Digiqole ad

Ikizere cy’umusaruro abanyenganda bari bafitiye abahinzi cyaraje amasinde

 Ikizere cy’umusaruro abanyenganda bari bafitiye abahinzi cyaraje amasinde

*Ababahinzi ngo ntibazanira umusaruro wabo inganda
*Guhuza ubutaka ngo ni intangiriro y’igisubizo
*Ikibazo cy’imyeenda mu ruganda rwa Kinazi ngo kigiye gukemuka
*Ifiriti y’uruganda rwa Nyabihu yo ngo irahenze

Mu kiganiro Francois Kanimba Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’imirimo y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba yagiranye n’Abadepite asubiza ibibazo basanze mu kugurisha umusaruro ukomoka ku buhinzi n’umukamo w’amata,  yavuze ko atahisha ko inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi zagize ibibazo kandi na n’ubu zikibifite kubera kutabona umusaruro zikeneye.

Abahinzi ngo umusaruro wabo ntibawuzanira inganda
Abahinzi ngo umusaruro wabo ntibawuzanira inganda

Abadepite bagize Komisiyo y’Ubuhinzi bari babajije Minisitiri Kanimba impamvu y’imikorere iri hasi ku  nganda zitunganya umusaruro wo mu buhinzi, nk’urwa Kinazi rutunganya ifu y’imyumbati n’urwa Nyabihu rutunganya ibirayi.

Francois Kanimba yagize ati “Wenda nagira ngo mbere yo kuvuga ku ruganda rwa Kinazi na Nyabihu, rwose nemeranye namwe ko inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi ari na zo nyinshi tubona mu Rwanda ariko zagize ibibazo na n’ubu ziracyabifite.”

Yavuze ko ibibazo biri mu gukusanya umusaruro wabonetse mu buhinzi ukagezwa ku nganda bisa n’ibibazo byagaragaye mu makusanyirizo n’inganda zitunganya amata.

Ngo bitewe n’uko abahinga ari benshi gukusanya umusaruro wabo bigoye,  bitandukanye n’uko umuntu umwe yaba ahinga ku buso bunini bungana na Ha 1000, agakoresha imashini, uwo ngo kubona uruganda rumugurira umusaruro biramworohera.

Minisitiri Kanimba ati “Mu Rwanda siko bimeze, ahenshi inganda zagiye zijyaho zizerako nizuzura abahinzi bazazizanira umusaruro ariko ikigaragara ni uko ahenshi ziruzura abahinzi ntibazizanire umusaruro.”

Avuga ko n’iyo umusaruro uhari usanga ibiciro abahinzi baba bifuza bijyanye n’amafaranga bashora ngo babone umusaruro akenshi biba biri hejuru ku buryo za nganda bitazorohera kugura umusaruro ku biciro bituma zishobora kujya ku isoko rimwe n’inganda zikora ibisa n’ibyo zikora ari ibituruka mu mahanga cyangwa n’ibyo mu gihugu imbere biva mu bucuruzi butemewe “informal sector”.

Iki kibazo ngo kirakomeye kandi Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’imirimo y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba ngo ikiganiraho n’abashyiraho inganda.

Minisitiri ati “Abantu bashyizeho izi nganda cyangwa abazicunga, ntibicare aho ngaho ngo bizere ko umusaruro bakeneye abahinzi bazawubazanira, muri politiki dufite yo guhuza ubutaka tubona harimo intangiriro y’igisubizo, izi nganda zemeye zikamanuka, inzego zikazifasha kumvikana n’abaturage bafite ubutaka buhujwe hagakorwa ishoramari ryo guhingira inganda, cya kibazo cy’umusaruro cyakemuka.”

Ibyo ngo byatuma ibiciro bigabanuka inganda zikabona ibyo zikeneye ku mafaranga make zikajya ku isoko zigahangana, kuko ngo aho umuturage asarura Toni 15 kuri Ha 1 y’aho yahinze imyumbati, iyo hakoreshwejwe uburyo bugezweho kuri Ha 1 hasarurwa toni 40 z’imyumbati.

