Umva Kamugisha, wabuze umugore n’abana 2 mu mpanuka, icyo avuga
Ubuhamya bwe aherutse kubutanga ku cyumweru ku bantu bari baje gusengera mu Gakenke. Yavuze uburyo yashenguwe n’inkuru mbi ku muryango we hari hashize umwanya muto batandukanye, ariko anavuga uburyo afite ikizere cyo kongera kuboana nabo ku munsi w’umuzuko.
Yatangiye ashima Imana yemeye ko ibyamubayeho bibaho kugira ngo yige isomo rikomeye cyane mu buzima. Kandi ngo rigire abandi ryigisha.
Kamugisha ati “Muraza kunyihanganira maranye iminsi ikibazo cy’umugongo kuva namenya aya makuru. Igice cyo hepfo n’icya ruguru numvise bitandukanye. N’amaguru aba ari gutitira ariko Imna yaramfashije impa abantu bakomeza kunkomeza, ubwo bukomezi buturutse mu ijuru butuma mbasha guhagarara nkavuga.”
Yabwiye uwari umuzaniye intebe ati: “Wikwirirwa uzana intebe wa mfura we Imana iguhe umugisha.
Ntabwo nsubira mu mateka kuko mwarabyumvise. Abatarabisomye ku mbuga nkoranyambaga mwabibonye mu binyamakuru bitandukanye. Abandi mubyohererezanya mu ikoranabuhanga. Amakuru menshi mwari muyafite… nta n’amakuru menshi adasanzwe, impanuka muzi uko igenza abantu.
Icyo nababwira ni uko ubwoba no kwiheba ni icyo Satani yifuzaga ngo abenshi muri twebwe, yaba njyewe ubwanjye, mu muryango ndetse namwe ubwanyu mute ibyiringiro {ariko} ntabwo ari ko byagenze, Imana yihesheje icyubahiro.
Ibi mvuga ntabwo nahahamutse biranturuka mu bitekerezo bizima ntekeza neza kuko ntabwo ngomba kuba inkomyi ku murimo w’Imana. Iyi rero Imana yabyemeye, ikemera ko bigera kuri Yobu, ntabwo ndibwigereranye nawe yarwanye aratsinda niyo mpamvu yanditse mu gitabo cyera ariko nanjye nirwo rugamba ndiho kugira ngo aho umuryango wanjye wansize, ukansigira umukoro na ‘task’ nini cyane nkomeze kurwana intambara kandi ndyanirwa n’uwaducunguye Yesu kandi nziko azantsindira.”
Kamugisha yashimiye Imana yari yaramuhaye umuryango mwiza, imuha umugore mwiza, imuha abana beza. Yabwiye abari bamuteze amatwi ko atari buvuge byinshi kuri bo kuko bari bamaranye igihe kigera ku myaka ine mu myaka irindwi yari akoreye iyo babaga ariko ngo Uwiteka Imana yemera kubisubiza kubw’impamvu atazi kandi ngo yizera ko azamenya vuba aha.
Kamugisha yabwiye abana bato bari bamuteze amatwi ati: “Bana bato mwari mumaranye imyaka ine na Ornella Teta Kamugisha na Olga Gwiza Kamugisha, mwariganye mwarakinnye, mwaraganiriye igihe cyarageze Imana yemera ko bigendera. Muhumure Uwiteka arabarinze kandi mukomeze gutekereza ku iherezo ryanyu, abenshi ndabona mumaze kugeza ku myaka irindwi, umunani…umwana ufite iyi myaka ni umwana uba utekereza neza nkurikije uko ba Gwiza na ba Teta batekerezaga n’ibyo twaganiraga. Muri abana beza mwagize umugisha wo kwiga mu kigo kiza, uburere, ijambo ry’Imana iki kigo kibigisha, ibyo ababyeyi banyu babigisha n’ibyo mu rusengero babigisha mujye mu biha agaciro.”
Yasabye abana biganaga n’abe gukomeza kubaha Imana kandi bakagira ikizere cyo kuzongera kubonana Teta na Gwiza.
Regis Kamugisha yabwiye abari aho abakuru n’abato ko yagize umugisha wo ‘kugwa mu maboko meza’ ariyo yabo.
