Digiqole ad

Diamond yagaragaje ko Zari amuca inyuma, nawe amusubiza ko ari we ubikora

 Diamond yagaragaje ko Zari amuca inyuma, nawe amusubiza ko ari we ubikora

Ifoto Diamond yavugiyeho ko bamutwaye umugore

Umugore we Zari babyaranye kabiri umugabo we amushinja ko acuditse n’abandi bagabo, kuva mbere gato y’urupfu rw’uwitwa Ivan Semwanga hari amagambo yavugwaga ko, Diamond Platinumz atabanye neza n’umugore we Zari.

Ifoto Diamond yavugiyeho ko bamutwaye umugore
Ifoto Diamond yavugiyeho ko bamutwaye umugore

Uyu munsi yashyize amagambo n’ifoto kuri Instagram ye agaragaza ko umugore we yatwawe n’abandi.

Iyi foto igaragaza Zari the Lady Boss ari kumwe n’umugabo wundi mu mazi basa n’abari kwishimisha.

Diamond kuri iyi foto yanditse amagambo asobanura ngo “Ibyiza ni ukurya ukigendera….Kuko aba batemera cyangwa ngo ubemeze”

Iyi foto yayiciyeho uruziga ahagaragaza ko Zari yari yambaye utwenda two mu mazi gusa.

Zari wabyaranye na Diamond abana babiri, nawe yahise asubiza avuga ko uyu mugabo bari kumwe mu mazi ari murumuna w’uwahoze ari umugabo we (Ivan Semwanga) bahuriye muri Spa, kandi akaba na sewabo w’abana be.

Ndetse ngo ifoto yafashwe n’umugore w’uyu mugabo, ahita anamugaragaza kuri Instagram.

Zari nawe abicishije kuri Instagram yasobanuye ko Diamond ashinja amakosa Diamond kuko mu by’ukuri ari we ufite ibyo ashaka guhisha akora amuciye inyuma.

Ibi bisa n’aho iyi ‘couple’ itandukanye kuko n’ubundi imaze iminsi ibanye nabi.

Zari aba muri Africa y’epfo k’uwari umugabo we Semwangwa wapfuye. Umwana we na Diamond muto w’amezi atanu akarerwa na nyirakuru i Dar es Salaam

Diamond yagaragaje iyi Foto
Diamond yagaragaje iyi Foto
Zari ahita amusubiza amwereka ko yari kumwe n'uyu muryango
Zari ahita amusubiza amwereka ko yari kumwe n’uyu muryango

UM– USEKE.RW

 

3 Comments

  • ???????????????? Zari ndabona nanjye umunsi umwe nzamwegukana, ni uwa bose pe, Diamond ntakatwiyemereho ngo yabonye ikizungerezi….

  • hahah Tanzania imitwe yabashyuhanye babony e inkuru y icyumweru!!!

  • Niba DIAMOND ashaka umugore mwiza wakubaka urugo azaze mu RWAGASABO. Gusa niba ari umushurashuzi abigabanye kuko ntamugore n’umwe kw’isi bitababaza uretse kwihangana gusa.

Comments are closed.

en_USEnglish