Leta izafasha abafite ubumuga basabiriza i Kigali kubona imishinga yatuma babireka – Dr Mukabaramba
*Ubukene bw’abafite ubumuga ngo butuma amafaranga y’inkunga bahabwa babanza kwikenura ntibakore icyo yagenewe.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Alvera Mukabaramba mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo gutangiza Inteko rusange y’abafite ubumuga, yavuze ko Leta izafasha abafite ubumuba bagaragara mu mujyi wa Kigali basabiriza kubona imishinga bakora ibyara inyungu bakabireka.
Abayitabiriye muri iyi nama barebeye hamwe uko ibyo bari bariyemeje kuzageza ku bafite ubumuga mu Rwanda byashyizwe mu bikorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ugiye kurangira.
Dr Alvera Mukabaramba yavuze ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, (MINALOC) izareba uko yarushaho kongera ingufu mu kubaka ubushobozi bw’abafite ubumuga basabiriza kugira ngo babireke.
Ngo bizakorwa hashingiwe ku byiciro by’ubumuga bashyizwemo n’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga.
Yavuze ko nubwo MINALOC ifite ubushake bwo gufasha abafite ubumuga kwiteza imbere ngo imwe mu mbogamizi ni uko ingengo y’imari hari ubwo iba idahagije kandi ikaba isaranganyije muri Minisiteri zose zifite aho zihuriye n’imibereho myiza y’abaturage.
Nubwo bimeze gutya ariko, Dr Mukabaramba yavuze ko bazakomeza gukorana na NCPD haba ku rwego rw’igihugu no mu nzego z’ibanze kugira ngo abafite ubumuga bafite ibibazo byihariye kurusha abandi bafashwe bwa mbere.
bi ariko ngo bizashoboka ari uko ba nyirubwite bahinduye imyumvire.
Romalis Niyomugabo ukuriye Inama y’igihugu y’abafite ubumuga yavuze ko mu ngamba 12 bari bariyemeje kuzageraho babashije kuzuza neza izigera ku 10 ariko ngo n’ebyiri zisigaye hari ibyakozwe bigaragara.
Yavuze ko imwe mu mbogamizi zikomeye mu zo bahuye nazo ari uko hari abafite ubumuga bahurizwa hamwe mu mashyirahamwe ariko amafaranga babahaye bakayigabagabanya, bakayakoresha icyo atagenewe.
Yabwiye Umuseke ko imwe mu mpamvu zibitera ari uko abafite ubumuga bahabwa amafaranga, abenshi muri bo basanzwe bafite ibibazo by’imibereho ya buri munsi bityo bakayikenuza.
Ati: “Mu bafite ubumuga duha amafaranga ngo bakore imishinga haba harimo abafite ibibazo by’imibereho bisanzwe n’abandi basanzwe batunzwe no gusabiriza. Abenshi muri aba bafite ibibazo by’imibereho iyo babonye amafaranga bihutira kuyikenuza bityo icyo yari agenewe ntikigezweho.”
Uyu muyobozi wa NCPD yabwiye Umuseke ko imwe mu ngamba zo guhangana n’iki kibazo ari uko inzego za NCPD mu turere zakwegera abafite ubumuga zikabakoresha amahugurwa bakongererwa ubushobozi bw’imyumvire, bakamenya ko baba bahawe inkunga kugira ngo bitegurire ejo hazaza heza, bazabashe na bo kwitunga badategereje imfashanyo ihoraho.
Umwe mu bafite ubumuga utuye mu Karere ka Gatsibo yavuze ko kugira ngo abafite ubumuga babashe kuzabyaza umusaruro amafaranga bahawe ngo bakore imishinga ari uko hashyirwaho ikigega kizabafasha mu mibereyo mbere y’uko ya mishinga ibyara inyungu. Ibi ngo byabarinda kurya amafaranga baba bahawe ngo biteze imbere.
Kugeza ubu ngo hari umushinga w’itegeko rihana abafite ubumuga basabiriza, ababashyira mu mimerere yo gusabiriza n’ababafashiriza aho bidakwiriye ni ukuvuga ababaha babasanze aho bicaye.
Romalis Niyomugabo yavuze ko gushyira ririya tegeko mu bikorwa ngo bisaba kuryigaho neza kugira ngo bitazagorana gufunga ufite ubumuga.
Ati: “Twasanze gufunga umuntu ufite ubumuga kuko bamufashe asaba bigomga kwitonderwa. Hari ubwo byagaragaye ko kumufunga bisaba kumutandukanya n’igare rye kandi ari ryo rimufasha, bityo dusanga bigomba kwitonderwa.”
Yavuze ko ubugenzacyaha bugomba kuzicarana n’abandi barebwa n’iki kibazo hakigwa uburyo byakorwa bitabangamiye ukurikiranyweho ‘icyaha cyo gusabiriza’.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW