Digiqole ad

Kirehe: Hafi Hegitari y’urutoki rwe yahiye, arakeka ko rwatwitswe

 Kirehe: Hafi Hegitari y’urutoki rwe yahiye, arakeka ko rwatwitswe

Kirehe – Kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kamena 2017, mu mudugudu wa Kamarashavu akagari ka Rugarama umurenge wa Mushikiri  inkongi y’umuriro yatwitse hafi hegitari imwe y’urutoki rw’umuhinzi ntangarugero witwa Mutabazi Daniel. Arakeka ko rwatwitswe n’abanyeshyari.

Urutoki rwe rwahiye rurakongoka
Urutoki rwe rwahiye rurakongoka

Uru rutoki ngo rwatangiye gushya ahagana saa yine z’igitondo ubwo abantu benshi bari bagiye mu nsengero. Induru zavuze abantu baratabara babonye umuriro mwinshi nk’uko umwe mu batabaye witwa Emmanuel Murara yabibwiye Umuseke.

Murara ati “Twariho dusenga tugiye kubona tubona inkongi idasanzwe, dusohoka dutabaye dusanga ni urutoki rwa Murabazi ruri gushya twagerageje kuzimya ariko urebye rwose rwahiye.”

Murabazi ababaye cyane, yatubwiye ko yahombye bikomeye kuko yasaruraga nibura toni imwe n’urutoki uko agiye gutema ibyeze.

Ati “Abagome bansubije inyuma, rwose barampemukiye. Sinabona uko mbivuga.”

Kugeza ubu ngo ntaramenya uwamutwikiye urutoki.

Avuga ko hari hashize umwanya mu gitondo aruvuyemo amaze kurukorera.

Avuga ko nta muntu yumva bafitanye amakimbirane wamuhemukira gutya, gusa akeka ko byaba byakozwe n’abanyeshyari kuko ari umuhinzi ntangarugero aha iwabo.

Umuyobozi w’Akagari ntabwo yifuje kugira icyo atangariza Umuseke kuri iki kibazo.

Muri aka gace muri uyu mwaka, ni ubwa mbere umuturage urutoki rwe ruhiye gutya. Inkongi mu mirima Iburasirazuba zaherukaga kuvugwa umwaka ushize.

Ku bw'amahirwe hari aho bajimije umuriro ntiwakomeza ngo ufate n'iz'abandi
Ku bw’amahirwe hari aho bajimije umuriro ntiwakomeza ngo ufate n’iz’abandi
Daniel Mutabazi avuga ko ahombye bikomeye cyane
Daniel Mutabazi avuga ko ahombye bikomeye cyane
Mu karere ka Kirehe
Mu karere ka Kirehe
Mu kagari ka Rugarama Umurenge wa Mushikiri agace gakunze kwera cyane urutoki
Mu kagari ka Rugarama Umurenge wa Mushikiri agace gakunze kwera cyane urutoki

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Kirehe

1 Comment

  • Ntitukabone abagome ahantu hose kandi n’impanuka zishoboka. Uwana wibyariye ashobora kotsa runonko aragiye ihene hafi aho akarangara urutoki rugashya. Kangahe se twatwikaga inzu z’ababyeyi dukurikije umwase uvuye mu ziko imbeba irengeye mu gisenge cya nyakatsi.

Comments are closed.

en_USEnglish