Abiyita abavuzi Gakondo bari gufungirwa. Hari n’uwavurishaga inzoka…
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr Ndimubanzi Patrick yabwiye abanyamakuru uyu munsi ko ari mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bw’abanyarwanda. Abiyita abavuzi gakondo na za farumasi zitujuje ibisabwa, bari gufungirwa ibikorwa ahantu hose mu gihugu. Kuri uyu wa kane i Karongi hari uwafungiwe wakoreshaga inzoka mu buvuzi bwe.
Ku bufatanye n’uturere n’amashyirahamwe y’abavuzi gakondo henshi mu gihugu hari kuba igenzura ku bitwa abavuzi gakondo ariko ngo bakora mu buryo butemewe.
Abakora muri ubu buryo bari gufungirwa bagasabwa kubanza kuzuza ibisabwa.
Dr Ndimubanzi yabwiye abanyamakuru ko itegeko rigenga iby’abavuzi gakondo Minisiteri y’Ubuzima yarihaye inzego zibishinzwe ziri kuryiga.
Avuga ko aya mategeko kandi ari kurushaho kunononsorwa, ariko ubu abemerewe gukora ari abafite ibyangombwa byemewe.
I Karongi, hamwe mu hari kubera igenzura, ejo kuwa kane ubuyobozi bufatanyije n’abavuzi gakondo bafite ibyangombwa kandi bemewe bakoze igenzura mu murenge wa Bwishyura bahasanga uwitwa Claude Nsengimana uvura akoresheje inzoka.
We avuga ko iyi nzoka ayikoresha mu gufata ibisambo no kugaruza ibyibwe ndetse akayivurisha amarozi n’ubundi buvuzi bunyuranye yita ubwa gakondo.
Uyu bahise bamufungira.
Soter Harerimana, uyobora Abavuzi gakondo mu karere ka Karongi yabwiye Umuseke ko no mu murenge wa Twumba bahasanze undi nk’uyu nawe bamufungira ibikorwa.
Ati “Aba usanga ari abantu bakora ibintu by’ubupfumu bakabyita ubuvuzi gakondo, bakadusiga icyasha mu gihe twe dukora ubuvuzi bwemewe n’amategeko.”
Dr Ndimubanzi Patrick yavuze ko muri iyi gahunda yo kurengera abanyarwanda hari n’ibitaro byigenga bimwe byagiye bifungirwa kubera ko basanze bidakwiye kuba byita ku buzima bw’abanyarwanda.
Dr Ndimubanzi ati “Umuturage amenye ko ubuzima bwe bufitiye igihugu akamaro ntakajye ajya {kwivuza} ahantu hose.”
Abavuzi bavuza ibintu bidafatika nk’Abarangi (nk’uko abanyamakuru babibajije) abo bose ngo Minisiteri y’ubuzima ivuga ko atari abavuzi bemewe.
Abavuzi gakondo bemewe kandi bafite ibyangombwa ngo ni abavura bakoresheje ibimera, ibikomoka ku nyamaswa n’ibikomoka ku butaka.
Abakoresha umwuka n’ibindi ntabwo bemewe.
Daddy S. RUBANGURA & Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ngirango abo bavuzi bakoresha imbaraga zidasanzwe bashobora gutuma ufite igitekerezo cyo kubafungira ahindura gahunda.
???????????????????????? wamugani
NI AMASHITANI, KUVURISHA INZOKA
Abavuzi gakondo bemewe kandi bafite ibyangombwa ngo ni abavura bakoresheje ibimera, ibikomoka ku nyamaswa n’ibikomoka ku butaka.
( ibikomoka kunyamaswa ubwo nano bavurisha inzoka ndumva bemewe) ??????
Comments are closed.