Ati: “Guhera aho narerewe mu Mujyi wa Kigali kugeza ubwo njye inaha mu kazi, umuyobozi wa Wisdom witwa Elijah yababwiye ko tuziranye kuva kera, nagize amahirwe yo gukurira mu biganza bya Yesu ariko amukoresheje kuko icyo gihe yakundaga kuvuga ubutumwa bwiza cyane kandi nakundaga n’ukuntu abwiriza. Hari muri za 1997 na 1998. Icyo gihe nari agahungu gato, arandera ariko yaranandereye, mwarandeze ariko murananderera ntabwo ari abantu benshi bashobora kugira umugisha nk’uwo. Bwa butumwa mwatwonkeje nibwo butuma mpagaragara imbere hano mfite ibyiringiro.”
Kamugisha yashimiye abantu bose bamuherekeje mu gushyingura abe, avuga ko ubwinshi bwabo n’indirimbo baririmbye byamweretse ko bamutekerezaho.
Yagize ati: “Burya koko ntawe ukorera Imana ngo yikorere amaboko. Reka mbabwire bantu b’Imana sinyikorera ahari kurusha uko muyikorera ariko Imana yemeye ko ibyabaye biba kugira ngo bibe ikigisho.
Regis Kamugisha yasoje abwira abari aho amagambo akomeye agira ati: “Niba Imana yaremeye y’uko ncungurwa ngashyirwa mu muriro kugira ngo ngeragezwe ndebe niba nshyitse, reka nanjye nemerere Imana ndeke kurogoya ubushake bwayo. Kandi ubu butumwa ababasha kubwumva ndabizi mwaturutse mu matorero atandukanye mubambwirire muti: Umuhungu w’Imana Regis arakomeye. Ntazagire uwongera gutinya kunyegera kuko ayo magambo Imana yabahaye ngo munzanire niyo atumye mpagarara uyu mwanya nshima Imana.
Nanze kubabwira uko impanuka yagize abanjye, nanze kubabwira uko bari bamerewe kuko bari bakomeretse cyane hari ingingo z’umubiri batari bafite hari nizari zononekaye cyane…Ibyo ntacyo byatumarira, aho bari barasinziriye. Ntegereje mu gitondo cy’umuzuko ngo iyo task bansigiye, iyo homework ngomba kuyikora kubwo gufashwa n’ijuru kandi nkazagera kuri ya Nyanja y’ibirahure aho nibuka neza ko byanditswe ko abamalayika bazanzanira abana banjye babafashe babateruye bakabansubiza n’umugore wanjye.”
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
19 Comments
Muvandimwe Kamugisha Nyagasani agukomeze aguhe imbaraga .kuko urupfu ntirumenyerwa hashize imyaka 23 umuryango wanjye wishwe arikon ubu mba numva byarabaye nk ejo .ni igikomere uzabana nacyo ubuzima bwawe bwose.ariko nk umukristu ni ukwizera kuzongera kubona abitahira bava muri iyi si.
Ihangane muvandimwe ibyakubayeho benshi byadushenguye umutima.
Yoooooo nukuri Umwami Yesu akomeze akurindire muribyo byiringiro gusa nshimiyimana kubwawe
koko iyunibunse ibyawe numva umutima unsimbunse. Imana ishimwe yo ikikurinze
Ni ukuri Regis Ihangane kdi Imana dukorera igukomereze uko kwizera n’ibyo byiringiro.Iri ni isomo,ngo kandi ibigeragezo ni uruganda buri mu kristo agomba kwerezwamo.Shikama kdi nitutagwa isari dusahabwa ibyasezeranijwe. Ikindi kandi ndasaba niba hari ufite numero ya Regis yayimpa kuko nabuze uko mugeraho.
