Olivier Kwizera niwe wavanywe mu Amavubi yaraye agiye
Umutoza w’ikipe y’igihugu amaze gutangaza abakinnyi 18 bahagurukanye bajya muri Centre Afrque mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun muri 2019. Muri 19 yari yatangaje ubushize yavanyemo umwe gusa, umunyezamu Olivier Kwizera.
Kwizera Olivier umunyezamu wa Bugesera FC ntibyatunguranye cyane ko ari we wasigaye kuko mu mikino iheruka y’imyitozo atagaragaye mu bakoreshwaga n’umutoza nubwo yari yahamagawe.
Amavubi yahagurutse saa cyenda y’ijoro kuri uyu wa gatanu yerekeza i Bangui muri Centre Afrique, aho azakina umukino tariki 10 Kamena 2017 kuri stade Barthelemy Boganda i Bangui.
Muri iri rushanwa u Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Centre Afrique, Cote d’Ivoire na Guinea nazo zizahura mu mpera z’iki cyumweru.
Abakinnyi 18 bari bugende ni;
Abanyezamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sport), na Nzarora Marcel (Police Fc)
Ba myugariro: Rusheshangoga Michel (APR Fc), Imanishimwe Emmanuel (APR Fc), Manzi Thierry (Rayon Sport), Bayisenge Emery (KAC Kénitra), Nsabimana Aimable (APR Fc) na Nirisarike Salomon (AFC Tubize, Belgium)
Abo hagati: Mugiraneza Jean Baptiste (Gor Mahia, Kenya), Niyonzima Haruna (Young Africans, Tanzania), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sport), Iranzi Jean Claude (MFK Topvar Topoľčany, Slovakia), Omborenga Fitina (MFK Topvar Topoľčany, Slovakia), Djihad Bizimana (APR Fc) na Niyonzima Olivier (Rayon Sport)
Ba rutahizamu: Usengimana Dany (Police Fc), Sugira Ernest (AS Vita, DR Congo), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya).
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
3 Comments
ibi ndabikunze amavubi agomba kujyamo ushoboye not uwo abanyamakuru bamamaza kubera akantu yabahaye
sha OLIVIER nubundi ni monabihita yari kuzadutsindisha.umutoza yarebye kure pe ndamukunze.
Uyu mu type nubundi ni umuswa ku isi yose no mu Rwanda,bravo kuri staff yamavubi biragaragara ko ya Flah ya NT itagikora amahirwe ku Mavubi
Comments are closed.