Ku ruganda rwa Kinazi, Kanimba avuga ko rwagize ikibazo gikomeye cy’indwara ya Kabore yateye mu myumbati, ndetse ngo banagize ikibazo cyo kubona amafaranga yo kongera gutangira nyuma y’aho imyumbati yari yongeye kuboneka.

Ubu ngo Leta yafashe ingamba aho Minisiteri y’Ubuhinzi n’iy’Ubucuruzi n’Inganda na Banki itsura amajyambere (BRD) bagiye gukemura ibibazo by’imyenda byari bihari no kubona igishoro.

Kinazi ngo ifite isoko mu karere ka Africa y’Iburasirazuba, muri America no muri Canada ndetse n’I Burayi, ku buryo ayo mahirwe ngo adakwiye gucika igihugu.

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba Francois Kanimba

Uruganda rwa Nyabihu rurakora ariko ngo bagize ikibazo cy’uko ifiriti rukora ihenze bitewe n’ibyo bazipfunyikamo.

Gusa ngo uru ruganda na rwo rwagize ikibazo cy’imicungire ku buryo Leta ishaka ko rwabonerwa umuntu wikorera urucunga.

Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko mu byo Minisitiri Kanimba yababwiye nta ngamba zifatika zirimo, ngo nta n’ubwo hagaragara uzabikemura.

Hon Gatabazi avuga ko Leta ikwiye kwinjira mu byo gushinga inganda abahinzi n’aborozi bakeneye ariko na bo bagashyiraho uruhare rwabo.

Muri rusange Abadepite basa n’abanyuzwe n’ibisobanuro bya Minisitiri Kanimba ndetse batanga ibisubizo babona byafasha, harimo kuba ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bintu byajya bishyirwa mu maduka ubirenzeho agafatarwa ibihano.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Eeeeh! Ntiwumva ahubwo (iriya nteruro ya nyuma nari narayibuze).
    GUSHYIRA IBICIRO KU BICURUZWA. Mwari muziko na EBM kugirango ikunde ariyo Foundation igomba kubakiraho? Naho ubundi ngo hari ubwo uciririkanya, ukagura kuri 120,000Frw, wasaba EBM umucuruzi akakubwira ko aguha iya 70,000Frw.
    Nibishyirwamo imbaraga, bizatoza abantu umuco wo kuvugisha ukuri no gukorera mu mucyo. Kugeza ubu hari henshi kuva kuri Hotel kugeza mu iduka, ibiciro bishyirwaho na “appearance y’umukiriya”.

  • UKURI turavuga rumwe. Umucuruzi ntatinya kuguha facture yagabanijemo kabiri. Ni ikibazo. Na zasoni z’abanyarwanda rero, hamwe na ntiteranya, ugura ibintu bifite agaciro ka 150 mille, akaguha facture ya 40 mille. Kandi TVA anyereje ntimuyigabana. Iyi pratique ku bacuruzi hafi 65% niba atari 80%. AMAFARANGA YIBWA NI MENSHI CYANE KU MUNSI. Gushyiraho ibiciro rwose bibe itegeko, abadepite babyihutishe, ubundi hacuruze uwabaze neza, wacyira neza abakiriya, cyangwa urungura neza.

  • Inganda za mbere abahinzi bakeneye, ni iziciritse zabo ubwabo, bikoreshereza ubwabo batunganya umusaruro wabo, banawukorera packaging ituma bawugeza ku masoko umeze neza (unités artisanales de transformation). Naho ziriya nganda za rutura z’abikorera mutsindira abahinzi, bene zo badahinga, nko mu gutunganya umuceri, cyangwa ariya makusanyirizo ajya kubariha intica ntikize ababuza kwiyumvikanira n’abaguzi (nko mu birayi), bizahora bifite ibibazo bitazigera bishira.

  • Ziriya Community Processing Centers umushinga wazo wizwe nabi. Zizahorana ikibazo cy’umusaruro n’icyo kugurisha ibyo zikora.

    • Buri mwaka ko hasohoka inzobere zifite Degree zihanitse ndetse n’izikirenga muri fields zifitanye isano na kiriya kibazo, ubu koko umuturage wo hasi azumva ate ko byananiranye burundu?

Comments are closed.

en_USEnglish