Pole pole pole, imana niyo ikomeza abayo, nanjye nagize ntya nrwaza Maman umbyara aho mba mumahanga bakajya bampa amakuru yuko arembye cyane muvugisha kuri phone muhamagaye mumagambo make ati mwana wanjye ndarembye (nubwambere yarambwiye iri jambo ubundi yararwaraga akaryumaho) numvise mbabaye ndarira aba police nibo baje kunkura mumodoka naparitse mumuhanda ntabizi, akimara kuremba twamujyanye I Kigali kwa muganga ariko umutimaukanga kuko bambwiragako arembye cyane ari muri koma, naje gutaha ngo musure basi mubone agihumeka, nari mundege nafunze phone ngisohokamo ndayifungura ngiye gufata umuzigo kuko nagombaga gufata international flight nkubitana na msg yuko intwali Maman yatashye nararize bikomeye, narihanganye nkomeza urugendo ngeze I Kigali indi nkuru insanganira yuko sogokuru yamukurikiye aho ho amarira yarabuze ndaseka, muri make twashyinguye babiri umunsi umwe, mugabo wabuze abawe nkunze Ko uzi imana ibyo byonyine birahagije Komera kdi wihangane
Be strong! Komera Kamuhisha Imana ikri hafi!
Be strong! Komera Kamuhisha Imana ikuri hafi!
Ikiruta byose ni ukwizera YEHOVA kuko kumunsi wumuzuko tuzabona abacu bapfuye bizera.Ihangane mwene data
Yehova azamugarurira Abe niyihangane! Satani we mwanzi wacu yamutwariye Abe.
Muvandimwe Regis, Imana yo mu ijuru ikomeze kukongerera ibyiringiro kubyo ufite!! Kdi wagize neza kwisunga Umukiza ukomeye, guhungira k’Uwiteka kugira umumaro kuruta kwiringira abakomeye! Nshimiye buri wese ukomeje kuba hafi y’uyu muvandimwe.
Ndabisoma amarira akagwa,nakomeje gukurikirana iyinkuru kuva itangira kugeza ubu,ariko nshimiyimana cyane kuko numvaga bitoroshye kubyakira arko Imana ishimwe cyane,noguhagara muruhame ukavuga ,ukomeye bingana bityo nimbaraga zImana ,erega ntizareka abayo byose nimubushacye bwayo,satanic yishimira kubona tubabaye duhangayitse,twihebyedufite ubwoba ,mubibi n’ibyiza NGO tuge dushima Imana.Imana ikomeze kukwihanganisha igukomeze ikongerere ibyiringiro n’abandi bababaye ,gsa nishimiye kandi nshimiye abakubaye hafibose ,murugamba nkuru rutoroshye kurwna.ibi uretse kuba aribyago ninisomo kuriburiwese,wowe KAMUGISHA Alex wasigaye mu mukoro gusabiye kumana,ikuzuze imbaraga
Iyi nkuru narayumvise irandenga mbura uko nifata nishyira mucyimbo cya Regis numva mbuze icyo nkora nicyo mvuga ariko ndishimye kubona akomera agashobora gutanga ihumure nyuma yaka kaga kamugwiririye. Satani ni umugome ariko mu izina rya Yesu watubambiwe ku musaraba tuzamutsinda. Wa mugabo we ukwemera n’ukwizera ufite biratangaje kdi Imana ikomeze kuguha imbaraga nibyiringiro. Mu gitondo cy’umuzuko nizeye ntashidikanya ko uzongera kubonana nabawe ukongera kunezerwa. Humura Imana yabisubije izagushumbusha kdi izakunezeza kuko ntawayiringiye wikorera amaboko. Komera kdi wizere Imana nubwo bitoroshye.
Muvandi ntitwakubay inyuma.gusa ku munsi w ibyago na n ubu turacyagufashe mu mugongo humura Nyagasani azi byose n impamvu yabyo.
Regis Imana ikomeze ikwambike imbaraga kd ikurwanirire urwo rugamba. birenze ubwenge bwa muntu ark Imana yo izi impamvu kuko yo ntijya itungurwa.
Imana igukomeze twese byaratubabaje byadukoze k umutima Ukomeze kwihangana
komera kdi Uwiteka akomeze aguhumurize ibyo si ibintu wakifasha wenyine ariko Yesu womora ibikomere akomore!
Be strong @ Kamugisha uwiteka niwe uzi intambwe zacu kdi twizera ko igihe kizagera tukabonana n abacu gusa dusabwa guhora twiteguye kko tutazi umunsi n isaha.
Komera kuko Uwiteka arakuzi,humura kuko ufite Imana ho Umutabazi
NABYUMVISE MBESE KERETSE IMANA YOMWIJURU NIYOYONYINE YAGUHOZA AMARIRA NANGE NDIKWANDIKA NUMVA KUBYAKIRA BIGOYE
Comments are closed.