EDPRS II: “Guhashya ubukene biri mu Rwanda ni urugero kuri Africa” Prof. Paul Collier
7 Gashyantare 2012 – Muri Serena Hotel herekanywe ibyagezweho n’ikiciro cya kabiri cya gahunda ya Leta y’iterambere no kurwanya ubukene, EDPRS II (Economic Development and Poverty Reduction Strategy)
Imbere ya President Paul Kagame n’abatumirwa binzego zitandukanye, Ministeri y’Imari n’igenamigambi n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare nibo bagomba kubyerekana.
Ministre John Rwangombwa yagaragaje ko mu myaka itanu ishize (2005-2010) ubukene mu Rwanda bwagabanutse ku buryo bugaragara, kandi habayeho iterambere mu mibereho y’abararwanda.
Ushinzwe ibarurishamibare, Yussouf MURANGWA yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare bwagaragaje ko umubare w’abana bagana ishuri wikubye kabiri hagati ya 2005 na 2010.
Mu 1994 umubare w’abakene mu Rwanda wari 77,8%, kugeza mu 2010 umubare w’abakennye mu Rwanda waragabanutse ugera kuri 44,9%. Iyi ngo ni intambwe ndende yatewe mu guhashya ubukene mu banyarwanda.
Ibi byagarutsweho Prof. Paul Collier, ukuriye ikigo cy’ubushakashatsi ku bukungu bwa Africa muri University of Oxford, wavuze ko intambwe u Rwanda rwateye ari ntagereranywa, ukurikije imiterere yarwo n’amateka yarwo.
“Iterambere no guhashya ubukene u Rwanda rugezeho, ni urugero ku bindi bihugu bya Africa, ntahandi biraba uretse mu Rwanda” Prof. Paul Collier
Uyu muhanga yavuze ko hari n’ibindi byinshi bikeneye gukorwa, ariko ko inzira u Rwanda rurimo itanga icyizere mu kwikemurira ibibazo.
Yagize ati: “Nakoranye na Leta nyinshi cyane muri Africa, ariko umurava n’ubushake bwo guhangana n’ubukene u Rwanda rufite nta handi nabibonye. Iyo nza kuba muganga nari kubabwira ko nta ndwara murwaye, mukomereze aho”
Mubyo yasabye ko nabyo byakorwa, yavuze ko iterambere mu Rwanda risigaye no kugera mu cyaro ku muvuduko umwe n’uwo mu mijyi, nubwo ngo imijyi ariyo ‘moteur’ y’iterambere mu byaro.
Mu byarekanywe mu mibare n’ikigo cy’ibarurishamibare kandi, ni uko impfu z’abana cyangwa ababyeyi mu gihe cyo kwibaruka zagabanutse cyane mu myaka itanu ishize, kuringaniza imbyaro nabyo bikazamuka kuva kuri 25% by’imiryango yakoreshaga uburyo nibura bumwe bwo kuringaniza imbyaro mu 2005 kugeza kuri 45% mu 2010.
President Paul Kagame mu ijambo rigufi yashyikirije abari aho yagize ati: “Turahangayitse, ariko duhangayitse neza kuko twishimira ibyagezweho, tuzi neza ko akazi ko gukora kakiri kenshi. Twashyize imbaraga mu myaka itanu ishize kugirango abaturarwanda bagere ku iterambere, tuzakomeza”
Kugira ngo ibi bigerweho President Kagame abona byaratewe n’ibi bintu bitatu;
– Guha ubushobozi abaturage ngo bagire uruhare muri gahunda ya EDPRS
– Kwishyira hamwe ngo abantu bagire icyo bageraho
– Abantu bivanyemo ubwoba bw’Ubukene, bumva ko bagiye guhangana nabwo.
Ibi n’izindi gahunda zirimo guteza imbere no korohereza ishoramari, abaturage bagakangukira imirimo itari ubuhinzi gusa, nibikomeza ngo 90% abanyarwanda bazagera ku cyerekezo 2020, byose ariko byubakiye ku mahoro n’umutekano nkuko byatangajwe na President Kagame.
Photos: Sadiki Daddy/PPU
Ange Eric Hatangimana/Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
0 Comment
KAGAME PAUL OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE
RWANDA OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE
ABANYARWANDA OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE
Mwiriweho Banyarubuga mwese,
mu by’ukuri, guhashya ubukene, nicyo kintu kintera amahoro n’amahirwe k’umutima, mbere y’ibindi byose, uretse nyine ibijyanye n’umutekano mu Gihugu…..
Jyewe Ingabire-Ubazineza, mama wambyaye Nyirarukundo, yanyibarutse ku manywa y’ihangu, mwene Musinga aganje i Rwanda. Murambyumva rero ntabwo ndi muto wo guta umutsima!!!
ITERAMBERE LIRAMBYE. Kandi ritagira uwo risiga inyuma, ndaryishimiye peeeeeee. Kubera intambwe u Rwanda rumaze gutera, ndamutse nitabye IMANA aka kanya, nagenda umutima wera, nagenda nshimira Umuremyi, nagenda nsingiza Umukiza….
THE PROVINCES AS ECONOMIC HUBS. Usibye amakabyo, nsanga n’ibindi bikorwa bisigaye tuzabigeraho, buhoro buhoro, nta kabuza. Kandi ikintu kitwa “Decentralisation” nsanga aribwo buryo bw’akarusho iyi ngoma yitabiriye, kurusha izayibanjirije zose. Hariya rero dukwiye gushyiramwo ingufu nyinshi, maze buri NTARA ikaba koko ishingiro ry’iterambere….
Murakoze mube mwiriweho, mugire umunsi mwiza. Umunsi wuzuye umugisha mu kazi no mu mibereho y’imiryango yacu….
Uwanyu Ingabire-Ubazineza.
nibyiza koko nibakomeze baze gusa natwe tubabyaze umusaruro!
Comments are closed.