Digiqole ad

Abayobozi b’ishyirahamwe rya Koperatives zicukura amabuye y’agaciro babafunze

 Abayobozi b’ishyirahamwe rya Koperatives zicukura amabuye y’agaciro babafunze

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda buri ku mwanya wa kabiri mu kwinjiriza u Rwanda amadevize. Photo/MINIRENA

Perezida w’ishyirahamwe ry’amakoperative y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda (Federation de Cooperatives Minier au Rwanda, FECOMIRWA)  hamwe n’Umunyamabanga mukuru wayo batawe muri yombi mu ijoro ryakeye bashinjwa kunyereza umutungo w’iri shyirahamwe ubarirwa muri miliyoni amagana.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda buri ku mwanya wa kabiri mu kwinjiriza u Rwanda amadevize. Photo/MINIRENA
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda buri ku mwanya wa kabiri mu kwinjiriza u Rwanda amadevize. Photo/MINIRENA

Mu mpera z’ukwezi gushize, Visi Perezida w’iri shyirahamwe n’umunyamabanga (secretaire) waryo banditse ibaruwa bavuga ko batabaza kubera ibikorwa byo kunyereza umutungo w’iri shyirahamwe ungana n’ibihumbi 146USD (hafi miliyoni 120Frw) ngo yishyuwe umuntu mu buryo bw’uburiganya, abakozi n’abanyamuryango batabimenyeshejwe.

Bibukije kandi ko no mu 2014 habaye ikibazo cy’inyerezwa ry’umutungo wose hamwe ungana na miliyoni 723 y’u Rwanda, yanyerejwe mu masezerano mahimbano yakorewe abafatanyabikorwa ba FECOMIRWA, ayaburiwe inyandiko ziyasobanura n’ayavanywe kuri Konti nta gisobanuro. Ntihagire ukurikiranwa.

Muri aya mafaranga yanyerejwe abarwa nk’igihombo, harimo arenga miliyoni 90 z’amanyarwanda yagaragaye mu igenzura (audit), rwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA), ko nta nyandiko ziyasobanura zagaragaye nk’uko amakuru Umuseke ufite abigaragaza.

Amakuru atugeraho aremeza ko abatawe muri yombi ari Alphonse Gacendegeri wari Perezida wa FECOMIRWA na Ruhigira Bida Augustin Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo.

Aba bayobozi ngo barakekwaho uruhare mu kunyereza uwo mutungo.

Muri FECOMIRWA hamaze iminsi havugwa ibibazo by’amafaranga yanyerejwe kugeza ubwo mabura ayo kwishyura ababagemurira amabuye y’agaciro.

Federation de Cooperatives Minier au Rwanda (FECOMIRWA) igizwe n’amakoperative 33 y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Hagati mu kwezi gushize Minisitiri Francois Kanimba yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko hejuru ya 50% by’amakoperative afite ubuzima gatozi arimo ibibazo bitandukanye.

Ko nyinshi muri izi Koperative ngo zifite ibibazo bishingiye ku micungire mibi y’umutungo, izindi ugasanga abaziyobora barazigize akarima kabo.

Koperatives Minisitiri Kanimba yavuze ko Koperatives zicunzwe kandi zigakora neza zaba umuyoboro ukomeye w’iterambere ariko ibibazo bizivugwamo ngo nibyo bica intege abanyarwanda mu kuzitabira.

Ubu ngo Abanyarwanda miliyoni 3,2 nibo gusa bari muzi za Koperatives mu gihe abakabaye bazirimo ari miliyoni zirindwi (7).

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • (hanze aha ngo kimwe mu bintu birika neza ni Koperative)

  • Eeeeh ko ari akayabo? Icyaha nikibahama ariko bazabanze bishyure utwabandi, gufunga umuntu wambuye bagenzi be rwose burya ntibihagije.

  • Kanimba uyu yari akwiye kwegura, cg se uwamushyizeho akamwirukana. Yirirwa agaragaza ibibazo muri cooperatives, ibyo muri secteur y’amata byazambye, amabuye y’agaciro, inganda Ministeri ye yubaka ariko ntizitange umusaruro,…Ibi byose kugaragaza ibibazo birimo sicyo kiba gikenewe kuko n’ubundi biba bisanzwe bigaragara, icyo dushaka ko Kanimba atanga ni umuti ubikemura, kuko niwe ushinzwe kureberera no guha umurongo ikigo cy’igihugu gishinzwe cooperatives. Ni we byagombey kubazwa, ariko rero igihe kirageze ko asezera kuko ntashoboye.

  • Ariko c police isigaye ifata abantu nta warrent ibahagarika sibyo kbs
    Ariko c Umuseke namwe k mbamenyereye gutangaza amakuru nubundi mudafitiye inkuru neza gusa muzakurikirane mutubwire uko bizorangira

Comments are closed.

en_USEnglish