera, ibyo bakiriraho abarwayi n’ibindi bikoresho bimwe na bimwe, Ishimwe we avuga ko babifite bihagije.

Malick Kayumba ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y’ubuzima yabwiye Umuseke ko igenzura riri kubera mu gihugu hose, abafungirwa ari abo basanze hari ibyo batujuje.

Ati “Hari impamvu nyinshi {zatuma umuntu afungirwa}, wasanga nta byangombwa bafite cyangwa babifite ariko bafite amashami yandi adafite ubushobozi. {uwo} turaza kureba impamvu bamufungiye n’ibyangombwa afite ngo bimeze bite.”

Mu cyumweru gishize MINISANTE yavuze ko hashize igihe bakora  iri genzura ku batanga servisi z’ubuzima ariko batujuje ibisabwa, nubwo ngo bamaze igihe kinini babikora ubu ngo n’abanyarwanda bagomba kumenya ko batagomba kwivuriza ahantu hadakwiye nk’uko byavuzwe na Dr Patrick Ndimubanzi mu cyumweru gishize.

Bavuga ko basanzwe bafite n'icyemezo cy'urugaga rw'abavuzi gakondo mu Rwanda
Bavuga ko basanzwe bafite n’icyemezo cy’urugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda
Bakoresha imiti y'ibimera mu buvuzi bwabo
Bakoresha imiti y’ibimera mu buvuzi bwabo
Ishimwe Nasson avuga ko batabona imapmvu yatumye bafungirwa
Ishimwe Nasson avuga ko batabona imapmvu yatumye bafungirwa

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Hum! Niba aho bakorera ari hariya tubona ku ifoto, naho ubwaho (i Kigali) hashobora kuba ikibazo

  • Ese umuntu akora amahugurwa y’ukwezi 1 agahita aba muganga???? Kiriya cyemezo se ko cyerekana ko qlq connaissance ku buvuzi gakondo, kimwerera gukora? Muri biriya mbona ku cyapa se ni ubuhe buvuzi gakondo burimo?
    Nabanze ajye muri minisante bamusobanurire ubuvuzi gakondo icyo ari cyo!!!

  • biriya akora si gakondo

  • Izi za reflexology na massage byo rwose baratendeka, usanga abakora massage batabizobereye hamwe na hamwe byitwa ngo ni kwa muganga!

  • Ibyinshi byitwa ubuvuzi gakondo biri hanze aha ni ukwishakira imibereho nk’abandi bose. Kimwe n’amadini y’inzaduka hariho ubuvuzigakndo bw’inzaduka. Muri iki gihe buri wese arashaka ifaranga uko byagenda kose, uko yaribona kose, n’uburyo yaribonamo bwose. Ntibyagutangaza rero wumvise amatangazo ya “publicity” asohoka ku maradiyo yo hanze aha, aho abantu bihandagaza bakavuga ko bavura indwara zose bakoresheje ubuvuzi bwa Gakondo.

    Abantu benshi barashiduka bagahurura bakajyayo bakabarya amafaranga atagira ingano, nyuma bwa nyuma bakazisanga indwara bivuzaga ntaho yagiye kandi baratanze agafaranga n’agafaranga. MINISANTE should regulate this kind of medical practice which bears a nuisance to the exercise of the true profession human medicine.

Comments are closed.

en_USEnglish