Karongi: Yafunguwe ejo, uyu munsi nabwo afatwa yibye ihene nanone
Ubujura bw’amatungo magufi cyane cyane ihene bwugarije abaturage bo mu tugari twa Gisanze na Mataba mu murenge wa Rubengera twegereye umugezi wa Muregeya utandukanya akarere ka Rutsiro na Karongi. Ababiba ngo ihene bajyakuzigurisha mu igo cy’Abashinwa kiri aho hafi y’umugezi nk’uko byemezwa n’abayobozi b’ibanze ba hano.
Mu kabwibwi kuri uyu wa kane abaturage bifatiye umusore umwe bamufatanye ihene yari yibye. Igitangaje ni uko uyu musore yari yafunguwe ejo kuwa gatatu nabwo yari yafunzwe akekwaho kwiba ihene ebyiri.
Uyu musore ubwe yemeye ko biba ihene ari itsinda ry’abasore bane avuga n’amazina yabo.
Abaturage bavuga ko uyu ari ubwa kabiri bamwifatiye muri iki cyumweru bakamushyikiriza Police ariko agahita arekurwa.
Ejo tariki 07 Kamena nibwo yari yarekuwe aho yari afungiye kuri station ya Police ya Rubengera ashinjwa kwiba ihene ebyiri
Uyu musore yavugaga ko ihene biba bazigurisha ku bashinwa baba mu kigo kiri ku mugezi wa Muregeya.
Nasser Baganizi uyobora Umudugusu uyu musore yafatiwemo avuga ko aba bajura babazengereje cyane.
Ati “Nk’uyu tumufatiye mu mugezi ari kuyogana ayambutsa, ntibatinya no kwiba izihaka kuko iyi nayo urabona ko ihaka. Ariko igitangaje ni ko n’ejo bundi twari twamwifatiye.”
Anastasie Mukamana wibwe ihene mu minsi yashize avuga ko avuga ko ikibabaje ari uko aba bafatwa bagafungwa nyuma y’igihe gito bakarekurwa bakaza bakabishima hejuru ko bikojeje ubusa, ndetse ngo bakababwira ko bagiye kubabona.
Ku kurekura abafashwe mu byaha nk’ibi Police hari ubwo ivuga ko habura ibimenyetso bihagije byo kubakurikirana bityo bakarekurwa.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi
6 Comments
nimutubarize police impamvu yari yamurekuye kandi arumujura,nubundi barongera bsmurekure tuuu
Igihe kirageze ngo Minijust ihe akazi aba-Psychologue kuko barakenewe mu bibazo nkibi…
Ariko reero mbona Police nayo hari igihe ijya iteza abaturage gufata umwanzuro wo kwihanira! None se niba bamushyikiriza police maze aho kumuhana agahita ataha abakurikiye ubwo urumva bamufashe batamunyuka? Ibi si byo. bajya bahanwa n’abasigaye barebereho batinye
HHHHH!!!! Erega imvungure zo kubagaburira kuri station nazo ni ikindi kibazo. Impamvu barekurwa nuko barya badakora bityo kubagaburira bikaba ikibazo
ikibazo si police kuko nayo iyo ibafashe ikora dossier ikayishyikiriza inkiko icyo gihe rero police icyo ikora si ugufungura kuko ubushinjachaya bugendera kubimenyetso.
Ahhhhhaaaaaaaaa mbere ya byose mujye mubanza mumenye impamvu yabyo kuko ndumva atari muzima ndumva nta buzima yifitiye rwose hari n’igihe ari karande z’imiryango ab’ubu ntiboroshye
Comments are closed.