Muhanga: RBC yazanye urukingo rwa Hepatite ku buntu ruba iyanga
Muhanga – Ibihumbi byinshi by’abaturage bo mu Karere ka Muhanga bamaze iminsi ine bitabira gahunda yo gusuzumwa no gukingirwa indwara ya Epatite B no gusuzumwa Hepatite C, iyi minsi irangiye hakingiwe abaturage ibihumbi 16 abacikanywe ni benshi cyane, barasaba ko iminsi yongerwa.
Kuva taliki ya 05 Kanama 2017 kugeza kuri uyu wa gatanu hatangiye igikorwa cyateguwe n’ikigo cya Rwanda Biomediacal Center (RBC) cyo gusuzuma indwara ya hepatite C ndetse no gukingira hepatite B cyatangiye mu Karere ka Muhanga kandi ibi bigakorwa ku buntu.
RBC yari yateganyije ko abazakingirwa ari n’abazasuzumwa ari abagera ku bihumbi 16, ariko abakeneye iyi service babaye benshi cyane harimo ngo n’abavuye mu tundi turere.
Abahawe urukingo rwa mbere muri iyi gahunda (kuko hatangwa eshatu za hepatite B) izindi nkingo ebyiri bazazifatira ku bigo nderabuzima biri hafi yabo, nabwo ku buntu.
Justine Umutesi umukozi muri RBC avuga ko bateguye gukingira abaturage no kwisuzumisha izi ndwara zombi nyuma y’uko hakorewe ubushakashatsi bagasanga abantu 17% baranduye iyi ndwara.
Umutesi ati “Iki gikorwa cyari kigenewe abaturage bo mu Karere ka Muhanga gusa ntitwari gusubizayo abaturutse n’ahandi kuko ari Abanyarwanda cyakora turateganya kukigeza no mu tundi Turere tw’igihugu kandi tumaze gukingira ibihumbi 16.”
Erina Ahobantegeye wo mu Mudugudu wa Ruhuha, mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Ruhango avuga ko atewe impungenge no kuba ashobora kuba yaranduye iyi ndwara ya hepatite C kubera ko ariyo ngo umugabo we yazize mu myaka ibiri ishize.
Ati “Nsubiye mu Ruhango ntasuzumwe nta n’urukingo mbonye kandi rwose binteye ubwoba kuko umutware wanjye ariyo yazize.”
Umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi Philippe Nteziryayo avuga ko abatarabonye iyi servisi benshi byatewe n’uko abanyeshuri bivanze n’abaturage, kandi nyamara ngo abanyeshuri bari kugenerwa umunsi wabo ukwabo.
Abantu bafite ibyago byo kwandura izi ndwara z’umwijima ni abana bato bafite ababyeyi bazirwaye (nka hepatite C), abana n’ubwandu bwa SIDA, abakozi bo kwa muganga, abakora uburaya, abatinganyi n’abandi.
Ibi bihumbi 16 byabonye bikaba bigomba kubona izindi nkingo ebyeri ku buntu kugira ngo zigere ku mubare usabwa.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga
6 Comments
Haaa, nzaba ndeba kabisa. Ubu ni ukuvuga ko umuntu witwa ko arangije muri izi za ULK, UNILAK, UNI, INI, UNI what, what…. adashobora no kubasha kwandika ijambo HEPATITE, ahubwo akiyandikira uko abyumva, abivuga ngo ni EPATITE. Iki gihugu kirwaye Hepatite nacyo, gikwiye urukingo mbere y’uko rugezwa mu baturageb’i Muhanga.
Nubwo ntinze muri a ya mashuri ariko ndibaza ko injiji ya mbere aruyu Mambo. Niba azi ubwenge ashobora gukosora uwanditse inkuru ariko ntatangire ngo akore list y’amashuri. Esubundi ninde wakubwiye ko muri kaminuza ariho bigira kwandika hepatite? Jya utanga igitekerezo cyubaka aho gusenya wowe udafite icyo urusha abandi.
Arega iyi leta ikorera abaturage mureke za zindi zitifuzaga ko abanyarwanda bose bagire ubuzima bwiza
iyabanje nayo yadukingiye mugiga.
Mwakosora bavuga hépatite ntibavuga Epatite
Mambo mujye mwandika ibyo mutekereje, uzaze duhige mu kwandika français njye nize ULK.Uzi gusebanya ubwo wasanga uzi kwandika HEPATITE utazi nicyaricyo. Ntukiyemere utarashinga nishure ry’incuke. Ubwo wabona nta nakazi wifitiye kubera gupiganwa ugatsindwa hanyuma ukirata amafuti. Ntuzongere kabisa
Comments are closed.